Home News Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma,naho Pierri Nkurunziza akuwe ku ngoma.

Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yimye ingoma,naho Pierri Nkurunziza akuwe ku ngoma.

0

June 12, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona njya gushaka inzu yo gukodesha kugirango iyo Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahinurwa yararimo ayimukemo ajye mu nzu nini azajya ashobora kwisanzuriramo. Ubwo mu gihe tugiye twerekeza aho twimukiye aratsitara agwa mu muhanda mu muhanda ndamubyutsa ndamuhanagura neza dukomeza urugendo rwo kwimuka.

Ndagenda ndayishaka ndayibona nsanga nta mashanyarazi arimo ndetse na mazi byarafunzwe nabari bashinzwe kubitunganya ubwo nkimara kuyibona mwimuriramo mbona abaturanyi bahongaho baje kumuramutsa habe no kuruhuka atangira kujya gusura abaturanyi batuye aho ngaho twimukiye.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahndurwa,ararushye amaze igihe kirekire yihanganye ategereje isezerano riturutse k’Uwiteka ariko noneho arananiwe cyane.None haguruka uhanure uvuge ngo,yewe Mwami w’uRwanda watoranijwe n’Uhoraho Imana ya bakiranutsi,uku niko Uhoraho avuga.Nitegereje kwihangana kwawe uburyo wategereje igihe kire kire kandi ukiringira yuko ibyavugiye mu kanwa kumuhanuzi w’uwiteka bitazabura gusohora.

None uhereye none ikomeze kandi wisubizemo imbaraga ndetse witegure ufate inkoni yawe y’ubwami witegure kujya kuyobora gakondo ya bakiranutsi kuko wimitswe n’Uwteka kandi amaboko ya bana b’Abantu nta bwo ariyo azagusubiza ku ngoma,ahubwo ijambo ry’Uhoraho niryo rizasohoza umulimo waryo uko byahanuwe ninako bizasohora kugirango umenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe.

Abakugambanira bose bazarimbuka kandi ntabwo bazimana nawe ingoma y’ubwami bwawe uko niko Uwiteka avuga.Dore nzahora inzigo abagize uruhare bose kugambanira Umwami wimitswe n’Uhoraho nta bwo bazisazira ahabwo bazakenyuka kuko barwanije Umwami wimitswe n’ijambo ry’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona umukobwa ukiri muto twafatanije kwimura nyir’uRwanda kwimukira muriyo nzu nshya(bisobanura igihugu)gishya,uwo mukobwa tumaze kugera muriyo nzu aho kugirango ajye gutunganya inzu ndamubura sinamenya aho yerekeye kuko jye narinsigaye ndeba umutekano w’Umwami kugirango udahungabana.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore Umwami yimye ingoma kandi azima ingoma mu gihugu har’icuraburindi ry’umwijima mwinshi kandi igihugu kizasigaramo abantu bacye cyane kubera intambara izahitana benshi muri bo kubera kutumvira ijambo ry’Uwiteka niko Uhoraho avuga.

Icyo gihe amazi na mashanyarazi bizaba byarakaswe kubera intambara igiye kuba izaba ivanzemo nubugome bwinshi buzakorwa nabakagara kubera ko bazaba bakuwe ku ngoma (ubutegetsi)bityo bazasiga bashenye ibintu byose bubatse kubera umujinya kugirango ubwami buzasimbura ubw’umwakagara buzime buri mukizima kugirango ijambo ry’umukuru w’igihugu ribashe gusohozwa «uko yarusanze ninako azarusiga»

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho,maze nerekwa umukuru w’igihugu cy’ISAMARIYA Peter Nkurunziza ava mu biro bye(bureau) maze mbona aragiye afashe igikamyo cyari giparitse ahongaho yinjiramo yambaye imyenda idasa neza twumva aratubwiye ngo abashaka kujya I Kampala Uganda nimuze mbahe lift.Ubwo turinjira ariko twinjira tubazanya nabandi basore berekezaga Uganda mu byubucuruzi uburyo umukuru w’igihugu ashobora gufata urugendo nta za iscorts zimuherekeje biratuyobera,nuko ahagurukana umuvuduko mwinshi cyane yerekeza nzira igana Kampala maze aragenda arangije ikilometero ya kamyo ayikubita hari iruhande rw’inzira maze avamo arirukanka tubura aho arengeye.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti, mwana w’umuntu, dore igihe cy’umukuru w’igihugu cy’ISAMARIYA kirarangiye dore ubutgetsi bwe bugez ku iherezo kandi agiye kuvaho ku buryo butunguranye kuko azakurwaho nay a mishyikirano ya Kampala agiye gukubitwa coup d’etat mu buryo bwihuse nta wuzamenya uko bigenze kuko Abanyasamariya bari bategereje igisubizo cy’amahoro none birarangiye uko wa bihanuye ninako bibaye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda wigurire umudali wa zahabu uwambare uko niko nagusezeranije uhereye mu mwaka wa 2014 kuko uhagarariye umurimo ukomeye cyane kandi ukaba warawukoze neza kugirango ibiri mu mwuka byose wahanuye bisohore bishyirwe mu mubiri kugirango amaze igihe bategereje bareke kurambirwa kuko bamaze gucika ururondogoro uko niko Uhoraho abitegetse.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar