Home News Umwakagara yaraye ayoboye inama yo kumusimbura,habura umusimbura kubera ubwoba no kumutinya bibwira...

Umwakagara yaraye ayoboye inama yo kumusimbura,habura umusimbura kubera ubwoba no kumutinya bibwira yuko yashakaga kubareba mu mutwe!!!

0

April 28, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona nambuka ikiraro gitoya cyangiritse amazi akinyuraho hejuru,mbonako nkandagije ibirenge bisa bitambaye inkweto(nta butumwa)bwawe bwaje,ariko mbona ko nabutse ako kararo,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore utubazo twari tukuri imbere turarangiye uko niko Uwiteka abitegetse.

Ariko nitegereje neza mbona aho nkandagije ikirenge cy’uburyo,nta mazi ahari,ahubwo mbona ya mazi yizingira mu mazinga ahunga ikirenge cy’Umuhanuzi.Ageraho yiyumisha ubwayo ubutaka busigara bwumutse ari mazi akiharangwa yewe yaba nibyindo ari nta bwo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Umwuka w’ikinyoma ucirwaho iteka

Nerekwa umwuka w’ikinyoma wo mu bwoko bw’Ingore, wamaze amahembe washokonkoye, mbona uza wiruka sihisha iruhande rw’urutare aho Umuhanuzi ajya aruhukira avuye mu butayu.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, ube maso cyane kuko umwuka w’ikinyoma wongeye kuguhagurukira, kugirango ukuriganye, nyamara Nuba maso urawunesha ndetse uwucireho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijuru ritegeka umugisha

Nerekwa ijuru ritegeka umugisha ko wohererezwa Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,maze Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wa muntu Uhoraho yategetse ku koherereza umugisha kugirango umulimo we utadeha  uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega kazi bakoresha imandwa zabo, bohereza umwuka w’impanuka (accident) kugirango Umuhanuzi arimbukire mu butayu,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zikomeje gukiranirwa cyane kuko zihanganye n’ubuhanuzi kandi zidashobora kubuganza kuko zamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Dayimoni ikomeye icirwaho iteka!

April 29, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni wo mu bwoko bw’INZOVU (Ellefant) ahunga yirukanka cyane amanuka mu ishyamba ryinzitine cyane utanyuzamo ijisho.Iramanuka igenda yihirika igeraho igwa hasi yikubanura ijosi ryayo maze iraririgita uko niko Uwiteka Nyirinngabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudayimoni ukomeye cyane wakubuzaga kwakira umugisha uturutse umu ijuru acireho iteka ni jambo ry’Uhoraho(ubuhanuzi)Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndikumwe nundi Muhanuzi witwa MASAI SAITAGA turi mu butayu bugufiya, ngenda mwigisha kandi mwerekera ubutayu bugufiya uko busa nuko bumera, muha nibisobanuro byabwo.

Tugeze imbere gatoya, abona umutaka wokwitwikira (Umbrella) maze ndawutoragura, turawitwikira kuko imvura yutujojoba yaririmo igwa, tugeze mu nzira ya kaburimbo twambukiranya,haza amagare [2] rimwe riturutse epfo,irindi ruguru wamutaka utwarwa numuyaga urancika ushwanyaguzwa numutaka ubahuma mu maso maze utuma bagongana ubwo duhita tufasha ngo batagonngwa nibinyaziga binini uko niko Uwiteka abitegetse.

Umuhanuzi ategekwa amasengesho

Nerekwa munsi y’umuhanda hari urwobo ruhishemo inkwi (amasengesho) maze ndumanukamo ndazitoragura, mbwira gutoragura ingiga [6] amasengesho y’iminsi itandatu ya masaha [12] uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2017/07/Prayer.mp3?_=1 https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2016/07/Pray-for-Three-3-days.mp3?_=2

Kamere ya bana b’abantu mbi

Njyanwa mu iyerekwa mbona banzanira umwana wamugaye amaguru, adashobora gushinga ubugomba mbari, maze maman we aramuzana aramunjugunyira arangije arigendera.

Nsengera uwo mwana ntiyakira, abantu barangaho baranseka cyane yuko ngo nihaye gusengera uwo mwana akaba atakize.Ngo nigize Imana yo mu Ijuru kandi ari nta bubasha mfite.

Ubwo umwuka w’ubwenge unzaho urambwira uti,fata ibyo birenge byuwo mwana ubishinge hasi neza akandagire.Ndabikora ako kanya ahabwa imbaraga zo gushinga amaguru no kugenda.

Ubwo ajya murugo iwabo ajya kwambara imyenda ni nkweto maze aragaruka, abantu bamubajije bati nibyo koko wari ikimuga urasengerwa maze urakira? Arabasubiza ati, mwarasaze! Jjyewe nigize mvuka mugaye?

Maze abantu bose baranseka cyane,ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye icyo bita umwana w’umuntu?Ndaasubiza nti,namubonye,ijambo rirambwira riti,harya mujya muca umugani ngwiki?Ndasubiza nti,Uvura Umuhutu Ijisho bwacya akarigukanurira,wamusembereza mukirambi,akagusanga mundaro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, muri uyu mulimo wanjye naguhaye, ntuzakoreshe amaranga mutima,ahubwo uzagirire neza uwo nzakubwira abe ariwe uzagirira neza,naho abana b’abantu na bandi bandi nta nubwo ibyabo wabishobora kuko buzuye uburiganya no gutekereza kubi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nguwo uwo bita umuntu,yuzuye uburiganya nubwibone,no gushaka kwigira uko atari cyangwa uko Uwiteka atamugize.No gushaka kwiha inshingano atahawe kugirango yireshyeshye nabo Uhoraho yahaye inshingano ze kugirango nawe yubake izina mu kinyoma cyitirirwa izina ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Nyiringabo abivuga.

Ingabo nkuru muri RDF bazamurwa mu ntera

Njyanwa mu iyerekwa mbona abakuru b’ingabo za RDF bazamurwa mu ntera, bamaze guhabwa amapeti,mbona babaye barebare cyane,ariko ubwoba ari bwose mu mitima yabo.Ndetse bamwe mbona bagiye kwikinga ahantu batabareba bararira aho kwishyimira ya mapeti kuba bazamuwe mu ntera,ahubwo bamenya yuko igihe cyabo cyo gukurwa mu si cyageze bitewe nuko intambara yo gukuraho Umwakagara yamaze gutungaywa kandi yamaze gutegurwa n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane,Umwakagara ubwoba nibwose dore agiye kuzamura abakuru bingabo uhereye kurwego rwa Colneri kugirango bamurwanirire intambara imugeze mu ijosi.

Nyamara nubwo yibwira yuko kubaha amapeti bizabatera akanyamuneza ko kurwana intambara,nta bwo bazayirwana,kandi naho bayirwana nta bwo bazayitsinda ahubwo bazashirira ku icumu,icyababera cyiza ni uko bakwiyahura ntibazahure nurwo rugamba cyangwa bagahunga naho ubundi karabaye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ibigo byimfubyi byinjira mu butayu

Njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya,mbona umugore witwa AKIVA IMMACULETE,mbona ahagarariye ikigo cy’imfubyi cyashinzwe numuzungu ufite ikicaro muri “ARGENTINA”mbona ko uwo mugore asabwa gufata izo mfubyi akazijyana muri gendo shuli mu gihugu cy’ubutayu bugufiya cyane.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,muri gakondo ya bakiranutsi ibintu nta bwo byoroshye kuko ibigo byimfubyi nabyo bijyanywe mu butayu bugufiya cyane kugirango bigishwe kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bareke kwiringira abana b’abantu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Abatutsi baturutse Tanzania

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abanyarwanda bo mu bwoko bwa abatutsi baturutse mu gihugu cy’ABAKALUDAYA, (TZ) bajyanywe mu butayu bugufiya aho bagiye kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2017/08/Wildness.mp3?_=3

Garage zinjira mu butayu

Mbona amagarage ashinzwe gutunganya no gukora ibinyabiziga,nayo amanurwa mu butayu bugufiya kugirango babe ariho bajya gukorera imilimo yabo aho bazigishirizwa gutunganya ibinyabiziga kandi bubaha n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abitegetse.

Amamessa yinjira mu butayu

Nerekwa abacuruza amamesa nabo bamanurwa mu butayu bugufiya aho bajyanywe kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Nabonaga bapima amavuta y’10,20 no gukomeza kugirango barebe ko barangiza umunsi uko niko Uhoraho Nyiringabo Imana nkorera abitegetse.

Ibitoki byinjira mu butayu

Njyanwa mu iyerekwa mbona abacuruzi b’ibitoki nabo bamanurwa mu butayu bugufiya,aho bagiye kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abitegetse kandi ni uko abivuga.

Inzu z’uburiro zinjira mu butayu

Njyanwa mu iyerekwa mbona abacuruzi ba za “Restaurant”nabo bamanurwa na mazu yabo basanzwe bakoreramo aho batekera amafunguro bakagurisha abantu ngo baze bafungure hanyuma babasigire impiya,nabo bajyanwa mu butayu kwigishwa gukiranuka mu bucuruzi bwabo bakorera mu bwihisho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo nkorera abitegetse!

Abadayimoni b’Abega banjizwa mu butayu

Nerekwa umudayimoni abega bakoreshaga acirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,kandi abana babo bimfura bose bacirwaho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Abashingwe banjizwa mu butayu

Nerekwa abashingwe nabo bacirwaho iteka abakobwa babo batwarwa n’umuvmo kandi imandwa bakoreshaga zabahaga abagabo nazo mbona ko ziciriweho iteka uko niko Uhoraho Imana Nyiringabo abivuga.

Mbona ko inka(abadayimoni)abajiji bakoreshaga nabo baciriweho iteka ndetse ni nka zabo baterekereraga nazo ziciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho(ubuhanuzi)Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abitegetse.

Inzererezi zinjizwa mu butayu

Nerekwwa za mayibobo inzererezi nazo zicirwaho iteka haza imvura yitwa umuhindo igwa haruguru yabo maze haza umwuzure wa mazi arabatembana bacirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Abafarisayo bihana igihe cyarangiye

Maze mbona abanyamadini bahana igihe cyabarenganye bitagishobotse yuko bagirirwa imbabazi kuko bahawe igihe cyo kwihana bakanga ahubwo bakihana kumunota wa nyuma uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Umugati w’abatutsi bavuye Isamariya

Nerekwa ikimodoka cyo mu bwoko bw’IKAMYO bisobanura FPR,gishiramo amavuta kinanirwa kugenda,maze abatutsi baturutse Isamariya(Burundi)baza ku kinyaramo kugirango inkari zabo zisimbure essence maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ubabwire ngo muri abapfapfa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Icyo gikamyo mbona giheze mu butayu bugufiya, abatutsi baturutse Isamariya barira amarira menshi cyane yuko umugati wabo uhasize ubuzima bakaba basigaye amara masa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Abakobwa b’Abakikuyu bajyanwa mu butayu

Nerekwa abakobwa bo mu bwoko bw’Abakikuyu(Abarozi Kazi)bavuga ko ngo bakunda kureba film akaba riho batakariza umwanya wabo wose ngo kuko abagabo babashatse barutwa na film.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,izo nkozi z’ikibi zisuzugura abagabo baremwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ubacireho iteka kandi ubamanure mu butayu buufiya uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ni uko umwuka w’Uhoraho antegeka kubacira imanza zitabera mbaha N°0137/0004/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo Imana yabakiranutsi abitegtse kandi ni uko abivuga.

Igiti cy’umugisha mu butayu bugufiya

Njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya,mbona ubwoko bujya gusa nubw’inzabibu z’umukara,umutuku,numweru zeze kugiti kirekire cyane giteye ku nkengero z’ubutayu bugufiya.

Mbona umuntu wacyuriye akizamuka kumanura izo mbuto,zikorwamo divayi yumweru,umutuku,n’umukara.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,witegurire kurira kiriya giti(ubutegetsi)giteye mu butayu bugufiya kandi cyamaze kwera imbuto zacyo maze ukizamuke ugende utangire gusoroma ku mbuto zacyo kuko mwabanye mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Inkozi z’ibibi zijyanwa mu butayu

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abarozi kazi nabo bamanuwe mu butayu bugufiya cyane butagira amazi kugirango bajye kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Intonorano z’ubutegetsi zimugaruka

Nerekwa Umwakagara atanga icyo bitaga “POLE MSITUNI: FAIDIKA NA SIRAHA”maze atanga izo ntonorano nka bituga ukwaha kugirango bamurwanire intambara nyuma yo kubona yuko amapeti yabahaye atabashimishijwe kandi bishwe nubucyene.

Icyo gikorwa agikora yibwiraga ko akoze agashya,ariko ahubwo aba ariho abyishe cyane,kuko yahaye abari mukazi gusa,naho abavuye kurugerero ntiyagire icyo abagenera maze umujinya w’ingabo urushaho kwiyongera barushaho kwifuza intambara cyane kuko ariho nabo bamutegeye bakamwitura inabi yose yabakoreye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ubutabera bw’Uhoraho muri RDF

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uburire ingabo z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zikorera muri RDF,uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ababurira.Dore ngiye kubahoza amarira kandi nzabamara agahinda kose mwagize kuko mwariganijwe na abega igihe kirekire cyane!

Nanjye naricecekeye kugirango mbanze mbahe umwitangirizwa ndebe iherezo ryabo,none bamaze gucirwaho iteka rya burundu.Dore ibyo batwaye byose babanyaze igihe kiraje kandi kirasohoye ngo mu byisubize.Ntihazagire icyumuturage mukoraho,ariko icy’Abega cyose uzakibona azagitware nta cyaha azaba akoze kuko nabo atari ibyo ahubwo babyambuye abantu banjye nubwoko bwanjye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo aboitegetse kandi ni uko abivuga.

Umuriro uturuka mu Ijuru

Nerekwa umuriro umanuka uturutse mu ijuru uraza utwika ubutayu bugufiya hahinduka uruhira gusa gusa,na bwa bwatsi binubiraga barabubura hasigara ari nta cyintu kiharangwa maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ubabwire uti,nubwo butayu mwinubiraga nta bwo muzabona kuko nzamanura umuriro uturutse mu Ijuru ugatwika gakondo ya bakiranutsi mwari mwaragize isenga ryanyu.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kubwira ibyuwo muriro rirambwira riti,nta bwo ari gakondo ya bakiranutsi nzatwika gusa.Ahubwo nzanatwika nubutayu bazahugiramo aho bagiye kujyanwa kugirango bigishwe kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kandi bazigishwa kandi bazamenya yuko kurwanya Umuhanuzi w’Uhoraho wimitswe n’Uwiteka Imana Nyiringabo atari byiza uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Bazashaka kwihana nyamara ntabwo bazabona aho bihanira, kuko abashumba babo bakoze ibyo gukiranirwa gusa,bakanga kwigisha inzira nziza yo gukoranuka.Ndetse nabo ubwabo bakaba batarigeze baba intanga rugero kubo bayoboye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijuru ryohereza umugisha

Njyanwa mu iyerekwa mbona ministeri ishinzwe imali mu Ijuru (HEAVEN FINANCE AND PLANING MINISTRY)bahabwa ibaruwa ibasaba gutegura no koherereza umugisha Umuhanuzi kugirango atunganye imilimo idatunganye kuko iminsi yagiye kugirango Umwakagara akurwe ku ngoma nkuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi yabivuze.

Ijambo ry’Uwiteka Imana yanjye rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wihangane gatoya,kuko imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bw’Abega bateje ibibazo bikomeye kuwahawe inshingano zo kohereza umugisha kugirango utawakira niyompamvu wabwiwe gukora amasengesho yiminsi [6] kugirango na byabindi byose bitunganire rimwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Inzika y’Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo y’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watanze taliki ya 16 ukwakira 2016 izamuka mu Nyanja (Isi) iza muri gakondo ya bakiranutsi.Maze mbona izamukanye ubukana bukomeye cyane maze Umwakagara mbona avuye kumwanya w’umukuru wa FPR uwo mwanya awuha undi muntu ngo abe ariwe uwutwara,maze  mbona ariheje asa naho yanze kongera gutegeka igihugu kuko ibintu byari bikomeye cyane.

Ubwo ibyo yabikoze umuzimu wa Kigeli V Ndahindurwa warumaze kuva mu Nyanja uciyeho uzamutse ku isi ya bazima.Maze uwo muzimu utangira guhamagara Umuhanuzi ukoresheje telephone ye yakera.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibintu byakomeye cyane kuko Kigeli yabuze uwamuhorera none ariyiziye ngo yihorere uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Mbona abega ko babuze aho bakwirwa isi ibabana ntoya,bakwirwa imishwaro abantu bose bifata impungege zikomeye cyane biteze igiye gukurikiraho.

Umwakagara atanga imihoho

Ariko cyane cyane icyari kibateye ubwoba bwinshi cyane,ngo ni uko Umwakagara yari atanze ubutegetsi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,byakomeye cyane Umwakagara agezeho atekereza gutanga ubutegetsi kuko ariyo nama bakoze kuri iki cyumweru taliki ya 30 april 29,2018 barebera hamwe ingaruka zakiriya cyegerenyo cyasohowe na leta zunz’ubumwe z’America cyuburenganzira bwa muntu uko leta ya FPR yishe abantu benshi cyane ititaye kumategeko.

Ushobora kuva kubutegetsi,cyangwa niyizire?

Nuko mbona ko FPR ikoze inama byihuse barebera hamwe nimba bazashobora guhangana na  perezida Donald J.Trump cyangwa nimba bakina umukino wa politike wo guhindura Umwakagara agakurwa kubutegetsi bakimika undi umusimbura uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

April 30, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorerwa mu isi ya bazima bitaboneshwa amasaso ya bana b’abantu.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti,mwana w’umuntu ucireho iteka inkozi z’ibibi zari zahagurukiye umugambi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bawuburizemo kandi bidashoboka yuko imbaraga z’umwijima zahagarika ijambo ry’Uhoraho numugambi we gusohoza nk’uko Uwiteka yabigambiriye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinsaba guca imanza zitabera ngo ncireho iteka izo nkozi z’ibibi,zihabwa N°0138/0004/0018 yurubanza rw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yuko ziciriweho iteka rya burundu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona uko urwego rwa CID y’Umwakagara,uko yihaye inshingano nshya zananiye abo basimbuye zo guta muri yombi Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo y’Abega ikomeje kuzamuka kurwego rwo hejuru cyane ngo barashaka igihanga cy’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Uru rwego rwasabye amakuru za magigiri za NSS bashinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu,ngo bafatanye gushakisha Umuhanuzi mbere yuko intambara yo gukuraho Umwakagara itangira ngo kuko itangaza makuru ayoboye(Umuhanuzi)rifite uruhare(imbaraga)runini kubaturage bo muri gakondo ya bakiranutsi mu kubaha amakuru ingoma ya abega idashaka ko abaturage abamenya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dore za magigiri zahagaritse kongera gutanga intonorano zo kugigira Umuhanuzi,kuri za magigiri zishinzwe kumugigira kumwandikira,no kumenya amakuru ye.Ariko rero nta musaruro bitanga kuko batamubaza amakuru ye kugirango tumenye gahunda ze nka cyera ahubwo bamwihera intonorano gusa akirira ariko ntibagire amakuru bamukuraho uko niko urwego rushya rwa CID rwavugaga.

Numva bavuga ko ngo bagiye gukorana na CID yo mu gihugu cy’ibabylon,ariko se akaburiye mu isiza,kazabonekera mu isakara?Uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo ababaza!Kandi ni uko abivuga.Mwana w’umuntu,ntutinye cyangwa ngo ubagirire ubwoba kuko imikorere yabo niyayandi nta gishya barusha bagenzi babo usibye kuba bashyizeho urwo rwego gusa rwitwa ko rushinzwe ubushinja cyaha,bakaba bakuye iryo shami muri police ariko nta gishyashya cyangwa gitunguranye umuntu ni wawundi ntibagukure umutima kuko basa nabashinga umuhunda ku kirenge niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ibyago bikomeye cyane kubahiga Umuhanuzi mu isi ya bazima

May 1, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu bikomeye bigoye kubyemeza ubwenge bw’umwana w’umuntu.Nerekwa za magigiri zikora uburiganya bwo gukoresha abantu bigize abakizwa cyangwa abarokore nk’uko bakunzwe kwitwa iryo zina.

Mbona bampamagara kuko basaga nabanyeshuli barangije amashuli yabo, bagiye gukora umunsi mukuru ko bakiriye impamya bushobozi zabo bakuye muri za kaminuza zitandukanye.

Maze banezezwa nuko batumira Umuhanuzi ngo aze mubirori byabo banezeranwe nabo.Ariko hafi aho yahabera ibyo birori hari uruhuri rwaza magigiri zitegereje ko Umuhanuzi yitabira ubwo butumire yaza bagahita bamuca igihanga nta kuzuyaza iby’Umuhanuzi bikaba birangiriye aho.

Ibyo maze kubihishukirwa numva ntangariye abega uburyo batekereza macuri, Umuhanuzi yibera mu butayu bugufiya, nta muntu numwe baziranye ku buryo bufatika kuburyo yahabwa ubutumire.

Ikigeretse kuri ibyo, Umuhanuzi nta bwo ari muri urwo rwego rwo gutumirwa mu birori yararurenze, kuko yobera mu butayu bugufiya aho alimo gutunganya masters yo murwego rw’ikirenga mu by’umwuka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ikindi ninde muntu Umuhanuzi yagirira ikizere ku buryo yahabwa ubutumire akabwemera, usibye Abigail na NYAMPINGA? Bigaragara yuko kugeza magingo aya, abega batari bamenya Umuhanuzi uwari we, ndetse bakaba birengagiza kamere yagihanuzi niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa murindi yerekwa risa gutyo, bisa naho rikomeza,mbona haje umuyaga miwnshi cyane,ufata rwa rubyiruko rwali rwiteze gukora ibirori,ndetse nababandi bari bihishe(Magigiri)bategereje yuko Umuhanuzi yitabira ubutumire bwabo.

Maze uwo muyaga urabafata bose uko bakabaye urabazamura hagati yisi nijuru,ibyo bari bafite bitatanywa numuyaga mukirere isi yose ireba.

Umuhanuzi akomeza kubyitegereza cyane akiri hasi ku isi,ayoberwa ibibaye kuko izo nkozi z’ibibi zari hagati mu bicu.Maze nawe azamurwa hejuru hagati y’Isi n’Ijuru,yicazwa ku ihembe ry’Umusozi muremure uri hagati mukirere maze atangiyra kwerekwa ibilimo kubera mu isi ya bazima.

Wa muyaga uva mukirere ufata amazi y’imigezi,ibiyaga,ni Nyanja nabyo bikurwa ahabyo bitangira guhunga byirukanka bihunga akaga,ibyago,amakuba,ateye mu isi ya bazima.

Maze Umuhanuzi aho yari yicaye kuri rya hembe ry’umusozi riri mukirere hamwe nabahamya bareba ibilimo kubera mu isi ya bazima,batangira kureba no kwitegereza uko akaga gakomeye gateye isi kandi buri kintu kigakurwa ahacyo kubera gukiranirwa ku isi nabayirimo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Motor yemera kwaka iyo ikubiswe imigeri

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane kuko inkozi z’ibibi zanze kwemera yuko uri Umugaragu(Umuhanuzi)w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

None dore bateje akaga mu isi yose yabazima kugirango isi ibone kandi imenye yuko Uhoraho yamanutse namaguru akaza mu isi yabazima guca imanza zitabera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Abafarisayo bakomoka Isamariya bo mu bwoko bwa batutsi

Nerekwa na none akaga gakomeye abafarisayo baturutse mu gihugu cy’Isamariya bakorera umurimo winda muri gakondo ya bakiranutsi.Mbonamo Pastor Ngoga wahoze muri Eglise Vivante, umwuka w’Uwiteka wamuntumyeho ngo mubwire adafungura idini kuko yari mu bantu Uwiteka yari yaratoiranije kuzakoresha ibikomeye ariko akunda ibyikigihe arahubuka atangira umulimo igihe cye kitaragera.

Mbonye ko atabyumva njya kubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwakoreraga mvugana na madamu we mubwira ibyo Uhoraho Nyiringabo yabantumyeho ubwo mba ndangije umulimo wanjye.

Undi mu Pastor na none nabonye waruri muri abo bafarisayo n’uwitwa Jean Marie nawe waturutse mu gihugu cy’Isamariya akaba yarahoze muri Eglise Vivante, akaba nawe yagiye ashinga indini rye murugo aho yakoreraga imilimo yo kubohora ababoshwe avuga ko ngo yabakuragamo abadayimoni.

Nashoboye kuba umwe mu bigishwa be ba hafi cyane, ariko icyantangaje ni uko icyo gihe ibyo umwuka w’Uhoraho yambwiraga narabyandikaga, ariko twajya kwa Pastor Jean Marie akatubwira ibinyuranye nibyo tweretswe.Dutangira kumukeka amababa cyane tumuvaho kuko hariho ibyo yakoraga bijyanye no kubohora abantu binyuranye nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ubundi ijambo ry’Uhoraho rivuga ko tuzaramburira ibiganza abantu dusengera maze imyuka yose ibarimo ikabavamo kubwimbaraga z’Uhoraho.Ariko Jean Marie yafataga kubitsina byabagore abambuye ubusa yewe ndetse nabagabo akabasengera ukabona umuntu abaye nkumusazi!

Avugako ngo arabadayimoni babinjiye banyuze mu bitsina byabo bajya gusambana, ukabona umugore agiye kwihagarika mukadobo (Byabaga bimeze nkubupfumu) ababikorewe bavugaga ko izo nkari bihagarikaga ngo zabaga ziryana cyane zifite ubusharire bukomeye!

Ndetse hari nabavugaga ko mucyimbo cyo kwihagarika bazanaga amavangingo akaza asharira ariko ngo avanzemo nuburyohe bumeze ukuntu.

Nabonye abafarisayo benshi bamwe nta bwo nkibibuka amazina, maze mbona bashyizwe kumurongo nkabanyeshuli muremure cyane nta bwo bari bazi ibigiye kubabaho kandi bazanwaga nabarikare.

Ubufatanya cyaha

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu, ibikundanye birajyana,abafarisayo baturutse Isamariya bashyigikiye ikinyoma cya FPR,kandi biyita abakiranutsi none reka Uhoraho ahehe amaraho iyo myanda yose ayijyane muri aho ikwiye kujya uko niko Uwiteka Imana yabakiranutsi abivuga.

Abadayimoni bakoreshwa n’abatutsi bajyanwa mu butayu

Njyanwwa mu iyerekwa mbona inka z’abatutsi nyinshi (abadayimoni) b’abatungano, banyuzwa iyubusamo bamanurwa mu butayu bugufiya nuburebure ngo kuko inzira bari basanzwe banyuramo bajya murwuli zabaye amahari.

Ubwo mbona umuhana wose usigaye wera de! Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu,burira abagiye imahanga kujya guhaha ubwenge n’ubumenye bategure impamyabushobozi zabo,kuko ibyahanuwe birahoye abega barahunze kandi bakwiriye imishwaro mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ubabwire uti,dore Uwiteka abacyuye muri gakondo yanyu mu maze iminsi muririra,ariko dore ibyo muzamwitura nimumara kugerayo.

Ubusambanyi bukomeye cyane nyuma yivanwaho ry’Umwakagara

Hagiye kubaho ubusambanyi bukomeye cyane bwo kurwego rwo hejuru,iyo niyo nyiturano muzitura Uwiteka mukimara guhonoka Umwakagara yaba abari mu gihugu cyangwa abazaba abavuye hanze y’igihugu.

Ariko abazaba bari mu gihugu bazabona ishyano rikomeye cyane,kuko Uhoraho azaba abakijije ibikomeye cyane bikwiyumvisha ubwenge bw’umuntu,kandi amahanga yose azahurura aza kureba abakize amakuba na kaga bikomeye cyane ubwo umwakagara azaba akuwe ku ngoma uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Aho kuzashima Uhoraho ko abakijije ibikomeye ahubwo abazarokoka feli ya mbere bazaruhukira mu maguru ya bagore nabagabo ngayo ng’uko uko bizaba bimeze uko niko Uhoraho Nyiringabo abagaye bitarabe kugirango umunyabwenge azabashe kwirinda kugirango azagororerwe n’Uwiteka ko yamuhesheje icyubahiro imbere yabatamwubaha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bamwe bagura impamyabushobozi zo kurwego rwa masters ndetse na degree batarabikoreye.Ijambo rirambwira riti,naho mutakwirirwa mugura ibyo byose,muzabona akazi katabakwiye kuko abazaba balize bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi bazaba ari bacye cyane ku buryo uwageze mu ishuli wese atazabura guhabwa umulimo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Umwuka wurukoza soni ucirwaho iteka

Nerekwa umwuka wurukoza soni waruri k’Umuhanuzi urangirana nigihe cyawo,maze mbona ahabwa imyenda mishya yo kwambara (Gushira kumwuka wurukozasoni) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umwuka wurukoza soni woherejwe na abegakazi wamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ubuhanuzi bwa Odinga bwuzura

Nerekwa abakagara babazwa ni uko Ubuhanuzi bwa H.E Raila Odinga busohoye,maze mbona bahagaritse umutima bikomeye cyane bavuga yuko ngo abantu bari burusheho kwemera ubuhanuzi buhanurwa n’Umuhanuzi Ainesha maze mbona ko bakajije umurego cyane kugirango bashakishe uko baca igihanga cy’Umuhanuzi.Ariko basanga ibyo ari inzozi kuko bidashoboka kandi bakaba barabyifuje kenshi cyane ariko ntibibakundire uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Inzitizi z’amasengesho zikurwaho

Njyanwa mu iyerekwa mbona amasengesho abera basenze amaze igihe kinini yasabaga yuko Uwiteka yabaha ubutabera agakuraho ubutegetsi bw’Umwakagara,mbona ayo masengesho yararengejweho ibitaka byinshi kandi habura uwabikuraho kugirango azamuke agere k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo maze atange ubutabera basabaga.

https://inyangenewss.com/wp-content/uploads/2017/07/Prayer.mp3?_=4

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ugende ujye mu muhora wahahambwe amasengesho ya bera,maze ukureho ibitaka byayatwikiriye kandi ujyane nabahamya bagufashe kuko aribo bazahamya ibyo.

Turagenda tugera aho ayo masengesho bayarengejeho igitaka(gukiranirwa)maze dukuraho ibitaka byose bishiraho.Maze mbona ya masengesho atangiye kuzamuka agana k’Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango atange ubutabera.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti, mwana w’umuntu,ruhuka kuko igikorwa wakoze cyageze k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Yamasengesho abega bari bararengejeho igitaka yageze mu Ijuru k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kandi ako kanya yahise ayasubiza none dore ibisubizo biraje uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Guhunga kw’abega

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bahungana nizindi mpunzi nyinshi cyane, maze bamaze kugera mu butayu bugufiya batangira kurwanira amahema yo kwihishamo umuyaga nizuba, kugirango babone aho biking.

Mbona batonze umurongo muremure cyane barwanira ibyo kurya (amafunguro) ariko benshi muribo nta bikoresho bari bafite kuko guhunga kwabo kwarabatunguye bahunga amara masa!

Maze bakajya bafata amafunguro bakayabashyirira mubiganza byabo bakagenda bakabishyira hasi bakarira hasi nkimbwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti, mwana w’umuntu,dore ingaruka zo kutumvira ijambo ry’Uwiteka(Ubuhanuzi)dore banze kumva none bumviye ijeri uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Uhoraho ahamyako Raila Odinga agikomeye kuba yategeka igihe kinini

Njyanwa mu iyerekwa mbona Raila Odinga ahabwa ubutegetsi maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore H.E Odinga aracyakomeye kandi cyane kuko ashobora gutwara imodoka amasaha maremare(kuyobora ubutegetsi)kandi ibyo ashobora gukora nta bwo Gen.James Kaberebe ashobora kubikora kuko we atashobora gutwara imodoka amasaha maremare(ntashobora gutegeka)uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiingabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwega azana abadayimoni bari baribitseho kugirango bazabatabare ubwo bizaba bikomeye.Mbona azanye inkoko yarariraga amagi [2] maze igihe cyo guturaga ayo magi,kigeze arayafata we arayaturaga havamo imishwi [2] y’inkoko maze afata urusenda nubuyobe aya ya nkoko itangira kurya ariko ya mishwi yo inanirwa kurya maze mbona iciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka abivuga.

Amasengesho yiminsi itandatu

Njyanwa mu iyerekwa ku isaha [42] yamasengesho, mbona ndi mukibaya cyo kwerekerwamo giherereye munsi ya gakondo ya bakiranutsi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,maze uzamuke ujye kuri aliya materasi yindinganire urahasanga inkozi z’ikibi zo mu bwoko bw’Abadayimoni maze uzice zose zicirweho iteka niko Uwiteka abitegetse.

Ndagenda numvira ijambo ry’Uhoraho, ngezeyo mpasanga imbata nini nibyana byayo hamwe ni nyoni zitandukanye za moko yose (ubwoko bwa badayimoni) mpamagara umuntu umwe aramfasha tuyobora izo nkozi z’iikibi murwo kugirango tuzirohemo zose uko zakabaye kuko zari nyinshi kuzifata namaboko byari bigoya zose tuzirunduriramo zirimbukiramo zicirwaho iteka uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar