Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon hagiye kuba intambara ishingiye kumatora y’umukuru w’igihugu yabaye taliki 08 08,2017.Mbona abantu bahunga bava mu murwa mukuru w’ibabylon berekeza mu duce twaho bavuyemo.
Nerekwa ingabo za Kenya defense Force KDF zitegura intambara kurwanira Uhuru Kenyatta wabye amatora,ariko banga kumurwanirira.ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore akaga amakuba ibyago byahanuwe kuri icyo gihugu yuko kizahura nibyago bikomeye(Yeremiah 8:3) biraje byihuta kandi birasohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya,mbona Uwimana Ernest ajyanwa mu butayu bugufiya,kubera kurwanya umuntu nijambo ry’ubuhanuzi ryahanuwe na Majeshi Leon.Nerekwa ajya mu bapfumu maze bamubwira yuko ngo yaciriweho iteka n’Umuhanuzi AINESHA,maze bamuha inzoka yo koherereza Umuhanuzi kugirango wa mugisha yari yaratwaye yongere awusubirane.
Ndagenda mpura nawe maze ampereza inzoka ambwira ngo n’umwana babyaye!Akimara kumpereza uwo mwana akimara kugera mu biganza byanjye ahinduka inzoka,ndayica irapfa maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Ernest yagiye mu nkozi z’ibibi ngenzi ze ajya gukoresha icyitwa “SPIRITUAL TRANSFER OF THE BLESSINGS’ariko izo mbaraga bakoherereje zamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’ibabylon icyegera cy’umukuru w’igihugu William RUTO asaba gusengerwa kubera ibikomeye bigiye kubera muri icyo gihugu.Ijambo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’ibabylon ibintu bigiye gukomera cyane kurusha ibindi bihe.
Kandi dore amagambo ababye menshi cyane abantu barimo guhwihwisa ibihuha by’intambara igiye kuba muri icyo gihugu cy’ibabylon.Nyamara nta kizahinduka niyo basenga kuko bananiwe gusenga mbere yuko hafatwa umwanzuro none dore byarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi muri gakondo ya bakiranutsi,mbona gakondo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,yarabaye umusaka ndetse ni nzabibu zaho zarabuze uwazikorera.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,gakondo yanjye hamwe na gakondo yawe,byabaye umusaka.
Niyompamvu nzayigarurira hanyuma nkishakira umugaragu wanjye uzajya ku nkorera uruzabibu rwabuze gikorera kuko rwararaye rwuzuyemo amahwa ibiti umusaka ndetse inzabibu zose nateyemo nzazirumbura kuko zarumbijwe ni uko zabuze ifumbire hamwe na gikorera iyo niyompamvu nyamukuru izatuma nsenya gakondo yabakiranutsi na bayirimo bose nibirimo byose kugirango izongere kubakwa bundi bushya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.