Nov 24, 2016 Ijambo ry’Uhorahora Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi cyane,kuko Umwakagara ahagaritse umutima bikomeye cyane,kubera ko,yari izeye yuko,azakoresha intonorano agahabwa umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.
None byarananiranye,nibwo yahisemo kuguhiga atakubona,agahitana Chancellor Benzinge Boniface,none nawe yaramubuze,kandi igihe yahawe kirasa nicyamurangiranye,akaba nta gihe asigaranye.Ibintu rero ntabwo byoroshye kandi birakomeye cyane kuko Umwakagara ahagaritse kandi afite agahinda ko mu mutima gakomeye ndetse gaherekejwe nubwoba bwinshi cyane kuko azi neza ibigiye kumubaho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nkomeza kwerekwa imigambi yabo mibisha barimo gutegura ariko Uwiteka agenda ayiburirzamo,mbona bacukura ikinogo kirekire cyo guhambamo Umuhanuzi Majeshi Leon,maze amazi aturuka ikuzimu ari menshi bananirwa gukomeza gucukura ababana menshi ntibaba bagishoboye gukomeza gucukura.Mbona icyo kinogo bacukuraga gihindikamo amazi ya toilet maze Babura uko bakomeza gucuuramo kandi badashobora kubona aho bahagarara.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ibibi zashatse guhangana n’Uhoraho Imana yawe ukorera,reka bagiye kubona yuko badahanije imbaraga kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana ukorera afite imbaraga kubarusha niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa umwakagara ategura inkozi z’kibi azakoresha mu bugizi bwa nabi,akimara kuhatirimuka ako kanya ayo mabandi Uwiteka ahita ayaha akazi keza,kandi hari hasigaye iminsi [3] ngo babone kuza guhitana Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu birakomeye cyane ariko ube maso cyane kandi wirinde kugirango Uwiteka yigaragaze yuko ar’umunyembaraga kandi ko ari we Mana yawe kugirango bamenye yuko ufite Imana kandi wiringire inyamaboko kandi ijya igira neza mu gihe cyayo niko Uhoraho Nyirirngabo abivuga.
Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,wibuke yuko,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavuze yuko,kuwa 25 ugushyingo,2016 Malaika azanyura mu gihugu kujya gusiga amaraso kunkomanizo z’abakiranutsi kugirango batazarimburanwa na banyabyaha.Uko niko bagenze kuko Malaika yamaze gusiga inkomanizo zose ahasigaye bagategereza akagiye kubabaho aho niho bazamenya yuko Uwiteka ari we Mana ya bakiranutsi kandi ari we munyembaraga wa YAKOBO uko niko Uwiteka yavuze!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abakiristo ba Restoration Church baragwingiye mu buryo bw’umwuka.Kandi nta cyizere yuko bazakira ngo babe abantu bazima bashobora gukura mu buryo bw’umwuka niko Uwiteka avuga.Kuko bagaburirwa amafunguro bdakwiriye niko Uwiteka avuga.
Nerekwa Umwakagara akurwa ku ngoma,asimburwa na gasore ubona kibera mu muhanda gafite ibilo nkibye!Ndabwirwa ngo Umwakagara yakuwe ku ngoma kandi ugiye kumusimbura ntashobora kuba umukuru w’igihugu kuko aragasore kibera mu muhanda niko Uwiteka avuga.
Nerekwa ingabo z’umwakagara zinaniwe cyane,kandi zitagifite umuyobozi uziyobora,maze ijambo rinzaho rirambwira ngo,ingabo z’umwakagara zabaye izabihehe zitagira umutware kuko ibyo ijambo ry’Uwiteka ryabahanuyeho ryasohoje umurimo waro niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bamenye ko Umwakagara igihe cye cyarangiye niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abantu ko igihe cy’Umwakagara gisohoye igihe cye cyarangiye,ababishoboye nubwo bikomeye batangire bakureyo imiryango yabo muri gakondo ya bakiranutsi.Kuko Umwakagara igihe cyo gutegeka cyarangiye imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo,hakaba hagiye kuyobora undi Mwami ukiri muto uzaba ukomoka mu nzu isuzuguritse.
Ariko ndabona ntawuzasimbura Umwakagara ku ngoma,yaba mubasangirangendo be,cyangwa mu muryango wa bakagara,nta numwe mbona uzasimbura,ahubwo hazima ingoma umusore ukiri muto,kandi nuwo abakagara bateganije,ntabwo bazamwimika ngo amare iminsi [2] ahubwo azamara umunsi umwe nigice cy’umunsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa Ihene imaze gukura ifite amahembe maremare yakuze arenga agahanga ayo,mbona haje umuhoro uhera muruhanga ukuraho ya mahembe uruhanga rusigara gusa.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amahembe y’umwuka w’ikinyoma araranduwe kandi aciriweho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kumbwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aguhesheje umugisha,ariko umwuka w’Inzika y’Inzigo,ukomeje gushoberwa no kumirwa kubwo kubura uko wagira ngo uhagarike umugisha wawe.None dore impanga z’umugisha ziraje kandi zigeze mu biganza byawe mbere yuko umwuka w’Inzika y’Inzigo ukugeraho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza guhishukirwa uburyo za magigiri zikomeje kugira ikibazo gikomeye cyane zishakisha inzira zakoresha kugirango zibashe kugera kumuhanuzi ngo zirebe ko zamuhitana zikamuca igihanga.Mbona zirimwo kujya impaka ari nanko zungurana ibitekerezo uburyo zakoresha ariko mbona zirangije inama yazo zibuze umwanzuro zafata kugirango gahuda yabo yubugizi bwa nabi ibe yashyirwa mu bikorwa.
Nuko ijambo r’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira izo za magigiri uzibwire uti,yemwe bana b’abantu,mwiruhiriza iki,ko ibyo mutekereza bidashoboka kuko Umuhanuzi w’Uwiteka cyangwa bamenya amenya byose mbere yuko bibaho kuko nicyo Uwiteka yamuremeye kugirango ace imanza zitabera kandi asubizemo imbaraga abari batentebutse.None niki gitumye mwemera gukiranirwa bigeze aho?Uko niko Uwiteka abaza!
Dore muravumwa wa muvumo wo gucirwaho iteka,kubwo kugambanira umwana w’umuntu,utariho urubanza kandi nta cyo yabatwaye.Niki gituma murwanya Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,hamwe n’ijambo rye?Uko niko Uwiteka ababaza!Mbese ubwo Uwiteka abahagurukiye mwajyahe?Ubwo se yabagenderera mwakora iki?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ababaza!Nuko rero ndabagira inama yo kwibuza kugira nabi,ahubwo muhindukire ndetse mugarukire Uwiteka Imana mureke kugira nabi kugirango muzaragwe ubugingo.Ndabizi neza yuko izi nama mutaribuzemere ariko Uwiteka abaye abatanzeho umugabo kugirango kurimguka kwanyu gukomeye cyane kwegereje kuzabone kubagwira ubwo muzaba muri mubitotsi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero bene data bakundwa mube maso cyane kugirango umwanzi atabariganya mu gihe gisa nk’iki cy’ubutabera bw’Uwiteka,aho agiye gusohoza isezerano rya buri wese yasezeraniye kugirango risohore maze mumenye yuko Uwiteka atajya abeshya kandi ajya asohoza ibyo yasezeranije abamukunda niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero mube maso cyane kuko ibi bihe ar’injyana muntu kandi indangare zikaba zitazaragwa ubwami bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo JEHOVA Uwiteka Imana yanjye niko avuga.
Save
Save
Save
Save
