HomeNewsUmwami Kigeli Yugarira amaembo y'uRwagasabo!

Umwami Kigeli Yugarira amaembo y’uRwagasabo!

Mar 3, 2017 njyanwa mu isi y’Umwuka maze nongera guhishurirwa umwuka w’Inzka y’Inzigo hagati y’Umwakagara hamwe n’Umwami Kigeli V Ndahindurwa.Nerekwa Umwami Kigeli ampamagara kuri telephone nk’uko yarasanzwe abigenza,maze arambwira ati,Majeshi mwana wanjye wandutiye umwana utari umwana murugo(NTAGANIRA Christian) none enda cyono wigire hino ngire icyo nkwibwirira uzambwirire bakuru bawe ijambo ntasize mvuze!

Ndagenda maze arambwira ati,rero ubwire bakuru bawe,uti nimugire muhaguruke muharanire gakondo ya bakiranutsi,kuko inzu twasize twubaiye abakambwe yasenyutse kandi igiye guhirima vuba bidatinze!

Nuko rero mushake uburyo mwatema ibiti kugirango muyisigasire kuko haje umuyaga wo mucyi ukazayisenya kandi uwo muyaga uzaba uyobowe n’izuba ryinshi cyane ridashobora kwihanganirwa kugirango barumuna banyu bazabashe kuzabona aho bugama akazuba mu gihe imvura y’umuhindo izaba ikubye akayagirizo abagezeho kuko njyeweho nisaziye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubwo mbona imbere yacu abaturanyi badahari bazindutse,mbona abagabo ntasobanukiwe b’abanyagihugu bahawe umulimo wo gukorera urutoki rwabo,njya kubabaza impamvu yatumye bigabiza urutoki rwabandi bakaza kurukorera batabiherewe uburenganzira na banyiri bwite.

Banyereka ubahagaraririye ukomoka mu bwoko bw’Abatutsi,maze mubaza amashirakinyoma ambwira yuko urwo rugo rwaguzwe na barabu kandi bahagurishijwe nabavuga rikijyana cyangwa se abakomeye!

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntibigutangaza kuko gakondo hamwe na baturanyi baraguzwe ubu ntabwo bakitegeka ahubwo bategekwa na babaguze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nkomeza kwerekwa ibyo muri gakondo ya bakiranutsi,mbona za magigiri za CID hamwe na DMI bose bafite ikibazo cyubushobozi bwo gukomeza kugigira bene wabo.Ariko mbona atari ibyo gusa ahubwo mbona ko banafite ikibazo cyo kwakira abashyitsi mu mago yabo kandi ubwo baracyari ingarugu ntabwo barashaka ahubwo bateganyaga kurushinga muri Nyakanga 2017 ariko ngo baratinya yuko rwazambina mbere yaho uko niko bavugaga.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,biragoye cyane kuburira ibipfamatwi kandi bavuga ko bumva.Mufite amatwi ariko ntimwumva kandi mufite amaso ariko ntimubona nyamara abandi babasha kumenya yuko imvura igiye kugwa bakanura ibyo banitse ariko intumva zirira kumiziro uko niko Uhoraho avuga.

Ubwo nkiri aho ku kibuga cyo kwerekerwaho,mbona mukristo Kazi ansanze aho ngaho navuganiraga na za magigiri maze ambaza ukuri kurugendo rwo mu butayu,maze nanjye mfata akanya ko kumusobanurira ariko kuko umwanya we wari mucyeya ahita agenda yaratumwe utwungucenge yihutira kujya kutuzana.

 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze riramburira riti,mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango Umwami Mana agire ibyo yikorera atunganye iidatunya,nuko mpita mfata uwo mwanya mpagarika gahunda zose nakoraga maze njya imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi nkora nkuko abitegetse maze mbona ibyari bihishwe bitangiye gusobanukirwa ubwenge bwanjye uko niko Uhoraho akora.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso yumubiri ngo abisobanukirwe,nerekwa inzu y’Igorofa yubatswe ariko bagenda basigaza ibice bimwe bimwe batabyujuje ahari amadirishya, imiryango,nahandi hameze nkaho.Mu gihe ndimo kwerekera kuri iyo nzu ngo njye kureba ikiburaho ngo yuzure.

Mbona ababutsi ntamenye aho baturutse maze mbona bafashe umucanga na mabuye vuba vuba batangira kubaka bihuta cyane njya kuhagera basigaje gusiga amarangi kandi nyamara hari mu bilometero [2] ariko ntangazwa ni uko babutse mu minota bagahita buzuza iyo nzu.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe umaze mu butayu bugufiya kirahagije,kandi ibyari byarahagaritswe na za magigiri z’Umwakagara byongeye gusubirana.Dore baguhize inshuro nyinshi kugirango bakugirire nabi,ariko noneho igihe kirageze kuko Uwiteka Nyiringabo Imana ukorera agiyekohereza umuntu wawundi wahanuwe ibihe bibili kandi mu duhe twinshi uwo niwe ugiye kugukura mu butayu kuko amaze igihe arwana n’umutima we icyo asabwa gukora kugirango aramire ubugingo bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Uwo niwawundi Uiwteka yise amasina akakubwira imiterere ye,ndetse nimitekerereze ye,uwo Uhoraho yamuhaye umugisha kubwawe kugirango azagire icyo yakora mu gihe gisa niki uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Uwo imvugo ye uzayumva kandi nimpumuro ye,izakugeraho nubwo bwoze inkozi z’ibibi zagerageje kwiyoberanya zibwira yuko ubugingo bwawe bwasamiye urwobo rwuzuye ubumara,ariko basanzwe atariko bimeze ahubwo urangwa nimicyo myiza y’umwuka w’Uwiteka ukorera muri wowe maze bakorwa nisoni kumanywa yihangu na bugingo nubu kuko ijambo ry’ubuhanuzi ryababereye inshobera mahanga kuko batigeze babarwa kumugabane wibyo gukiranuka niko Uwiteka Imana yawe avuga.

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments