Amakuru aturuka i kigali ku murwa mukuru w’uRwanda,ayageze ku kinyamakuru inyangenews gikesha inkuru yanyuze Mu itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 20 Werurwe 2015 humvikanyemo.
Ingingo isaba abaminisitiri ndetse nabandi bayobozi bose bireba kwita ku byandikirwa ku mbuga za interineti nubwo ibikubiye muri iyo ngigo bitasobanuwe neza mu buryo buziguye icyo bigamije ariko ikigaragara nuko leta y’agatsiko k’Abega b’abasajya bahangayikishijwe cyane nibiri kwandikwa ku mbuga za interineti cyane cyane ibinyamakuru byandika inkuru zivuga ku gitugu n’ubbwicanyi leta y’agatsiko ikomeje gukorera abanyarwanda. aha umuntu akaba yakwibaza niba bifitanye isano n’ikibazo gikomeje kuba ingutu mu rw’imisozi igihumbi aho kuva ku wa gatatu w’icyumweru gishize ihuzanzira rya interineti riri kugenda biguru ntege mu Rwanda hose ndetse hakaba hari n’ibice bimwe na bimwe aho itumanaho rya interineti ryanze burundu cyane cyane mu bice by’umujyi wa Kigali aho udafite interineti ya 4G atashoboraga gukoresha interineti. bamwe babifashe nk’ibisanzwe abandi babyibazaho byinshi birabayobera ariko ukuri kwabyo gushobora kwaba gufitanye isano n’ibibazo bya politike aho Kagame adashaka ko amakuru anenga ubutegetsi bwe akomeza gukwirakwira muri rubanda hakoreshejwe ihuzanzira rya interineti kuko bimugeze habi bitewe nuko abanyarwanda bakangutse kubera amakuru menshi atandukanye asigaye yirirwa akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka facebook,twitter n’izindi zitandukanye ibi bibaye nyuma yuko leta y’u Rwanda itangiye imishyikirano rwihishwa n’ibinyamakuru bimwe na bimwe byadika inkuru zinenga ubutegetsi bw’umwakagara aho hatanzwe amadolari ibihumbi ijana by’amadolari kuri buri kinyamakuru gusa ubuyobozi w’ikinyamakuru inyangenewss bwabateye utwatsi bwanga kurya izo ntonotorano. Kagame akomeje guterwa umujinya w’umuranduranzuzi nibivugwa mu itangzamakuru nkaho yafunze BBC gahuza ayiza filimi Rwanda’s Untold Story kandi iyo film itaranyuze kuri radio ahubwo byari urwitwazo ku mugani wa wa munyarwanda byari ukworosora uwabyukaga