Aug 25,2017 Njyanwa muri gakondo ya bakiranutsi nerekwa abagabo [3] barimo baganira ko ngo Umwakagara yavanywe ku ngoma,ngo ariko abantu babimenya amaze iminsi akuwe ku ngoma.ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara azakurwa ku ngoma abantu bazabimenya hashize iminsi [3] niho amakuru yo kuva ku ngoma kwe azamenyekana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Umugani w’Intare:
Njyanwa mu iyerekwa haruguru y’ubutayu bugufiya,mbona intare ituruka mu butayu bugufiya itera umuhana uri haruguru yubutayu.Haza umugabo umwe akiza abantu benshi cyane bo muri uwo muhana kugirango intare itabarya.
Ya ntare imaze kubona ko abantu yagombaga kurya wa mugabo yabakijije,ako kanya ihita ihindukamo undi mugabo.Maze wa mugabo wari intare wahise ahindukamo umugabo,abwira wa mugabo wakijije abantu bo muri wa muhana intare yari igiye kurya iti,wa mugabo kubera ineza yawe wagaragaje fata utwawe wigendere kandi ufate na bantu bawe bose baba inshuti cyangwa abavandimwe bose ubatware ubahungishirize mu bindi bihugu kuko wabaye umuntu mwiza kandi muri abo bose wakijije nta muntu numwe wigeze akwitaho ngo abashe kugufasha ngo mukize abatuye kuri uyu musozi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ako kanya uwo mugabo wari intare agahinduka umuntu,amaze kuburira wa mugabo w’umugira neza,wa mugabo nawe yahise ahungisha abantu be mukindi gihugu baturanye,maze akimara guhunga wa mugabo wari ntare agahinduka umuntu,yahise yongera guhindukamo intare,ya ntare ihita yigabanyamo izindi ntare nyinshi cyane zihita zitera wa muhana zirya abantu bose bahatuye zirabarangiza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ababuriye.
Ijambo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Nyiringab arekuye umugisha kugirango ukuzeho maze ubone uko urangiza gahunda z’Uwiteka Nyiringabo zitari zatungana uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.