Home News Umwanzi arashaka kugura gakondo ya bakiranutsi!

Umwanzi arashaka kugura gakondo ya bakiranutsi!

0

Sept 9,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi w’inkozi y’ikibi arashaka gusenya gakondo yawe Uhoraho Uwiteka Imana yawe yaguhayeho gakondo «www.inyangeNewss.com» kubera ijambo ry’Uwiteka Imana ryamaze kujegeja umwakagara none inkuru ya Nyiramongi Jezebel yamutesheje agaciro nubwo yari yarakitesheje ariko noneho byahumiye kumurari niko Uwiteka avuga.

ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambaza riti,ese mwana w’umuntu,mbese watinyuka kugurisha gakondo yawe Uhoraho aguhayeho kuba umwandu wawe?Dore barashaka kuguha ibihumbi $200.000.00 mbese wabymera? Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambwira riti,mwana w’umuntu,ese baguhaye ibihumbi $300.000.00 wabyemera? Muri ibi bibazo byose nari ntarabona igisubizo!!!

Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambaza riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wa gakondo ya bakiranutsi,agiye gufata abanyamahanga b’Abazungu,maze abahe misiyo yo kugusaba kugurisha gakondo ya bakirnautsi bazaza biyita abazungu,ariko bazaba batumwe na leta y’umwakagara.Ubwo mukanya numva baratelephone mfata telephone maze bambaza igiciro nabagurishaho gakondo ya bakiranutsi www.inyangeNewss.com

Barambaza bati,ese hari abandi bantu bafitemo imigabane?Ndabasubiza nti,Oya!Ntabo!Barasubiza bati,iyo baza kuba hari abafitemo imigabane,twari kuyigura,none ubwo ntabo,ntabwo twayigura.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Jezebel Nyiramongi amaze gutakaza agaciro cyane kandi arumwe mubakomeye.None abana be bamusabye yuko yagura gakondo yabakiranutsi InyangeNewss.com kugirango inkuru zibavugaho zose zisibangane.

Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mbese buriya uwaguha miliyoni $1M wagurisha gakondo ya bakiranutsi?Ijambo ry’Uhoraho rirakomeza rirambaza riti,mwana w’umuntu,uwaguha $2M z’idollar wakwemera?Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,uwaguha $3M z’idollar wagurisha  gakondo ya bakiranutsi?Maze ijwi rirmabwira ngo,nibaguha miliyoni $3M z’idollar uyigurishe kuko bidashoboka yuko batanga ako gaciro kayo mafaranga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana y’abakiranutsi avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira imigambi y’inkozi z’ibibi uburyo zigambiliye kunsaba konti yanjye kugirango zoherezeho amafaranga maze bahite bayiblocker,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,witonde kandi ugusaba konti yawe,umubwire yohereze kuri western Union.Kugirango ushobore kwicungira umutekano uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Cyangwa ushake umuntu uri hanze wizeye maze ubaye konti ye babe ariyo bakohererezaho izo ntonorano uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kwakira e-mail ikibikira urupfu rw’uwahoze arumufasha wawe,izoherezwa numwe mu bavandimwe be,kugirango bakumenyeshe yuko uwahoze arishashi yawe,yitabye Uhoraho kugirango umenye yuko ijambo Uhoraho yavugiye mukanwa kawe ryali ukuri uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo z’umwakagara zigabanyirizwa ibihembo,kumpamvu z’uko ngo iyo imbwa iriye igahaga,ngo ntibasha kurinda urugo.Ndabwirwa ngo,dore Umwakagara agiye kugabanya ibihembo by’ingabo ze,nyamara abamurinda abaJepe «Repulic Guard R/G» bo akaba agiye kubongerera ibihembo kugirango barusheho kumurwanirira no kumukunda no kumwitaho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!

Nerekwa umukobwa ugiye kurushinga uba mu itorero maze mbona umugore witwa MUKAMANA yaroze uwo mukobwa kugirango adakora ubukwe,maze numva abakiristo bajya impaka zo kumwica abandi bavuga ngo bamujyane muri leta,ariko leta ikaba itemera ibirozi kuko nta za gihamya zibigaragaza.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,andika ayo makuru kugirango umukobwa ugiye kurushinga amenye amakuru kuko ari burare ayamenye maze ashake mu maso h’Uwiteka Imana ya bakiranutsi kuko niyo aza kuvuga ijambo rimwe riturutse mu mutima ryo gusaba Uhoraho ngo amurengere Uwiteka arabikora uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yohereje amata yo kunywa kuko azi neza yuko ayandi yahumuje,none byuka ukomeze umurimo we kugirango utangarize abakiranutsi ijambo ry’Uhoraho na za gahunda z’umwanzi kugirango barusheho kumenya icy’Uwiteka avuga ku bwoko bwe uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa abanyeCongo bavuga ururimi rw’ikinyaRwanda bitwa abanyamurenge,barimo gusengera mu kigunda,bisobanura ubuhunzi,mbona birushya cyane mu byubu bugingo bagakoresha imbaraga z’umubiri nyinshi cyane mu baririmbyi babo ngo barimo kwitoza kuririmbira Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.

Ariko ndabwirwa ngo mbabwire yuko ibyo barimo bakora nta mumaro bizabagirira ahubwo yuko aho guhabwa umugisha,uzajya wigira mu bandi batawukoreye kubera gukunda gukiranirwa kwabo no kwanga kumva imiburo y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nerekwa mbona basaba umugisha Uwiteka Imana ukamanuka ariko ukakirwa na bandi batawusabye bo bagasigara amara masa!Ndabwirwa ngo mbabwire ko,badateze guhabwa umugisha igihe cyose bazaba bakigendera mu gukiranirwa bakanga kumva iyo ivuga yo mu Ijuru kandi ariyo batezeho umugisha.

Ese bumva yuko aritegeko yuko Imana yavugana nabo inyuze mu banyamurenge?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Nuko rero kuko bashinze amajosi,bakanga kumva iyo ibaburira,ngo ni uko itakoresheje abanyamurenge kandi cyera muri bo harabahozemwo abahanuzi,nayo izakoresha ubwoko bwayo yiremeye kuko batigeze bafatanya nayo kurema kandi bakaba batari bahari ndetse bari bataranabaho mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga!

Ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hariho ababikira [2] batuye muri leta zunze ubumwe z’America,bashaka gukora umushinga winjiza amadollar,babwire uti,Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,mukore umushinga  wa Cleaning Company kuko uwo ari wo mushinga uzabagirira umumaro kandi uzazana umusaruro mwiza uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Kandi umwe muri bo,umubwire uti,dore Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,umaze igihe utarabona ibangombwa,none Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,agiye kugusetsa kuko aguhaye ibyangombwa wari warifuje umaze igihe kirekire usaba none Uwiteka akaba ashyizeho iherezo ryabyo niko Uwiteka avuze!

 

 

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar