Home Inte'l Umwakagara yarahiriye manda ya lll y’imyaka(7)reka turebe ko zizonka cyangwa zizanga...

Umwakagara yarahiriye manda ya lll y’imyaka(7)reka turebe ko zizonka cyangwa zizanga konka!?

0

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017,kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.Mbega STADE ukuntu isa.biteye agahinda pe.

Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu.

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu matora yabaye ku ya 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party abona 0.48%.

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar