HomeNewsUmwami w'IYERUSALEM,nadatanga gutera uw'ISAMARIYA,we'Aramutanga!"Twagirayezu Innocent".

Umwami w’IYERUSALEM,nadatanga gutera uw’ISAMARIYA,we’Aramutanga!”Twagirayezu Innocent”.

Kuwa 05 Nzeri 2015,nerekwa  mbona inzu irimo abanyarwanda benshi bari ahantu mu nzu bari mu birori barya banywa ariko bakeneye amazi yo kunywa kandi ayo mazi meza kandi afutse yari ahantu mu mpinga z’umusozi,ariko inzira ijyayo yari inzira ya kure kandi iruhije,nuko mbona bashaka guca inzira y’ubusamo ngo bagere kuri rya riba;ariko ijambo ry’Uwiteka maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyarwanda barashaka ubugingo buciye mucya nzu.Nyamara ushaka inka,aryama nkazo.Abanyarwanda nta numwe utari kureba ibigiye kuba muri gakondo yabakiranutsi,ariko kubera ubunebwe no kutita ku mbuzi z’Uwiteka,dore barashaka kunyura mucyanzu kugirango bagere kubyiza bitabaruhije.

Nyamara ntibishoboka yuko bagera kubyiza banyuze mu cyanzu,bagomba kunyura mu marembo kumanywa y’Ihangu bose babireba kugirango Uwiteka aziheshe icyubahiro uko niko Uwiteka avuze.

Nerekwa mbona mu Rwanda intambara ivuza ubuhuha,barasana ivumbi rigatumuka,nuko mbona abanyarwanda bahunga ikivunge, ariko babuze iyo berekeza,abifite « Abakire »bari  buzuye imbere ya za Ambassades bashaka visa zo guhungira i Burayi,ariko kuko igihe cyari cyabarenganye nta bwo bose byabahiriye kuko babwiwe kenshi ariko bakica amatwi kubera yuko babonaga umwakagara afite imbaraga zidasanzwe bibwira yuko ibihanurwa ar’ibyabasazi.

Ariko igihe cyo gusohoza ku ibyahanuwe nabagaragu b’Uwiteka Imana yabakiranutsi,bahise bashya ubwoba babura ayo kwarika,ayo kumira,no gucira.

Kubera yuko batizeye ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi,niyompamvu gutabarwa kwabo kuzaba kumeze nk’ukurwa mu nzu arimo guhiramo uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi avuga.

Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cy’ISAMARIYA,umwakagara agiye kuhatera,nk’uko yateye Abafilisitiya,nyamara ariyimbire kuko aho niho ategewe n’abanzi be,kandi nta kundi yabigenza kuko n’ibyahanuwe,kuko natabatanga,barahita bamutanga kandi nibamutanga baramukura ku ngoma,ariko nabatanga,byibura azamara kabiri,usibyeko bizarangira bamutaye muri yombi,aho azahita acibwa igihanga kugira ibyahanuwe n’umuhanuzi mukuru bisohore uko niko Uwiteka avuze.

Ijambo ry Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uwitwa AGATHON RWASA,Uwiteka Imana yabakiranutsi yanga kumva,kubera gukunda indamu z’ik’igihe,none dore ubishaka waba ukuyemo akarenge hakiri kare kuko wiriwe utaraye uko niko Uwiteka avuga. Maze numva mbwirwa ngo,agiye guhungira mu gihugu cy’UBUFARANSA uko niko Uwiteka avuga.

nccleon@gmail.com

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments