Home News Umwakagara atanga ibihumbi $400,000,00 byo gutitana Umuhanuzi nyuma yo guhishura umugambi wo...

Umwakagara atanga ibihumbi $400,000,00 byo gutitana Umuhanuzi nyuma yo guhishura umugambi wo guhitana Kenyatta!!!

0

OCT 22, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ncigatiye umugisha mu ntoki,ariko hirya yanjye hari abagore [3] b’abegakazi,barikumwe n’umushambo kazi,balimo gushakisha uwo batangaho igitambo.

Uwo batangagaho igitambo bamuha imandwa,zaramwangaga.Maze zibabwira yuko ngo zishaka igitambo cy’Umuhanuzi,ngo byaba bibananiye bakabyihorera kandi ntibazongere kugira icyo bazibaza.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,yewe wajwi we ry’Urangurura mu butayu,ba maso byakomeye cyane ngo kuko imandwa zishaka igitambo cyawe zikabona gukora ibyo bazisaba.Ariko bariyimbire cyane kuko balimo gushinga umuhunda ku kirenge niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza,rirambwira riti,ahubwo ufate neza uwo mugisha ukuri mukiganza utagucika,kuko Uwiteka yamaze kuwushyira mu biganza byawe niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

OCT 23, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo [2] baza kwatsa umuriro batacanye,ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hariho abagabo bategereje kureba aho bigiye gushya barangiza bakaza kota umuriro.Abo bitwa abagabo b’ibigwari,kandi bindarikwa uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza rirambwira riti,ndetse na za magigiri zari zitunganije kuza kuguca igihanga,zamaze gucirwaho iteka,kuko Uhoraho yaburijemo umugambi wabo bari bateguye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona za hotel z’ibabylon zikomeye cyane zibagirwamo inka z’inzungu.Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu wirinde cyane kandi uhine agaguru kuko Umwakagara yamaze gukora ubugambanyi bukomeye bwo kuguhigira hasi no hejuru kuko umumbi wo guhitana Kenyatta wawushyize ahagaragara nuko rero wirinde cyane niko Uwiteka avuga.

Dore yatanze ibihumbi $400,000,00 ya America kugirango bagushakire hasi no hejuru baguce igihanga kuko ubangamiye imigambi ye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mu gihugu cy’Ubuperesi,Isamariya,no mu gihugu cy’ibabylon.Nerekwa indaya uko zitwara abagabo b’abandi zarangiza zikanabahumanya.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka izo nkozi z’ibibi zose zigize ibinanira Imana kugirango zimenyeko mu ijuru hariho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Zihabwa Nº0207/0010/0018 niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona urubyiruko nyarwanda rwaturutse mu gihugu cy’Isamariya rukoresha ibirori bikomeye cyane.Maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,urubyiruko nyarwanda rwaturutse Isamariya bakunda kwishyira imbere cyane none ibirori bahora bifuza reka Uwiteka Imana Nyiringabo abibahe uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,manuka wigire mu butayu,urahasanga urukwavu rufite amabara abari,numurongo ku ijisi,maze urufate uruzamukane urushyire iwawe urworore kuko ruzakubera ingirakamaro mu bihe birimbere niko Uwiteka avuga.

24 OCT, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ubukene ukwiragira muri gakondo ya bakiranutsi mu gihugu hose icyarimwe.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ,dore ubukene buteye Umwakagara ndetse nibyo yabitse byose azabibikura kandi azabikoresha abimare nta cyo bizamumarira kuko yamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abuvuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ya Satani Paul Gitwaza imilimo yo gukiranirwa yakoreraga muri gakondo ya bakiranutsi irangira.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane mbona Gitwaza ari mu kinyabiziga maze gikora impanuka abalimo bose barapfa ariko we avamo ari muzima ariko agenda acumbagira.

Ipantaro yari yambaye(imilimo)iumucikagurikiraho,maze bamuzanira iyindi ngufiya utamenya ko ari ikabutura(umwuka wigisuzuguriro)cyangwa ko ari ipanataro.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,igihe cy’Intumwa ya sekibi paul Gitwaza kirageze ngo ashyirwe ahagaragara kuko imilimo yo gukiranirwa yakoreraga muri gakondo ya bakiranutsi ishyizweho iherezo kandi akaba akozwe nisoni ku karubanda niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa indege muri gakondo ya bakiranutsi zilimo ibice [2],igice cya mbere zari izishinzwe gukiza abantu zibakura muri gakondo zibahungisha.Igice cya kabiri,zari indege zimanuka zije kwiza abantu bigize intumva kugirango ijambo ry’Uhoraho risohoze umulimo wawo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ingabo zitaramye zicaye zigose umuriro zitegereje yuko zahabwa amabwiriza yo gutangira urugamba zikarwana intambara ikomeye cyane igiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi.

Nerekwa manuka ubutayu bugufiya nshoreye inka(abadayimoni)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore abega baraje kandi bazanywe na Rucamihigo Mariko ngo baguce igihanga.uramenye ntube umwana ugenze kwakundi Uhoraho Nyiringabo yakwigishije kugirango ukize ubugingo bwawe niko Uwiteka avuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar