Nyuma yuko impunzi z’abanyarwanda zihungiye igihugu cyazo kubera ubutegetsi bw’igitugu zageze muri munigihugu cya Zambia Uwiteka aziha umugisha umwakagara ngo abyumve biramurya none yaraye azisagariye asahura amaduka y’impunzi zikorera mu murwa mukuru wa LUSAKA yose ayajyana I Kigali.
Amakuru agera ku kinyamakuru inyangeNews aravuga yuko,leta y’umwakagara ngo yaba irinyuma yibikorwa byubwicanyi bwaraye bubereye mu murwa mukuru wa Zambia LUSAKA kuko abanyarwanda bimpunzi baraye bishwe bagera kuri 250 izo mpunzi zabanyarwanda bakaba batewe na mabandi bataramenyekana bivugwa yuko ngo leta y’umwakagara ngo niyo yaba ibirinyuma
Perezida wa ZAMBIA EDIGAR LUNGU yavuze yuko ngo biteye isoni cyane kubona impunzi zabanyarwanda zatewe nabagizi banabi ndetse izo mpunzi zikaba zimaze amezi arenga [6] zidahabwa ibibatunga nk’uko biri munshingano za UNHCR
Leta Edigar yavuze yuko igiye gukemura ikibazo cy’izo mpunzi ariko ngo ibyo yabivuze kubera isoni ngo naho ubundi umugambi uhari ngo nugusubiza izo mpunzi z’abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu kugirango zisubizwe mu Rwanda ndetse bakaba ngo barabanje kugambanirwa muri HCR babicisha inzara kugirango babure epfo naruguru maze bemere gusubizwa mu Rwanda.
Leta ya fpr ntasoni ifite kuba ikomeje gutoteza impunzi zihunze kubera umutekano mucye nubutegetsi bwagaragaye ko butoteza abanyagihugu leta ya RPF ikaba ifite ubwoba bukomeye bw’ibigiye kuyibaho mu minsi iri mbere ariko uwo mugambi wabo ukaba waburijwemo namahanga kuko binyuranye namategeko gusubiza impunzi mugihugu zitabishaka.
Amakuru akomeza avuga ko ngo,izo mpunzi zatewe ndetse abafite za boutique zigasahurwa igihugu kirebera ingabo na police birebera kuko war’umugambi wari wateguwe na leta ya LUNGU ifatanije na leta y’umwakagara kugirango bakeneshe abanyarwada bimpunzi bityo ntibazabone uburyo babasha gutera inkunga abatavuga rumwe nubutegetsi barimo bitegura gutera umwakagara
Ikinyamakuru inyangeNews kirihanganisha impunzi zose rubanda rw’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa tubafashe imugongo kandi turi kumwe tuzajya tubabera ubuvugizi kugirango isi yose imenye ibyago mwakorewe ndetse na Nyir’uRwanda abashe kumenya ibyababayeho maze agerageze kuvuganira ruband arwe ibyago impunzi zabanyarwanda zikomeje kugira nuburyo ubutegetsi bw’igitugu bw’I Kigali bukomeje kubatoteza kandi mwarabuhunze ndetse hakaba nta bikorwa bibi birwanya ubwo butegetsi mwigeze mufatirwamo
Kandi naho mwabifatirwamo,mwahanwa na mategeko ntabwo babahanisha kubiba no kubasahura ibyanyu kugirango babahndure ba rubebe.Ariko mukomeze kwiringira Uhoraho kuko niwe wenyine uca imanza zitabera kandi vuba bishoboka Uhoraho agiye kubagirira neza nk’uko yabivugiye mukanwa kabahanuzi.





