Home Uncategorized Umwali Diane SHIMA udategereza guta ibaba mu nkike,kuko umurimo wawe warawurangije!

Umwali Diane SHIMA udategereza guta ibaba mu nkike,kuko umurimo wawe warawurangije!

0

Reka  abanyarwanda twese dushimire Umwali Diane Shima Rwigara kuba yaragerageje guhangara Umwakagara ku karubanda.Nubwo abega bamukuye  kuri lisite y’itora kubera kumutinya ko azatsinda mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nta bwo twifuzaga ko,yajya mu kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,ahubwo icyo twifuzaga ni uko,yagombaga gushyira ahabona ikinyoma cya bega(Umwakagara)maze amahanga akamenya ikinyoma cye,doreko hariho bamwe mu bayobozi bayobora isi baje vuba mu mukino cyangwa mu kibuga cya politike bari bataramenya neza amateka y’Umwakagara.

Kuba rero yaramuhangaye amahanga akamenya ikinyoma cyari cyihishe mu nfuruka za politike,yagize neza.Gusa na none twamusaba ko yakuramo ake karenge hakiri kare kugirango abega batazamuca igihanga kuko hagiye gukurikiraho intambara ikomeye cyane nubwo abanyarwanda batazi ugiye guteza intambara.

Byose ni ukubitega amaso kuko burya Uwiteka avuga ibizabaho,nta bwo avuga ibyo atazakora.Byanze bikunze,abashyize Umwakagara ku ngoma,bagomba kumuraho kuko yabasuzuguye agakabya.

Reka rero turebe ibyo Uwiteka yavuze aho bigiye kugana cyangwa kwerekera uko biri kose,ubanza hashobora kuba harumuyaga mwinshi ugiye guhuha uturuka mu butayu ndibaza ko Umwakagara adashobora guhanga nawo.Cyane ko,umuyaga utagira isura ukanaba utagaragara usibye kubona unyeganyeza ibikwiye guhuhwa bigakurwa mu mwanya wabyo bigasimburwa nibindi bikwiriye kujya muri uwo mwanya.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar