June 21,2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riza kuri mwene data utuye kumugabane w’UBURAYI,maze abwirwa ko ngo mu bihe birimbere igihugu atuyemo cy’Uburayi(France)hagiye gutegeka umugabo ukiri mutoya mu myaka kandi ko,azatsinda amatora.
Yerekwa muri leta ye,(Macron EMMANUEL)abaministre begura bava muri leta yuwo musore ukibarirwa murubyiruko utarageza kumyaka [40];yamavuko.Kandi ko icyo gihe hazaba hariho intambara zidasobanutse(Terrorism)maze ijambo ry’Uhoraho riramubwira riti,ibyo ubwiwe uzabibonesha amaso yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Iryo yerekwa ryaje gusohoza maze Emmanuel Macron atsinda amatora y’umukuru w’igihugu cya France.Uyu munsi muri leta ye,hakaba heguye abaministiri [4];bavuye muri leta.
Akomeza kujyanwa mu iyerekwa abona arikumwe n’umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo,maze yerekwa barikumwe mu murimo.Haza uwamwerekaga amubwira yuko hari akagabo kitwa (Gasaza)kandi ko ako kagabo kagiye gucibwa igihanga mu buryo bw’ibanga maze ngo abantu babimenya haciye ikibu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ajyanwa mu iyerekwa afashe “INKOTA” mu ntoki,maze ijambo ry’Uhoraho riramubaza riti,mwana w’umuntu,icyo ufashe niki? Arasubiza ati,mfashe “INKOTA”bisobanura ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo.Maze abwirwa kwinjira mu nzu yaririmo ka “GASAZA”Umwakagara.
Ijambo ry’Uhoraho riramubwira riti,mwana w’umuntu,ugende maze ubwire ako gasaza ko ugafitiye ubutumwa,maze uhite ugasogota INKOTA nurangize wisohokere.Aragenda abigenza uko Uwiteka yamutegetse abwira ka GASAZA ko agafitiye ubutumwa,binjira mu nzu ahita amushinga “INKOTA”maze ahita yisohokera ntihagira umuntu numwe urabukwa.
Maze ijambo ry’Uhoraho rimuzaho maze riramubwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye kucibwa igihanga mu buryo bwibanga ku buryo hacaho ikibunda bitaramenyekana bigafata undi munsi bikamenyekana bitinze ko Umwakagara yatanze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumuzaho maze riramubwira riti,mwana w’umuntu,itegereze imbere yawe.Aritegereza abona abasirikare bari imbere ye (Abadayimoni) maze arabwira ngo,mwana w’umuntu,dore mu minsi iri mbere ntaho uzongera guhurira nizo nkozi z’ibibi z’abadayimoni,kuko bazajya baguhigira hasi no hejuru,ariko ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rizabana nawe.Nuko rero ntutinye kandi ntuhagarike umutima kuko Uwiteka Imana yawe ukorera atazabura kubana nawe ndetse akazakurinda imigambi y’inkozi z’ikibi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ajyanwa mu iyerekwa yerekwa kujijwa cyane kandi ntabashe gusobanukirwa ibyo yeretswe,maze ijambo rimuzaho riramubwira mwana w’umuntu,dore Uhoraho agiye ku kubohora kugirango ubashe kumukorera nkuko bikwiriye kuko hariho ibyo udatunganya neza kubera uburiganya bw’umwanzi na Satani umwanzi wabakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Save
Save