HomeNewsUmwakagara atemye ishami ry’ubwami yicariye!?

Umwakagara atemye ishami ry’ubwami yicariye!?

Bene data bakundwa ni byiza yuko mu menya aho ibyahanuwe bigeze,kuva igihe ijambo ry’Uhoraho ry’ubuhanuzi ryaturuka mukanwa kumugaragu w’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,Uwiteka Imana ya bakiranutsi,Uhoraho yatanze ibimenyetso byinshi,ariko mu byo nibuka ubanza bigera kuri [30] kandi byose byarasohoye uko bingana bigaragaza kuzavaho k’Umwakagara wabereye ubwoko bw’Imana amayobera.Yabayoboje inkoni yicyuma ariko iyo nkoni nayo yashyizweho ishyerezo.

Dore bimwe mu bimenyetso bikomeye Uhoraho yanyujije mukanwa k’Umuhanuzi,Umwakagara azubaka igihugu kuzageza ubwo kizasa neza cyane hanyuma akazikubita mu gituza avuga ko ari we wubatse umurwa ndetse igihugu ko ari we wagikuye mu menyo yarubamba kandi nyamara ari we Menyo yarubamaba!

Azubaka amazu maremare mu murwa,ariko yose uko yayubatse azamanurwa akubitwe hasi nk’uko umurwa w’IBABYLON wakubiswe hasi kugeza na bugingo nubu.Inzara izagota igihugu imere nk’umugozi uhambira inkwi maze iyo nzara izazenguruka igihugu kandi ntabwo hazaboneka umugisha igihe cyose Abega bazaba bakiri ku ngoma.

Azarwanya abatavuga rumwe nawe kuzageza ubwo bizagaragara yuko abaye nkubanesheje,ariko ubwo muzabona ibyo bisohoye,muzamenye yuko igihe cy’ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,muzamenye yuko igihe cyegereje cyo gukurwa kwe ku ngoma y’ikinyoma y’Abega b’Abakagara.

Ubuhanuzi bwavuze yuko Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa natumvira Imana ubutumwa yatumweho n’Uwiteka binyuze mu Muhanuzi Majeshi Leon,yuko azataha wenyine akajya kwima ingoma muli stade wenyine(Gutabarizwa mu Rwanda) ibyo byarabaye kandi byarasohoye!

Ubuhanuzi buvuga ko, Uhuru Kenyatta wo mu gihugu cya Kenya azaba umukuru w’igihugu cya Kenya,kandi ko azayobora manda imwe gusa,akaba adashobora kuyobora manda ya kabiri.Ubuhanuzi buvuga ko,M7 umwana w’UMUSITA azakurwa ku ngoma ndetse ko intambara izamukura ku ngoma,izatangirira rimwe n’iy’Umwakagara.Iki cyumweru abashingamateka bahagarariye ishyaka rya FDC,ryataze ikirego murukiko rwa ICC,kuba yarishe abaturage bo mu gace ka KASESE aho mu mwaka ushize yafashe Umwami wo muli ako gace akamufunga ndetse akica abaturage bagera ku 100 binzira karengane.Ndetse ubuhanuzi ntabwo bwibagiwe perezida uherutse gutsinda amatora kumugabane w’America,Donald Trump bwavuze yuko azaba umukuru w’igihugu niko byagenze yaje gutsida amatora nubwo abademokarate bakomeje kuburana urwandanze.

Ubuhanuzi kandi buvuga ko,Umwakagara atazakora amatora ya madate ya lll ateganijwe muli uyu mwaka taliki ya 04 Kanama 2017,bukomeza buvuga ko,Abega b’Abakagara hamwe n’Abahindiro bagambaniye ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga,bakaba bagiye kwimika ubwami traditional bumeze nk’ubwa Uganda.Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko,Uwiteka agiye guheha abahindiro hamwe n’Abakagara bose hamwe bakazamenya yuko Uwiteka ari we Mana.

Ubuhanuzi buvuga ko,RNC idateze gufata ubutegetsi habe nagato,ndetse buvuga ko,Gen.Nyamwasa atazicwa n’Umwakagara,ahubwo akazareba ikurwaho ry’Umwakagara kandi akazaseka cyane!Ariko na none bukavuga ko,Umwakagara yamaze gutegura uburyo yakwicwa mu buryo bw’IBANGA akazashimutwa maze agacibwa igihanga mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane.

Ubuhanuzi buvuga yuko ubwami bw’Uwiteka bwamanutse muri gakondo ya bakiranutsi,bukaba bwarashinze ibirindiro ahitwa KICUKIRO,kumanura umugogo w’Umwami Kigeli,bisobanura gucyura ubwami bwali mu mahanga,bukaba bugiye guhangana n’ubwami bw’Umwakagara kuzageza bwongeye kwima ingoma.Bivuze ngo,ateme ishami ry’igiti yicayeho.

Ubuhanuzi buvuga ko,Abahindiro bambuwe ubwami kubera inda nini,ubwami bwabo bukaba bugiye mu nzu itarigeze ikomokwamo Umwami cyangwa itarizwi kubwinyungu z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ubuhanuzi buvuga ko ngo ubwo bazaba bavuga ngo namahoro namahoro,aho ari bwo Uwiteka azikorera imilimo.Ubuhanuzi buvuga ko,ngo amayira azafungwa abatarahunze bakaba batazabona uko bazahunga,ubu Umwakagara yambuye abayobozi bose za Pass-Port ntibashobora kuva mu gihugu ngo bagire aho bajya kandi barahiriye Satani(Umwakagara) batazahemukira FPR,ngo nibaramuka bayihemukiye bazacibwe ibihanga.

Ubuhauzi buvuga ko,imilimo Umuhanuzi yakoraga isa  naho irangiye yo guhanurira (ubwami bw’uRwanda) na repubulika y’Umwakagara itemewe namategeko,kandi ko ubwo Umuhanuzi azaba amaze kubona ibyangombwa bimukura IBABYLON,hazaba hasigaye iminsi mike ngo Umwakagara akurwe ku ngoma.Umuhanuzi yamaze kubona ibisabwa byose bimukura IBABYLON hasigaye yuko Uwiteka ategeka.Kandi ubuhanuzi buvuga ko,ngo ubwo muzabona abanyarwanda bari mu mahanga America birukanywe igitaraganya bagataha iwabo muzamenye yuko Umwakagara akuwe ku ngoma kandi icyo ari cyo kimeneytso cya nyuma…Iyi ni ncamake y’ibice byose by’ubuhanuzi uko ari (47)….//..

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments