June 22, 2016 ku gicamunsi ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zikomeje kuguhigira hasi no hejuru,ariko uzihorere winumire ahubwo wikorere amasengesho yo kuburizamo imigambi yabo kuko ibyo bagambiriye arugukiranirwa gusa bakaba badafite imigambi myiza kubugingo bwawe.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira uko ibintu bimeze,rirambwira riti,dore izo nkoramaraso zizahora zituranye n’ibituro by’abo bishe batariho urubanza,kandi umwuka w’Inzika y’Inzigo uzabahoraho iteka n’iteka kuzageza igihe bazavira mu isi ya bazima kuko bacumuye babigambiriye nta mbabazi bateze kuzahabwa kuko batigeze banicuza mu mitima yabo ibyimilimo mibi bakoreye mu isi ya bazima uko niko Uwiteka avuga.
Dore bamaze kwirenza inzira karengane bayiziza ubusa,none bahawe amabwiriza yuko bakwiye gukoresha inzira zose zishoboka bakabona uko bakugeraho kugirango basohoze imigambi yabo mibisha.
Nyamara banze kwizera no kwiringira ijambo ry’Ubuhanuzi,bahora bumva yuko bafite ubwenge kurusha umwuka w’Uhoraho,ariko banze kwiringira kwizera yuko Uhoraho ariwe watangije umulimo wo kugigira ubwo ubwoko bwayo bwavaga mu Egypt maze Uhoraho agategeka umugaragu we Moses kuhoreza intasi kujya gutata igihugu bagiyemo bahaweho gakondo cya Cannan.
Nyamara bahora birengagiza yuko wahawe umwuka wo kumenya no kureba ibiri kure y’ubwenge bw’umuntu.Ariko kubera inkovu zibyaha zanze gukira ziri mu mitima yabo,bahora birengagiza ukuri bagakora ibyo gukiranirwa kuko nibyo byababereye ubuzima ndetse ntibajya banatekereza yuko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima kandi bazabazwa ibyo bakoze bijyanye no gukiranirwa uko niko Uwiteka avuga.
Nuko mpabona na badayimoni babo,amatungo yabo,mbese buri kintu cyose cyabo byose bari kumwe na byo ku nkengero z’ubutayu bugufiya bategereje kwinjizwa mu butayu nyirizina dore ko bari babukereye.
Mu gihe narimo nzeguruka ubwo butayu nitegereza uburyo ubwo butayu buzengurutswe na banyakubahwa b’umwakagara,mbona ko,nibamara kwinjizwa muri ubwo butayu,bazahita bazamuka umusozi mure mure cyane bava muri gakondo naho abandi banyarwanda nabo binjira muri gakondo ya bakiranutsi.Ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,dore uko byagenze muri 1994,ninako bigiye kongera kugenda»kuko bamwe barasohotse,abandi,barinjira.
Ubwo tumanuka uwo musozi wubatsweho ishuli ryigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi,tunezerewe cyane kandi dushima Imana yuko turangije ibyo bizamini byari byaratubereye urukoza soni!Nuko ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,igihe cyo kugeragezwa kw’Abatutsi,kirasohoye,none urabe wigirayo ubahe akanya gahagije batazavuga yuko babuze ubwisanzure bwo kugeragezwa niko Uhoraho avuga»
Nuko mbona abanyarwanda bahuze gakondo yabo,kubera ubutegetsi bw’igitugu nikinyoma,bwa RPF,barimo bitegura gutaha kandi abanyembaraga bakiri ku ngoma.Numva birantagaje nibaza uburyo bazasimbura kubutegetsi mu mahoro kandi abanyagitugu baranze amahoro biranyobera peee!
Ndabwirwa ngo«mwana w’umuntu,uko niko bijya bigenda,kuko abantu babanza gukoreshwa cyangwa gukora gahunda zose mu buryo bw’umwuka hanyuma ibigaragarira amaso ya bantu,physical bikazagaragara hanyuma niko Uhoraho agize!» nsobanukirwa iyo mvugo nubwo yari yabanje kunjijira.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tega ugutwi maze wumve uburyo umwakagara alimo kwitotomba kubera ko yamenye yuko agiye gukurwa ku ntebe ya bukunzi.
Nuko numva umwakagara avuga ko,ngo mbere yuko akurwa kuri iyo ntebe ya bukunzi azabanza kwihorera ku bakuru bingabo nabaciviliani ngo kubera yuko bamugambaniye bakanga ko ahabwa manadat ya lll none nawe,agiye kubakorera ibuye rishyushye bamukoreye bibwira yuko atazabimenya.
Niyompamvu umwakagara adashobora kugirwa inama iyari yo yose kuko aramutse yemeye inama za bantu,umwanzi yaba aburijemo imigambi y’Uhoraho ngo itazasohora maze isi yose igakomeza kwibera mu icuraburindi ritagira umucyo kandi umucyo waravuye mu mwijima uko niko Uhoraho avuga.
Amaze kwinangira,mbona ibikomangoma byose biramanjiriwe binanirwa guhunga,binanirwa gukomeza gutegekana n’umwakagara bahera mu gihirahiro kuzageza igihe bazacirwaho iteka nk’uko ibyahanuwe bibivuga ko inkozi zibibi zose zizacirwaho iteka hakaba ari nta numwe uzarokoka cyangwa ngo acike ibihano by’Uwiteka Imana ya bakiranutsi bityo bakazamenya yuko Uwiteka ariwe mugenga wa byose mubikorerwa mu isi ya bazima ndetse haba hejuru no hasi y’isi uko niko Uwiteka avuga.
Nuko rero ugenze kwa kundi ujya ugenza maze wigumire mubuvumo utegereze uwo muhengeri ubanze werekeze aho ugomba kujya maze ahasigaye ubone gukomeza umurimo wawe wo gutangaza ibihanurwa kugirango ubwoko bw’Uhoraho butazavuga ngo ntibwamenye niyompamvu bwahuye nibikomeye batashyira urubanza k’Uwiteka bitwaza ko batamenye ahubwo bacirwe urubanza ko bananiwe kwiringira ijambo ry’Uwiteka Imana ngo bakize ubugingo bwabo niko Uhoraho avuga.
Ubwo bari bamaze gushaka abazungu ubusanzwe bakora ubu bucuruzi bw’amadini bakaba barabigize umwuga.Nuko baragend ababanza kugura ikibanza maze kukigura bategura ahazubakwa urusengero barangije basubira muri ERC kugirango bajye gukangurira nabandi bagenzi babo bazavemo ari benshi maze batangire ubwo bucuruzi bugezweho muri iki gihe aho umuntu ashore (Bible) gusa ibindi byose bikikora ubukire bukaza bwirukanka.
Ubwo nkirimo kwerekwa ibyo,numva undi musore na none w’umunyamurenge bakomoka mu bwoko bw’Abatutsi ubusanzwe bayita abanyeCongo nawe numva avuga ati,ngiye gutangira ivugabutumwa rikomeye cyane nzajye njya kubwiriza hirya no hino maze ndebe yuko nanjye mpabwa kimwe kicumi 10% kandi ubwo murumva icyo mvuga ubwo yabwiraga ababo maze nabo bakamushyigikira cyane uwo musore ntiyarengeje imyaka [25] y’amavuko.
Ubwo afata ibihumbi [5000] by’amashillingi ya Uganda arampereza ngo njye kugura umugati abone uko asigara mu cyumba agihumanya,ubwo nanjye ndasohoka ndagenda ngo ngere imbere gatoya mbona ya mashillingi yampaye atwawe numuyaga ageze imbere ahinduka inzoka yuruziramire noneho irahindukira igaruka ije kutumira ubwo narikumwe nabagenze banjye mbari imbere ndasimbuka njya hejuru ndamanuka nyikandagira kumutwe ihita iturikamo kabili.
Nuko rero shyira ahagaragara imbaraga z’umwijima Gitwaza yarazanye gushyira mu bwoko bw’Uhoraho bukomeje kuba injiji bagakomeza kugendera munsi y’ubuyobozi bwe,nanjye nzajya nsenya imbaraga ze kandi mukoze isoni kugirango ubwoko bwanjye bwajijiwe bumenye yuko ibhanurwa arukuri uko niko Uhoraho avuga.
Niyompamvu ijambo ryanjye rivuga ngo naho umuntu yaba impumyi ntazayoba iyo nzira,nuko rero bariya babaye impumyi mu byo kwizera ntabwo bazayoboa kuko nzakorera imbere ya maso yabo ibibahumura kugirango bamenye yuko Gitwaza akorera Satani akaba akoreshwa nabadayimoni maze icyo gihe bazamenya yuko umuhanuzi w’Uwiteka ibyo yahanuye abwirijwe n’umwuka w’Imana byari ukuri kandi icyo gihe bazihana kutizera kwabo no kutemera ijambo ry’Uwiteka ryavugiye mukanwa k’Umuhanuzi bakanga ko ryinnjira mu matwi yabo niko Uhoraho avuga.
Nerekwa undi mu Pastor witwa MBAGARIYE ANDREW yigeze kuba umusirikare wa APR,nyuma azakuvamo asubira mubuzima busanzwe ahinduka umucivile akaba yari umuvugabutumwa wa ADEPR akaba yaragize uruhare mu mavugurura ya 1996 aza kuva mur’iryo dini ryibasiwe na Satani ariteza intambara zidasanzwe zirimo niza politike nyuma Andrew aza kujya mu idini rya ba Presbterian ahakora umurimo w’Imana naho biranga kubera umuvumo wa kimwe cy’icumi% yatwaye ubw twari dufunze kulindi wa KANOMBE kandi cyari icyabafungwa akabasiga iheruheru kuko icyo gihe jyewe nari nakuwe kulindi nanjyanywe Kanombe mu military tuza gufugurwa maze musaba yuko yasubiza amafaranga y’Uhoraho muri gereza kuko Atari ayacu maze arabyanga mubwira yuko azamubera mpagama akazamufata mu ijosi iminsi ye yose yo kubaho.
Nyuma yo kwirukanwa muri presbterine yahise ahinduka umupagani ageza naho agurisha umufasha we ngo kugirango babone ubutunzi bw’iyisi,nuko aramugirisha kugeza ubwo uwo muherwe yaje gufatwanwa na madawe wiwe ku kagambane kamadame we nawe ubwo kugiti cye maze uwo mukire bamuca amande maze babona ayo gucuruza dore yuko yari yarashingiye madame we iduka ariko atazi yuko afite umugabo.
Nuko mwerekwa noneho ashorewe na police (abadayimoni) maze mbona afite umufuka w’ibirayi hamwe n’Imodoka (ubuyobozi) y’Ivatire nibindi bintu byinshi maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore Andrew yongeye kujya murindi dini ajya gukorerayo amafaranga babyita ko ngo bakorera Uwiteka none yongeye kugambinira uwo bakorana umurimo kubera gukunda iby’isi kandi adashoboye kubishaka usibye gukoresha uburiganya nubuhemo kandi akaba atajya yihana none andika ibyo ubishyire ahagaragara kugirango abakiranutsi bamenye yuko yanze kwihana kand ko aciriweho iteka n’Uwiteka Imana yo mu Ijuru uko niko Uwiteka avuga.Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwire abiyita abakomisiyoneri ko bifuza indamu mbi,kandi ko nibatihana dossier yabo igiye kugezwa mu nteko yabacamanza bakazasigara bategereje inteko ya bacamanza bo mu Ijuru ko bakora umwanzuro wirangiza rubanza nuko rero babwire bihane iyo milimo mibi yo kwifuza indamu mbi kuko bari muri bamwe batumye isi isharirira abayituye.Bitaba ibyo hakaba nta mbabazi zibasigariye ahubwo bakazacirwaho iteka niko Uhoraho avuga.
