Jan 8, 2017 Bigeze mu masaha ya nimunsi, ubwo inyana z’imitavu zari zitangiye gukinagira amatovu,akazuba ka kiberinka gatangiye kuzishyushya, njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye bigiye kubera muli gakondo ya bakiranutsi ku bwami bw’Abega b’Abakagara.Mbona umugabo n’umugore binshuti za “JEZEBEL NYIRAMONGI”, bari mu modoka ,mbona bagiye kumura “NYIRAMONGI JEZEBEL”,aho yarafungiye muri gereza ya gisirikare “KANOMBE MILITARY PRISON”.Nuko numva bavuga ngo,yari inshuti yabo kandi ngo babanye neza cyane,kandi ngo yabahaye akazi keza kandi abitaho igihe cyose umugabo we ya yoboraga ubwami bw’Abega b’Abakagara bamennye amaraso ya bera,hamwe n’inzirakarengane na bakiranutsi b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuze!
Maze kwerekwa iryo yerekwa,mu gihe ngitekereza ibigiye kuba kuri “NYIRAMONGI JEZEBEL”, ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,biriya ubonye Nyiramongi afungiye muli gereza ya gisirikare y’IKANOMBE”MILITARY PRISON” bisobanuye yuko Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma vuba cyane byihuse,abazamukura kungoma bazamara guca igihanga umugabo we,ako kanya bazahita bamufata hamwe nurubyaro rwe maze babashyire muri gereza hamwe nawe maze ubwami bwabo buzaba buciriweho iteka bugende umuti wa mperezayo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kumbwira akaga gakomeye kagiye kuba ku bwami bw’Abega b’Abakagara,hamwe ni nkoma mashyi maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore icyo umuntu abibye ninacyo asarura.Ibyo Umwakagara hamwe na bambari be,bakoreye ubwoko bw’Uwiteka bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka ari we Mana kugirango isi yose imenye yuko muri gakondo ya bakiranutsi ar’umwandu w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka ya BASHAMBO,ABENEGITORI,na BEGA b’Abakabagara bateranya imyuka yabo,maze barayiterekerera ngo kugirango ibafashe gufata Umuhanuzi Majeshi Leon.Mbona inzu narindimo barayigose yose,ndwana nabo nyisohokamo ngera mu gipangu hanze (Compound) Uhoraho andwanaho mbona cya gipangu ngisohotsemo ndirukanka ndenga umuhana ariko mbona ko bankurikiye nihisha inyuma y’umukingo,imyenda nari nambaye year dede nkuramo ishati yo hejuru nsigarana ipantaro (Trouse) basa naho baketse aho mperereye kubera nari nakuyemo imyenda y’umweru (imilimo yo gukiranuka) ntabwo bari bakibasha gusobanukirwa aho mperereye mbacika gutyo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe kiregereje,cyo gukurwa IBABYLON,ugabanye kwandika cyane ahubwo wibande kuri gahunda zawe zo gukurwa IBABYLON,ariko nubona usigaje 5%,uhagarike ibikorwa wakoraga kugirango umwanzi adasobanukirwa ikirere uherereyemo maze umunyure mulihumye wigendere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zateguye umugambi ukomeye cyane wok u kugwa gitumo zikagushimuta kugirango zibone uko ziguca igihanga.Nuko rero ugenze kwa kundi ujya ubigenza maze ubihorere bakomeze kurindagirira mu nzira nyabagendwa ngo,bategereje Umuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore abega bahagaze muduhanda nutuyira,hirya no hino mu murwa w’IBABYLON,bibwira yuko imigambi yabo iri bubatunganire nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yagwa hanze ya Yerusalem isezerano ry’Uhoraho ridasohoye niko Uwiteka avuga.
Jan 9, 2017 njyanwa mu iyerekwa,mbona inama y’Inteko ya bacamanza yo mu Ijuru yateranye,mbona iyo nteko bafungura dossier yurubanza Nº 0019/001/0017, rwa gakondo ya bakiranutsi,hamwe nuruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,na gakondo y’Umuhanuzi yahaweho kuzamubera umwandu we,nkisezerano yahawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Mbona Ijuru ritumije abatanga buhamya,ndetse mbona n’umugore w’umukobwa wwa BENEGITORI,uvuga ko akijijwe kandi akora umulimo w’Imana kugirango avuge uburyo ise yariganije imbago za gakondo ya bakiranutsi hamwe nuruzabibu rw’Uwiteka Imana kandi asobanure impamvu ashyigikiye uwo muriganya kandi yitwa ko ar’umukozi w’Imana(PASTOR EZRA MPYISI)
Ubwo ako kanya mbona haje undi Mugore w’umukuru w’igihugu ntabashije kumenya(Itorero rya Kristo mu Isi) njya kumwereka aho gakondo yageraga ariko bakaza kwigizayo imbarigo za gakondo ya bakiranutsi kugirango babone uko biba cyangwa bariganya uruzabibu rw’Uwiteka,hamwe n’umwandu w’Umuhanuzi yahaweho kuzamubera gakondo ye,n’Uwiteka Imana ikiranuka.
Maze mu gihe uwo mugore akaba n’umukuru w’igihugu(FIRST LADY) alimo kwitegereza ngo afate umwanzuro wa nyuma kuko niwe mucamanza mukuru uruta abandi,kandi ajya arenganura abarenganye bose akabagirira neza.Mbona wa mukobwa wa BENEGITORI hamwe na basaza be,bazanye imihoro,namapanga(amagambo ya badayimoni) baza baje kundwanya ariko batinya wa mugore twali kumwe(Itorero rya Kristo) ariko kandi mbabaliza imbere ye neruye niba koko batarigijeyo imbago kuko byari ibintu bigaragara,ariko wa mukobwa wa BENEGITORI,akanga kwemera yuko bariganije kandi abizi neza yuko bariganije imbago za gakondo yanjye hamwe n’iy’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ariko ubwo nubwo twalimo tureba izo mbago,Ijuru ryali ryategetse ABAMALAIKA bashinzwe ubutabera,kumanuka bakajya kureba ndetse no kurambura ubuso bwa gakondo ya bakiranutsi uko bungana uhereye ikijyepfo





