08th Sept,2015 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yongeye gutegura undi mugambi mubisha wo gukoresha amarozi,kandi iyo gahunda arayihutisha cyane mbere yuko haba igikorwa cya kamarampaka kugirango Nyir’Urwanda abe yamaze gucibwa igihanga uko niko Uwiteka avuga.
Mwana w’umuntu dore mu masaha 38 hrs urabona umwuka w’Inzika y’Inzigo uraba umaze kwigaragaza kugikorwa cy’ubugambanyi cyo kurimbura gakondo yabakiranutsi n’Umwami wabo Nyir’uRwanda Kigeli V.Ndahindurwa.
Mwana w’umuntu dore igihe kiragiye itegure kuko ugiye gukurwa mu gihugu cy’IBABULONI,kandi witegure utangire kwiga ikinyabiziga kuko Uwiteka Imana agiye ku kugirira neza uko niko Uwiteka avuze.Dore intasi zigutegeye mu murwa zirirwa zirirwa ziraranganya amaso hirya no hino bagirango barakubona ariko uhishwe mu mababa y’Uwiteka Imana yo mu ijuru uko niko Uwiteka avuze.
Mwana w’umuntu.dore abanyarwanda bo mu bwoko bwanjye bw’Abatutsi babaye babi cyane kubera gukiranirwa niko Uwiteka avuga,kubera kugambirira gukiranirwa no kumena amaraso atariho urubanza.Ikibabaje cyane,ntibumva imbuzi z’Uwiteka Imana yabakiranutsi,nanjye kuri wa munsi nzabaseka kandi nzabirengagiza nk’uko nanjye banyirengagije uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana yawe,arimo kwegeranya abantu bacye cyane basigaye muri gakondo yabakiranutsi,dore abamanuriye umwuka wo kwimuka kandi igitangaje barimo kwimuka bimukira ahantu hamwe kugirango Uwiteka azabarindire hamwe kuko mu minsi iri mbere IMPALA zigiye gucuranga indirimbo ishimishije kandi iyo ndirimbo izabyinwa n’amahanga yose uko niko Uwiteka avuze.
Mwana w’umuntu,uvuge uti,bwoko bw’Uwiteka mwumve imbuzi zanjye kugirango ku munsi wa makuba nzabagirire neza,kuko dore ibikomeye biraje kandi ntibitinze ahubwo bigeze imbere y’Irango rya gakondo y’Abakiranutsi.
Nzabarinda nk’ubugenge kuburyo amahanga nabona umuntu warokotse ibyago ngiye guteza iki gihugu,nta bwo bazabyizera ko,ari mwebwe mwarokotse umuriro akaga ibyago,amakuba nibindi bisa nk’ibyo ndashaka kwihesha icyubahiro kumwakagara kugirango isi yose izamenye ko jye nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi.
Dore amahanga azakorwa nisoni kuko ntazayemerera ko,har’umuntu numwe bazarokora,kugirango sinzagire uwo dusangira icyubahiro,namwe muzarokoka muzavuga ko,Uwiteka ariwe Mana uko niko Uwiteka avuga.
Umwami Mutara lll Rudahigwa.
Uburozi bwa Rasine.
Ntabashyitsi twakira!?
Bwira Umwami Nyir’uRwanda yuko,nta mushyitsi numwe akwiye kwakira kubera yuko amazi yamaze kurenga inkombe,kandi nyine umwanzi ashobora kunyura mu nzira zose kuko satani agerageza inzira zose,igihe gisigaye nigito cyane kandi umwakagara yemeye gutanga ubutunzi bwose afite ariko akagumana intebe yabukunzi.
Mwana w’umuntu dore umwakagara yamaze gutegura amataliki akurikira,19,24,25,ayo mataliki yose uko akurikirana niyo bamaze gutegura igikorwa cyo kuroga Umwami w’Umwami w’uRwanda.
Muri iryo yerekwa nta bwo Uwiteka yanyeretse ukwezi cyangwa umwaka uwari wo,gusa igikomeye n’ukumenya ko harumugambi mubi kandi mubisha umwakagara agambiriye kurimbura umubyeyi w’igihugu”BABA wa Taifa”,Father’s of the Nation” uko niko Uwiteka avuga.
nccleon@gmail.Com