Home News Burya ngo nizitagira imirizo Uwiteka ajya azikoma isazi!!!

Burya ngo nizitagira imirizo Uwiteka ajya azikoma isazi!!!

0

Reka ntangire nshima Uwiteka Imana yanjye,kuko niyo nkesha ubuzima bwa none mfi uyumunsi.Ndabwira Umwakagara yuko nta gahunda nigeze ngira mu buzima bwanjye bwo kumurwanya kuko ubwo bushobozi ntabwo nari kubona,nkubwo we yabonye usibyeko ko ubwe bwari bushingiye no ku kinyoma kiruta ibindi byose mu isi yabazima.

Tumaze imyaka igera ku [8] duhanganye wagirango turaturanye duhuje imbibe cyangwa dusangiye urwuli.guhora afunga count zanjye zo kuri nkoranyambaga ndibwira yuko ari nta cyo bihindura kuri gahunda Uwiteka amufiteho.

Akorera Satani kuko ar’umwuzukuru wa Nyirabiyoro,nanjye ngakorera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo we wampaye umurimo ubwo Umwakagara yari yaratugize abashomeri tutagira imirimo yo gukora.

Arabizi neza yuko ataragera ku ntebe ya bukunzi,cyangwa ngo agere mu nzira zihamwerekeza,yuko yabanje gucuruza amagyi,no kuvunja amashillingi mu kumupaka wa BUSIA.Arabizi neza yuko nizari amagyi zishobora kubika.Iyo akaba ariyompamvu ahoza abantu batamwemera ku nkeke barwanya ibikorwa bye bibi.

Kuba Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yarampaye abantu bakurikira ibyo nandika,ibyo sijye wabihisemo,kandi sijye ubitanga,ahubwo bituruka kuri data wo mu Ijuru.Kuba nta bantu bashobora kumukurikira kuri nkoranya mbaga ni uko nta cyo afite yabwira rubanda rw’Umwami yigaruriye ku mbaraga z’ikinyoma nigisirikare abifashijwemo na nyirarume M7 basangiye ikinyoma.

Arabizi neza yuko ubwoko bwa Israel bwamaze imyaka [430] mu buretwa,ariko igihe kigeze,umunsi umwe,ijoro rimwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,yumva gutaka kwabo arabatabara abasubiza muri gakondo ya basekuruza bakomotsemo.

Natwe ni uko turi abana bisezerano,kandi Uhoraho haricyo yatuvuzeho kizahoraho,cyeretse muri twe,niharamuka habuzemo abatazamwumvira.Kandi ibyo ntibishoboka,kuko isezerano riba iryumwe abandi bakarigenderaho.None niba ukomeye ukaba wumva nta nzira zisigaye twazanyuramo niki gituma uhoraho ku nkeke zuko uzakurwa ku ngoma?Kandi uziko ko haba muri politike cyangwa muri demokarasi no mu ntambara ntanzira wahasize twazanyuramo?

Ese no muri facebook,twiteernahandi hose muri nkoranyambaga uhabonamo inzira twazanyuramo?Ubwoba bwawe nikimenyetso cy’uko ugiye kuva ku ngoma bidatinze!Wari wizeye intambara mu gihugu cya Kenya ngo ubone uko uza gutanga ibitambo bya amaraso uboshye ko miliyoni [10]umaze kwirenza zidahagije.

Umaze kumenya ko uwo mugambi nawugejeje mu babishinzwe unyitura gufunga count zanjye za nkoranyambaga.Uribeshya cyane kuko tutiganye cyangwa ngo ube waranyishyuriye amashuri nkuko wabikoreye abandi.Abazajya bakenera amakuru cyangwa ubuhanuzi bazajya bajya ku inyangeNews.com cyangwa kuri egretNews.com

Sibyo gusa ababishaka bashobora no gu sharing inkuru yose babona yabagirira umumaro kugirango na bandi ibagereho.Wanshimutiye Uganda Imana yanjye ikinga ukuboko,unshyirisha mu nzu yimbohe aho namaze iminsi [143] ndagucika nza muri Kenya.

Wanyimishije guhabwa impapuro z’ubuhunzi,maze Uwiteka anyihera ubwenegihugu.Ubu sinkiri impunzi,ahubwo mfite igihugu mbasha guhabwamo uburenganzira bwose nabuze muri gereza yawe.

Ujye uzirikana yuko ko na Col.Muamar GADHAF yategetse imyaka [42] ariko ubwo ijambo ry’ubuhanuzi ryasohokaga taliki 24 ukwakira,2011 yahise akurwa mu isi yabazima.Nawe nigihe kitaragera ariko twiringira ko kigeze bugufiya,kuko tutayoborwa n’umwuka wabadayimoni nkawe waremwe nkabo uvukiye munda y’umubyeyi wawe ndetse yapfanye agahinda kuko wari waramubereye inshobera amahanga.

Ubu rero nta bwo wadukanga cyane,kuko Uwiteka yatwihereye Umwami Nyir’uRwanda.Kandi tuzi neza yuko kubaho kwe,bitabuze kuguhagarika umutima cyaneee!!!Hashimwe Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wadusigarije umubyeyi ubu tuba turimfubyo zitagira epfo naruguru.

Nawe wirirwa umuhiga wagirango agufitiye ideni.Waciye igihanga Ndahindurwa,ugirango birarangiye,ariko ntiwigeze umenya yuko ahubwo umukino aribwo utangiye!Za miliyari zawe uzigura igihanga cy’umuntu umwe,kandi inzara yitwa nzaramba irimo kuvuza ubuhuha muri gakondo ya bakiranutsi yigaruriwe ni nkozi z’ibibi ubereye umuyobozi.

Ibyo byose urabikora ukagira uhwanije imbaraga nawe,ariko igihe kitari cyera uzabibazwa kandi uzabyishyura ubwo uzaba umaze gucibwa igihanga nabo wiringiye,nyamara wiringira ijosi rikakubyarira umwingo.Wakwiringira ibisusa bikakubyarira amazi!

Nakubwiye yuko na Nyina wundi abyara umuhungu,sinzi impamvu urwanya ibidashobora kurwanywa!?Nibyo hari abo urusha imbaraga kuko batakuzi neza,ariko se nanjye koko ukuzi,urumva wandwanya ukantsinda?Sijyewe uriho,ahubwo ni Kristo uriho muri jye,ibyo nkora sijye ubikora ahubwo data uba muri jye,niwe wikorera imirimo kugirango yiheshe icyubahiro murijye.

Sijye wahisemo kuba icyo ndicyo  uyu munsi,ariko uwampisemo ankunda kuruta uko nikunda kuko azi umumaro wanjye.Nuko rero niba yarampisemo kandi ntaruhare nabigizemo,urumva utaruhira ubusa!

Ibihumbi [30,000] bantu bakurikiraga ijambo ry’ubuhanuzi bwa buri munsi,bihise biguhagarika umutima.None ko miliyoni [7.7] ko zo zitaguhagarika umutima?Uratinya ko ziba [8] nyamara wibutse ibitereko washeshe.Burya nibihumbi [7000] kumunsi nabyo sibikeye urumva rero yuko waba uruhira ubusa nkuko usanzwe uvomera mu kiva!

Ama dollar,ama euro,ama pound byawe byambereye umugisha mu gihe wari wiringiye ko inkomamashyi zawe,zigufasha kungigira kugeza zingejeje mubiganza byawe.Ideni warumfitiye ringana na ma dollar ibihumbi $33,600 nibura umaze kurigabanya hasigayemo ibihumbi $18000.

Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yansezeranije yuko ibyanjye byose byariwe ni nzige azabigarura byikubye [7],reka ntegereze ukomeze wohereze izo za magigiri zawe zikomeze kunyitungira mu butayu bugufiya bw’ibabylon dore ko nabwo butoroshye.

Abo bose ukoresha nta numwe ufite umwuka w’Imana,kandi nyine ibyabapfu biribwa na bapfumu!Barakubeshya nta nzira hari yagufasha kungeraho.Gusa bampinduye igicuruzwa cyunguka ariko nanjye simbihomberamo.Usibye kuzacirwaho iteka n’Uwiteka Imana yanjye nkorera nta kindi abega basigaranye!

Ndabizi neza ko utagira amatwi yumva ukuri,ahubwo amatwi yawe abangukira kumva ukubwira kumena amaraso!Ariko igihe kiraje kandi kirageze ngo umenye yuko Nyirabiyoro atarusha imbaraga Uwiteka Imana Nyiringabo.Icyo uzamenya ko Uwiteka Imana ari we witwa Nyiringabo.Reka twifurize umunsi mwiza abasomyi bacu binyangenews tunabasaba gukwirakwiza uru rwandiko rwandikiwe Umwakagara murukwize kuri za nkoranyambaga kimwe nizindi nkuru zose maze ibyo yakoze byo gufunga count bihinduke imfabusa.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar