17 August 2017 njyanwa mu iyerekwa amatora ya ba Government yabaye mu gihugu cy’ibabylon asubirwamo cyane ahitwa MACHAKOS.Ndabwirwa ngo,uduce twinshi twabayemo ubusuma bwa majwi yabereye mu gihugu cy’ibabylon bahengamiye kuruhande rwa jubilee iyobowe na Kenyatta.
Mu gihe nari muri iryo yerekwa mbona umucyo uvanze numuriro usa na wa muriro batwikisha ibyuma cyangwa bakabifatanisha umuriro(welding)maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uzengurutswe numuriro mwinshi cyane ukora amamodoka muruganda kuko imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Imana yawe zikuzengurutse kugirango zice kandi zirimbure imbaraga z’umwijima zirimo koherezwa na bega bashaka ko ngo baguhindura umusazi uko niko Uwiteka abitegetse.
Mbona Umwakagara ashaka gusohora inyandiko muri computer ariko printer yanga guprintinga,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye Umwakagara ananiwe guprintinga inyandiko ngo ayikure muri Machine(computer)uko niko imigambi ye atazashobora kuyishyira mu bikorwa nkuko yabigambiriye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Mbona ategura imfungwa nyinshi cyane azifungura kugirango azirwanishe mu ntambara imwegereye,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,nubwo Umwakagara alimo gutegura izo mfungwa zabasirikare yafunze aziza ubusa,ntabwo zizarwana akiriho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mbona za magigiri zimaze igihe kinini mu mihanda no mu miharuro zitegereje Umuhanuzi ngo zimuce igihanga.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,wigumire murutare rwawe kuko inkozi zibibi zirekereje zihiga ubugingo bwawe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Dr.Pastor Antoine Rutayisire acira umugani abanyarwanda bo mu bwoko bwa bahutu,ariko we akabyita ko ari ubumwe n’ubwiyunge ariko nyamara yararimo kubacyurira.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nta bwo Rutayisire akunda abahutu ahubwo abaca umugani,kuko atajya avuga ubwicanyi bakorewe ahubwo akavuga ubwicanyi bakoze.
Kandi nta bwo waba ukunda umuntu ngo umuceho umugani,uko abacira umugani,ninako Uhoraho Uwiteka Imana avuga ko akorera,nawe azamucira umugani ubwo abatutsi bazaba bica abahutu icyo gihe azamenya ko yagenje nabi ko ataciye imanza zitabera ahubwo ko yahengamiye kuruhande rwa bene wabo(abatutsi)kugirango yiyubakire izina.
Yashatse kubaka izina ku ngoma ya bahutu biranga,none yabonye ingoma ya bene wabo(abatutsi)agira amahirwe yo gusohoza inzozi ze yarafite mu mutima.Yubatse izina ahantu hose kubera uburya nuburiganya akoresha mu nyigisho ze,niba se yacaga imanza zitabera,ko adakoma kubwicanyi bwakorewe kandi na nubu bugikomeje gukorerw abahutu?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!
Kuko bacecetse mu gihe cyo gukiranuka,nanjye nzicecekera mu gihe cyo gukiranirwa,kugirango bazamenye yuko bagenje nabi kandi ko imvugo zabo no gusenga kwabo byari byuzuyemo kubera nta gukiranuka kwababonetsemo.Aho niho nanjye niho bazampamagara nkicecekera sinzigera ngira icyo mvugana nabo kuko biringiye imbaraga zabo na mazuru yabo maze Umwakagara bamufata nk’Imana yabo birengagiza imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wabarokoye mu ntambara ahubwo batangira gushima Umwakagara mucyimbo cyo gushima Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Mu gihe nkiri muri iryo yerekwa mbona abahungu b’abega bajya gusambanya abagore base (bamukase) kandi bazi neza ko bibujijwe ko umwana w’umuhungu adakwiye kwambura ubusa umugore wa se kuko ari ikizira k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Mbona zamagigiri za bega zihabwa amabwiriza yokuguma mu mihanda kuzageza igihe zizabonera Umuhanuzi ukomeje kuzihagarika imitima.Maze ijambo ry’Uwiteka Nyiringabi rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega baryamye mu mihanda abandi bari muri za hotel zirikumwe na bagande baje kumena amaraso kugirango bakomeze ingoma ya Uhuru Kenyatta yamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Bari bategereje yuko haba intambara bakica abanyagihugu none byarabayobeye kuko hatabaye intambara bifuzaga.Nuko rero ntupime kugera mu murwa mukuru w’ISHUSHAN mu gihugu cy’Ibabylon kuzageza igihe bazahavira Uwiteka Imana yawe azakubwira ko bamaze kugenda cyagwa bagihari niko Uwiteka Nyiringabo akuburiye kandi ni uko abivuze!
Aho iruhande rwanjye hari umugore warurimo gutegura aho azakirira abashyitsi arimo gutira na mashuka menshi(shets) ayo abashyitsi baziyorosa bazaba baje mukiriyo cy’umuntu ukomeye cyane ugiye kwisangira basekuruza.Maze arambwira ati muntu w’Imana udusengere cyane kugirango tubashe kubona amashuka menshi yo kuzaha abashyitsi bagiye kuza mu birori turimo kwitegura uko niko Uwiteka abaciye umugani kandi ni uko abivuga.
Nerekwa intumwa ya SATAN Gitwaza Paul yishyura itangaza makuru kugirango rimwandikoho neza yuko ngo ar’umuntu w’Imana kandi nyamara nawe abizi neza yuko akorera shitani.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intumwa ya satan Muhirwa Paul Gitwaza agiye kubeshya isi kuko shebuje ari we sooko yabinyoma arashaka kongera kubaka izina rye ryasenyutse.