24 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abategetsi bakorera Umwakagara bazenguruka isi yose bahunga ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Mbona ko aho bagiye hose ubutabera bw’Uhoraho bukabahaanga bakongera bagahunga bakajya ahadi bibwira yuko butazabaangayo ariko nyuma y’igihe gitoya bakabona bwongeye kubasanga bakongera bagahunga ariko bageraho bararuha kuko ijisho ry’Uhoraho Nyiringabo ryali ribariho aho bajyaga hose bemera gutuza bacirwa imanza nkabandi bose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore inzira zose z’Abakagara zose zirafunze,izindi zuzuyemo amabyi,ntabwo bashobora kubona aho banyura usibye kwemera kuyakandagiramo bakagibwaho nimyanda (kubohwa) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona njya mu mahugurwa ajyanye n’umurimo wa data,maze ngezeyo nsangayo na mwene data Bucyana Olivier,ambonye areba hirya kandi jye nari mufitiye urukumbuzi rwinshi cyane.
Maze ndamwegera yisanga namugezeho ndamuhobera cyane,ariko nkabona mu maso atishimye,asa nufite ipfunwe muri we (complex) yasaga naho yahawe misiyo yo kungirira nabi,ariko bimwanga munda yibaza uko ari bugambanire umugaragu w’Uhoraho utariho urubanza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Uhuru Kenyatta yambaye ubusa kandi ari mu muhanda asa nuwabaye umuazi,bagerageza kumufasha ariko biranga akajya avuga amagambo menshi cyane,kandi inzira zaganaga STATE HOUSE zari zabaye nkaho zafunzwe nta muntu ugikandagirayo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Uhuru Kenyatta bagiye kumuhumanya bamuziza yuko atumvikana na William Ruto akaba asigaye yikoranira na H.E. Raila Amolo Odinnga,bakaba bashaka ko ahinduka umusazi kugirango Ruto ahite amusimbura kumwanya w’Umukuru w’Igihugu mbere yuko bahindura itegekonshinga cyangwa bakora referendum uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,Uhuru Kenyatta bagiye kumuteza ibisazi kugirango akurwe kumwanya w’umukuru w’igihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ndi mugikombe (VALLY) cy’iyerekwa munsi ya gakondo ya bakiranutsi,maze za magigiri zirasa umwambi ziri kure cyane uraza ugwa iruhande rwanjye ndikumwe na nzika ya Nzigo,abonye ko umwambi (arrow) utamfashe maze agira isoni ahita arahaguruka agenda naho agiye kwihagarika,agenderako ntiyagaruka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mfata urugendo rwihuse cyane,maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore vuba cyane urafata urugendo rwihuse nkuko ijambo ry’Uhoraho ryabivuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ko hariho abashyitsi baturutse kure cyane kandi bazanywe namahoro baje kureba Umuhanuzi mu butayu bw’Ibabyloni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndwana n’umugabo muremure cyane wansumbaga,uwo mugabo yashakaga kwiba udusaro twanjye niherewe n’Uhoraho Uwieteka Imana Nyiringabo.Maze ijuru rimpa imbaraga mbona ndamunesheje uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona nkura ibiti mu nzira byari byitambitse bimbuza kunyuraho (ubutegetsi) maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,inzitizi za Abega zikuwe mu nzira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
26 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umucyecuru witwa SUSANA THOMAS,ahamagaza imandwa ngo aterekerere Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha bari baratwaye umugisha hanyuma akaza kwiwisubiza mugihe yararangije amasengesho y’iminsi 2222 yamasengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Mbona ko ahamagaje abana be bose barimo abahungu be [2] Gatabazi Emmanuel, na Pascal Rubbetusi, hamwe nabashiki babo,maze arabaterekerera kugirango basubirane uwo mugisha,ariko imandwa ziranga zibabwira yuko ngo Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha zidashobora kumwemera ko yababera igitambo maze zibategeka gushaka undi muntu utari Umuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Abahungu be uko ari [2] bakaba bakomeye mu ngoma yabo ya Abega,Pascal Rubetusi akaba ari umukuru wa TUMBA College Technology, naho Gatabazi we nasize ari Deputy Chancellor wicyahoze cyitwwa KIST uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka uwo mucyecuru w’inkozi y’ikibi.Ahabwa Nº0283/0003/0029 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Kamanzi Vicent Narsis nawe akaba ari inkozi y’ikibi,kandi akaba ari umwega ukomeye mu mbaraga z’umwijima,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,uwo nawe yari yaragutanzaho igitambo,none byamurangiranye kandi ubu nta mugore afite bagiye kumushakira undi,nawe umucireho iteka.Ahabwa Nº0284/0003/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’UBUGERIKI,cyangwa Grace,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,muri icyo gihugu zigiye guhindura imirishyo mu butegetsi bwaho uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore b’abega Uhoraho Nyiringabo abarwanya ibyo bakora byose kubera gukiranirwa kwabo gukomeye kwagaragaye imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho cyane rirambwira riti,ntabwo abasore b’Abega bazongera kubona ubuzima bwiza kubera guhemuka cyane no gukiranirwa cyane,dore ukuboko k’Uhoraho kurabaramburiwe kugirango kuburizemo imigambi yabo yose aho iva ikagera uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ibyo bazakora byose ntabwo bizatungana,kandi ubuzima bwabo buzahora ari ubuzima bw’imivumo gusa gusa,kandi bazahorana agahinda ko mu mutima kuzageza kwiherezo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega bari mu madidane kuko bananiwe gufata icyemezo cy’uko bagomba ku kugigira ngo babone uko baguca igihanga uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo umwe afite inyama kw’isahane,araza yinjira mu nzu narindimo ndyamyemo,araza azishyira muri fridge maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira ngo,son of man,your enemies has suspended their betrayal thus is how the Lord God of Heaven says.
27 mar, 2019 nerekwa umugisha mwinshi cyane ijuru ririmo gutegura ngo ryoherereze Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,kugirango akomeze ibikorwa by’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uhoraho abivuze.
Njyanwa mu iyerekwa mbona kuri TV yanjye hariho kunyuraho imodoka nziza igezweho,maze numva ijwi rimbwira riti,ngiriye imodoka yawe Uwiteka Imana Nyiringabo aguhaye kandi vuba cyane ugiye kuyakira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njjyanwa mu iyerekwa mbona umugore utunze injangwe n’umwana arera ariko uwo mwana akaba atari uwe,maze ndasohoka ngeze hanze mbona wa mwana asohotse imbere yanjye yirukanka nay a njangwe iramukurikira imwirukankana maze ndabwirwa ngo nintabare uwo mwana ndiruka mfata ya njangwe kumutwe nyijuunya mu mworera wari hafi aho muremure cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore uwo mwana arerwa n’umuntu wamwibye,kandi ahora amugotesha imbaraga z’umwijima,ariko igihe kirahe kandi kirasohoye ngo Uhoraho Nyiringabo abohore uwo mwana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwire ababyeyi be,uti mutababara kuko umwana wanyu mugiye kumubona kuko Uhoraho yamaze gushyiraho iherezo ry’ubugome yakorewe nabazimu nabadayimoni niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona nzika na nzigo bashaka guha Umuhanuzi akazi,ariko Umuhanuzi arabahakanira kuko bifuzaga yuko ngo bamuha akazi maze bakazajya bakorana mu murimo akora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abaPastor, bitotombera Uwiteka Imana Nyiringabo,bavuga ko ngo,yabimye imodoka,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,umbwirire abo bashumba uti,mwanze kuba abagaragu,muhitamo kuba abakozi bakorera ibihembo,none ko muhembwa niki gituma munsaba ngo mbahe umugisha w’imodoka kandi muhembwa?Kuki mutazigura mu mishahara muhembwa ya burikwezi uko niko Uwiteka Nyiringabo abaza!
Njyanwa mu iyerekwa mbona INKA 2 zizamuka ziva mu butayu ziza zisanga Umuhanuzi,kandi nabonaga abanyaBabyloni bo mu bwoko bwa ABAKIKUYU bazitegereje cyane ngo zize bazakire maze mbona Umuhanuzi arazifashe azijyana mu nzu yariri aho hafi azikingiranamo ziheramo ntizaba zicyongeye gusohoka uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi ni uko abivuze!
28 mar, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda bahunze igihugu basengeraga mu idini rya ADEPR,bageze mu mahanga bashinga ADEPR,mbona ko abashumba babo babayobora ko badakora umurimo w’Imana,ahubwo ko bikorera ubucuruzi kugirango babone uko babaho.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abo bashumba ubonye ntabwo bashobora no gucyaha ubusambanyi bwinshi bukorerwa mu idini ryabo bashinze,kuko batinya ko abakiliya babo babacika bakigira muyandi madini kandi aribo batezeho amakiriro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,abo bashumba ukwiye kubaciraho iteka,ukabaha numero yo gucirwaho iteka,ko batsinzwe nurubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kuko umurimo bavuga ko bakora,atariwo bakora ahubwo bikorera ubucuruzi uko niko Uwiteka abivuga.Bahabwa Nº0285/0003/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo za RDF/KDF,z’Abega zifata urubyiriko nyarwandakugirango zibajyane mugisirikare ku ngufu,bitegurira kubaranisha nabatavuga rumwe nubutegetsi bwabo.
Ariko uwo bafataga wabaga aziranye n’umwega uwari we wese,bahitaga bamurekura,kandi byari bibujijwe gufata umwana w’umwega kukowe atagomba kujya kurugamba ngo azapfe abandi bagommba kumurwanirira ubundi bo bakikomereza amashuli yabo maze banyagupfa bagacirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umuyaga uzana amazi yumwuzure muri gakondo ya bakiranutsi,wuzura ahantu hose maze abega Babura ibyo bakora nibyo bareka,maze bigira inama yo kujya gushaka abazungu ngo babafashe gukora (Negotiations) kugirango barebe ko uwo mwuzure bawubakiza ntubahitane uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Mu gihe bari bategereje igisubizo cy’uwo mwuzure,mbona umuyaga uturutse mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,uraza uhuha umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi yose ihita irasenyuka batari bahabwa igisubizo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ubwire abega uti,mwaracyerewe cyane gusaba imishyikirano mwabibwiwe kenshi murabyanga,none mubyibutse igihe cyarenze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona INZOKA yitwa COBRA,izamuka iva mu mwobo izanywe no kurya Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,mbona ukuboko gufashe umukasi munini cyane ukoreshwa mugutunganya ibipangu byabakire mbona guciyemo kabiri ya nzoka ya COBRA,maze mbona icitsemo kabiri uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
29 March 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umushike munini wahinzwe wose kandi mbona ko ntahandi hasigaye ho guhinga,maze ndabwirwa ngo ijwi ry’Urangurura mu butayu iighe cy’amasuka kiraranngiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko igihe cyo gushyingira umukobwa kigeze kandi gisohoye,ariko uwo mukobwa warugiye gushyingirwa nubwo igihe cye cyari kigeze,nta bwo we yabishakaga!!!
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umukobwa wo muri gakondo ya bakiranautsi igihe cye cyo kurongorwa kirageze ariko ndabona agenda atseta ibirenge asa naho adashaka gushyigirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo umwanzi yinjiye mu murimo wa data rwihishwa akajya kwiga amashuri bita Theo-Ology,kugirango nibavayo bazabone uko bashinga amadini bitwa ko bakorera cyangwa batumwe na data wo mu Ijuru,ariko badakorera data wo mu Ijuru ahubwo bakorera Satani nabadayimoni.
Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abantu benshi batuye isi,bakurikiye inkozi z’ibibi ziyita abashumba kandi atari abashumba ahubwo ari inkozi z’ikibi,nuko rero uburire ubwoko bwanjye uti,kuki mutareba kandi mwarahawe amaso yo kureba?Ese abo bashumba babashumbye mubona ari abashumba nyakuli ? Uko niko Uwiteka Nyiringabo ababaza!!!
Burya igiti cyose kimenyakana kubera imbuto kera,niba ababashumba badashobora kwera imbuto,mwarangiza mukabajya inyuma kandi ibyo bakora bidasaba ubwenge bw’umwuka ahubwo bisaba ubwenge bw’umubiri gusa ngo mushobore gufata icyemezo cyo kureka kubakurikira ubwo nimujyana mu muriro utazima niho muzabimenya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imfunguzo ebyeri zizanwa zishyirwa hafi n’Umuhanuzi,maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Uwiteka Imana yawe yohereje imfunguzo ngo ufungure ibyafunzwe n’inkozi z’ibibi kugirango ubone uko utunganya ibidatunganye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umwuka wigisuzuguriro uza wihuse ariko ungezeho ucikamo ibice bice ugera k’Umuhanuzi utacyuzuye uko wari wahagurutse uza umusanga ndabwirwa ngo uwo mwuka w’igice dore Uwiteka awuciyemo ibice kugirango utakugeraho wuzuye kuko iki gihe atari igihe cyo gusuzugurwa ahubwo nigihe cyo kubahwa nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze uko niko Uhoraho Nyirinagbo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ategura za magigiri zikomoka mu nzu ya Abasinga,abohereza mu gihugu cy’Ibabyloni ngo baze kugigira ibikorwa by’umutwe w’ingabo ziharanira ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro.Ariko zihageze zinanirwa kubona amakuru zashakaga kuko ibyo bikorwa byakorerwaga mu ibanga cyane kandi bigakorerwa kure cyane y’umurwa mukuru w’ISHUSHAN,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,burya Uhuru Kenyatta yagiye muri gakondo ya bakiranutsi yitwaje kumvikanisha Umwakagara n’umwana w’UMUISTA,ariko icyari kimujyanye kwari kubagigira kugirango yumve neza niba koko ibyo bavuga bifite ireme niba bashobora kurwana hagati yibihugu byombi kugirango nawe amenye uko abwira igihugu cya Leya zunze Ubumwe z’America cyari kimutumye ngo babone gutangira ibikorwa byo gushyigikira umutwe uharanira ubwami bw’uRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona INKA yose ibagwa na za magigiri,ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore noneho za magigiri zirongeye zirazutse zitangiye kugambana kandi zirimo kugambanira Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha nuko rero umenye ubwenge kandi ugenze kwa kundi wajyaga ugenza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,ariko nubwo baje kugambana,ndabona ari nta mazi yo kunywa bafite kuko bafite inyota nyinshi cyane kandi bakaba bikoreye ibivomesho bidafite amazi,kandi aho bajya kuzana amazi akaba ari kure uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com
