18th FEB,2016 Njynwa mu is y’umwuka njya kwerekwa ibitarebesha amaso ya bana bab’abantu,mbona imigambi irimo gucurirwa IBUYUDA mu murwa mukuru wa waho wa YERUSALEM.Mbona ateguye ibitero byerekeza ISAMRIYA ahabwa kuharwanya no kuhanesha nyuma yaho nawe ahita akurwa ku ngoma niko Uhoraho ategetse.
Nerekwa mbona umwakagara yongeye gukoresha inama y’ikuba gaho yo guca igihanga Gen.Nyamwasa Kayumba uri mu buhungiro mu gihugu cy’Africa y’Epfo.Mbona za ntore ze zinkora maraso zirwiyambitse ziramanuka zerekeza mur’icyo gihugu mbona zigeze kumuryango wa Generan Nyamwasa ziramusa ariko ntizamuhamya zirasa kuruhande zihita zirukanka.
Uguhiga ubutwari,muratabarana
Maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.Nyamwasa bagiye kongera kumurasa ariko Uwiteka ari bukinge ukuboko kuko adashobora kwivuguruza ngo ahinyure ibya hanuwe nabahanuzi bakorera Uhoraho uko niko Uwiteka avuga.
Nuko mur’iyo nama umwakagara yavugaga yuko ngo yamaze kumenya amakuru afatika yuko Gen.Nyamwasa ngo yaba agiye kumutera yitwaje kunyura mu gihugu cy’BURUNDI nuko mbona IMVEJURU za RNC zitwikiriye ijoro ziramanuka ziva Africa y’Epfo zijya gutera ingabo mu bitugu Abarundi kugirango umwakagara akubitwe byitirirwa igihugu cy’UBURUNDI kuko impamvu y’intambara yabatavuga rumwe n’umwakagara itaraboneka neza neza.
Akimara kumuhusha mbona itangaza makuru ku isi yose ryongera gutangaza yuko General yarusimbutse maze mbona ibihugu byinshi bishyigikiye yuko RNC ikwiye kurasa umwakagara bakamukuraho nk’uko bakuyeho perezida wa Uganda IDDY AMIN DADA.Ako kanya umwakagara yahise amenya amakuru ahita arambuka yerekeza ISAMARIYA ajya kuharasa arahatera araharwanya mbona banyampinga bab’ABARUNDI-Kazi na Banyarwanda-Kazi,bahuye nikibazo gikomeye cyane bajyanwa mu ishuri ry’ubakiwe abatutsi kwigishwa kubaha Uwiteka Imana nkorera
Nuko ijambo ry’UHoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu.umukobwa w’IZION ahuye nakaga kuko yashize ijosi akanga kumva imiburo y’Uwiteka Imana yabakiranutsi,none akaba aciriweho iteka kubera yuko yishyize hejuru aratumbagira yarika mubushori shori bw’ibicu none Uwiteka akaba ahamumanuye kugirango acishwe bugufi amenye yuko mu ijuru har’Uhororaho Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.
Mbona umwakagara ayora abakobwa bose baba abize cyangwa abatarize abajyanwa mu mahugurwa y’intambara bose yapfaga kuyorera nyuma yo kumenya yuko bagiye kumurasa bahereye mu gihugu cy’ISAMARIYA nuko ahumbahumba abakubwa nudukobwa abeshi mbona bashizemo umwuka bataragezwa mukibuga cy’amahugurwa ngo batangire imyitozo mbona bashizemo umwuka bakiri mu nzira zerekeza mu myitizo
Ndabwirwa ngo bakoze uburaya igihe kinini baraurirwa banga kwihana none igihe cyabo cyo guhanwa kirasohoye uko niko Uwiteka avuga.Mwana w’umuntu,uyu mwaka n’umwaka wubucamanza ubutabera bw’Uhoraho nuko rero burira intama z’Uhoraho zikomeze gushaka mu maso h’Uhoraho kuko amazi yamaze kurenga inkombe uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mukirere hagati y’Isi n’ijuru,mbona icyobo umwakagara yari yacukuye kirekire cyo kubikamo umuhanuzi hamwe na General Nyamwasa hamwe na Col.Karegeya watubanjirije mbona urwo rwobo ko rukomeje gutegereza rufite inzara ikomeye cyane kuko rumaze igihe kinini rutakira ibitambo bikomeye by’umwakagara nuko ndabwirwa ngo,icyo cyobo ubonye nicyo umwakagara yari yaraguteguriye wowe na Nyamwasa hamwe na Karegeya none karegeya yakigiyemo ariko nta bwo kirashira inzara ni nyota.Dore umwakagara yari yizeye yuko azakibikamo Nyamwasa none niwe ugiye kubabanziriza kuko bidashoboka yuko ubuhanuzi bwivuguruza kandi Uwiteka ari we wavugiye mukanwa kumuhanuzi uko niko Uhoraho avuga.
Dore nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi,mburijemo imigambi yose y’umwakagara yo guca igihanga cyawe ni cya General Nyamwasa kuko Nyamwasa azareba ikurwa ry’umwakagara ndetse akazarebesha amaso ye kwima ingoma ku Mwami KIgeli V Ndahindurwa kugirango bamenye yuko nitwa Uwiteka JEHOVA Imana ikiranuka kandi ihoraho
Nicaza ku ngoma uwo nshaka nkurikije imigambi yanjye kandi uwo ntar indishije ukuboko kwanjye ntabwo ashobora kurama nuko rero burira Nyamwasa umubwire uti,nijyewe Uwiteka wakurinze igihe cyose bashatse kukwiza nabaga namaze kuvuga yuko utazapfa ahubwo uzarama kugirango urebe imirimo y’uwiteka Imana yabakiranutsi.Sikubwimirimo yawe,sikubw’ubwenge bwawe ahubwo ni kubw’Uwiteka Imana ihoraho iteka ryose uko niko Uhoraho avuga.
Ubwo andi mayerekwa nanirwa kuyandika kuko numvaga naniwe cyane kubera nagiye kugisasiro nkererewe maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,vaa kugisasiro ujyende wandike ibi byose ubonye kuko bidashyize cyera ahubwo bigiye gusohora vuba na vuba bidatinze kugirango ubwoko bw’Uwiteka bumenye ikigiye kubaho mu isi yabazima uko niko Uhoraho avuga.
Ngerageza kurwana nibitotsi ariko biranga umwuka w’Uwiteka nawe ambera ibamba ngeraho mbyutsa ku ngufu za mwuka wera mbona mbashije kwandika ubu butumwa kubera yuko bwihutirwa nuko nshima Uhoraho kuko anshoboje gusohoza umurimo yampamagariye kugirango ubwoko bwe bukurwe mu bujiji bwazimu nabadayimoni bakomeje kurindagiza ubwoko bw’Uhoraho uko niko Uwiteka ategetse.





