Muri iki gitondo nibajije cyane kuri za magiriri z’umwakagara imikorere yazo,numva ndababaye! Birashoboka yuko,baba bakoresha abantu batagezemu ishuli,kuko ntibyumvikana ukuntu ushobora kuneka umuntu ukurusha imitekerereze haba mubuzima busanzwe cyangwa haba mu mwuga usanzwe ukora wa za magigiri.
Muri iki gitondo banyandikiye e-mail imbwira ngo:Hello,how’re doing,hope your fine.I want to know if,you’re the owner of InyangeNewss.com,”I want to provide you the ownership”.Ndasobanuza kuri mwebwe mwize neza mudasimbutse ese ushobora guha umuntu ibyitwa ibye,ukabimuha inshuro ya ll ?
Ntabwo bishoboka yuko,digital yabaho idashingiye kuri analog,ndakeka ko,abantu leta y’umwakagara ikoresha mukugigira abantu,bashobora kuba batujuje ibyangombwa bisabwa kugirango witwe magigiri w’igihugu.
Mbere yuko ugigira umuntu,cyangwa ukamuneka,ikihutirwa mbere ya byose ubanza kumumenya, amavu n’amavuko imiterere ye,imitekerereze ye,hanyuma ibyo nta bwo bihagije ugomba kuba ufite bwenge karemano kuko ubwishuli budashobora kugira icyo bugufasha kirenze gukora raporo mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa,cayngwa se mu Kinyarwanda nta kindi kirenze aho uretse gukora communication.
Ariko ubusanzwe ubwenge buravukanwa butangwa n’Uwiteka Imana yo mu ijuru”YOU CAN’T BE INTELLEGENT WITHOUT INTELLEGENCE,kugirango ube magigiri,nuko uba ufite ubwenge kavukire,ariko biriya umwakagara akoresha byo kujya kumviriza ibiganiro by’abantu,ibyo ntabwo bijyanye nubunyamuga w’ubutasi.
Gutata cyangwa kugigira,bijyana nishingiro by’ibibazo biri mu gihugu,ntabwo igisubiza cyabatemera ubutegetsi,ar’ukubica.Kuko wica umuntu,ariko ibitekerezo bigasigara,kandi igihe kijya kigera abantu bagatinyuka urupfa,icyo gihe iyo bamaze gutinyuka urupfu,ibyawe biba bimaze kurangira.
Kandi burya umunyembaraga bamwicisha amabuye,ahandi iyo babonye ubarembeje bagucira bugufi,bakazajya bakwemerera ibyo wifuza byose kugeza urundutse ukava kubutegetsi.
Har’inzira nyinshi zo guhima umunyagitugu,muribuka neza umugani w’umwidishyi,iyo ataza kuzajya atera abantu ubwoba,ntabwo bari kumubeshya ngo yambare uruhu rw’ntare ngo abantu bazajye bamutinya barusheho kumwubaha.Amaze kwambara uru rw’Intare rwamwumiyeho maze akazajya ababwira ati,ndapfuye mwidishyi,nabo bakamusubiza ngo,Yego mwidishyi arinda anogoka!
Ni za magigiri zagiye zinyoherereza amadollar cyangwa amayero kugirango zimenye numero za telephone zanjye,nyamara amafaranga yazo narayafashe angirira umugisha cyane kandi ibyo bashaka ntabwo babigezeho!Bagerageje gukoresha abanyamerica,abahinde,nishyano ryose bakoresha kuneka ngo barebe yuko bazagira cyo bageraho.
Ubusanzwe nta maneko uruta umunyamakuru,hanyuma rero iyo wongeyeho ko,umuntu akora umurimo woguhanura,urumva umwuka wera niko kazi ke,ko kutubwira ibigiye kubaho mu isi yabazima,ubwo se urumva wamenerahe?Ongeraho kuba ndi inararibonye mubijyanye no gusesengura urumva rwose ko,umwakagara n’inkoma mashyize badashobora kuzapfa babonye ubugingo bwanjye!
Hanyuma bajya bibagirwa yuko,twabaye za Iskot babo ibyo bagendaga baganira nyuma yo kuboza urwagasabo,twarabana ariko twategaga amatwi!Kandi ubugome bwose bagiye bakora turabuzi ntabwo na nubu twabwibagiwe bagiye bica abavandimwe bacu hirya no hino ninayo mpamvu byaduteye imbaraga zo kwitandukanya nabo.Baba abatavuga rumwe nubutegetsi batubereye abayobozi ntabwo turibagirwa ubugome bwabo urumva rero guhunga umwakagara ukongera ukifatanya nabakuyoboraga ipeti bakwimye burya,utekereza yuko ubu ari bwo bazariguha?
Cyane ko,uba ubazi neza,ndetse uzi n’amabanga yabo,urumva muzagendana nimumara kugera mu gihugu bongere bakore kagakino badukoreye,umunyabwenge wese uzi icyo gukora yakagombye kwitandukanya nabarepubulike aho bava bakagera.
Tekereza nyuma yuko Kayibanda agambaniye ubwami bw’uRwanda,ibyo abahutu bene wabo bamukoreye mwarabibonye!Gen.Rwigema Gisa Fred,nyuma yo gutangiza urugamba ibyo bene wabo bamukoreye baruhanye ndetse akaba ariwe wanagiye abashyira mu myanya myiza ariko byarangiye bamwirengeje.
Izo ngero zose zatuma uzinukwa abahutu n’abatutsi bo mu bwoko bw’Abarepubulike,kuko ntarukundo bagira,usibye ubusambo n’ubugambanyi nibyo bibaranga,tekereza ko INgabire bamwoheje ngo namanuke nk’agaca kinkunguzi kanamutse amanywa y’ihangu bakakarasa umwambi wo murubavu nyamara abari hanze bibereye mu murima Victoire yasize yuje icyivi.
Niyompamvu Uwiteka byose yarabizi ko,bizagorana ahitamo gusubizaho ubwami bw’uRwanda kugirango amasezerano yabakiranutsi azabone aho amanukira,igihe cyose uzashyira inda imbere mu byo uzakora ntabwo uzahirwa,ariko nugendana n’Uwiteka Imana yabakiranutsi,ntakabuza yuko utazabura kugororerwa nutagwa isari.
Kuneka umuhanuzi Majeshi Leon,biragoye kuko umwuka wera ntaho yagiye arahari,kuko niwe uhishura ubwo bugome bwose bagenda bakora cyangwa bategura wagirango isi niyabo.Col.Gaddaff yagambaniye Umwami Hussein wa Libya,arangije yigira Umwami,ariko nyuma y’imyaka (42) ari kubutegetsi mwabonye yuko yavuye ho nabi.Umwakagara nta nicyakabiri cy’umutungo wa Gaddaff,ariko yigize akamana.
Icyatumye umwakagara yigira ikinanira Mana,nukugirango ubwo Uwiteka azamukuraho,ntihazagire izina ry’umuntu uwari we wese uzahabwa icyubahiro usibye Uwiteka wenyine.Kuko kugeza ubu,abo twatekerezaga ko,har’icyo bazakora,magingo aya,nta cyo bari bagaragariza abanyarwanda kugirango twemere yuko arabanyambaraga kandi badukijije umuruho.
Impamvu yibyo byose,nukutihana kwabo,aho bibwira yuko ibihe twanyuzemo bitatwigishije,uwo bitgishije,ubwo akeneye kongera guhura n’ibyabaye kugirango yongere abone isomo.Nyamara urufatiro rw’Uwiteka ruracyariho rwanditseho ngo:Uwiteka azi abe,nabo baramuzi,kandi uvuga izina ry’Uwiteka wese ave mubidatunganye uko niko uwiteka avuga.