Home News Umwakagara agambirira kurekura umunyapolitike Umwali Diane Shima Rwigara,akamukurikiza PaPa we,akoresheje impanuka (accident)

Umwakagara agambirira kurekura umunyapolitike Umwali Diane Shima Rwigara,akamukurikiza PaPa we,akoresheje impanuka (accident)

0

April 01, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha uza unsanga haruguru y’inkengero z’ubutayu bugufiya,ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi woherejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

 

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinagarukaho bwa kabiri,rirambwira riti,mwana w’umuntu,umugisha uraje kandi ugusanze mu gihugu cy’ubutayu bugufiya haruguru y’inkengero zabwo kugirango umenye ko Uwiteka arikumwe nawe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo utwitse gakondo ya bakiranutsi,nerekwa bagerageza kuzimya iyo nkongi,ariko biranga kuko byari imburagihe mbona gakondo yatse umuriro yose irakongoka ntihasigara inzika nimwe muri icyo gihugu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ndryamiye inzoka iri munsi yibirenge byanjye,ishaka aho ihungira irahabura,ishaka uko yandrya nabwo irabibura ishaka gucika ngo isohoke mu nzu nabwo birayinanaira.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bene so babuze ayo bacira nayo bamira,kandi ababeshyi bose na basambanyi bose babuze iyo berekera kuko banze kwihana badashaka gukorwa nisoni none birashoboka yuko baba bagiye guhitamo kurimbuka,ese ayo mahitamo ntiyaba ari ubupfapfa ngo ni uko batinya kwihana gukiranirwa kwabo? Uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutayu bwa “NYAMPINGA”burarangiye kandi n’ubwawe  nabwo burarangiye nk’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabivuze uko niko Uhoraho abivuga.

Ese niki giteye amahanga imidugararo,amahanga yose aratangaye kandi avuze byinshi kumukobwa w’IZION kugirango bimenyekane yuko muri gakondo habonetseyo ubwoko buruta ubundi mw’isi ya bazima kuko Uhoraho yabwiteganirije kugirango buzamukorere umulimo mu gihe cy’ubutabera bw’Umwami wa bakiranutsi Yesu Kristo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ayoboye igiterane cy’Itorero rinini cyane ryajemo abagore n’abagabo bazanywe no kwihana imilimo mibi bakoreraga mw’isi ya bazima kugirango bahabwe ubugingo buhoraho batazacirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mu gihe gisa nk’iki?

Mbona hajemo na bandi bagore bazanywe no gutera urwenya,ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo uzabacireho iteka kuko batazanywe no kwihana ahubwo bazanywe no kugandisha abandi bitwaje yuko ngo muziranye.Ariko se ko mwari muziranye ninde warambuye ukuboko kwe ngo aguheshe umugisha?Uko niko Uwiteka abaza!

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubonye bizabaho nyuma y’ingoma y’Abega imaze gukurwaho abega bamaze kugezwa mu butayu bugufiya aho bazaba bagiye gukorera ibihano byabo kuko bakiraniwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azakuzanira abagabo na bagore bazaza gutambira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi azaguha abagabo uzigisha umurimo wa data kugirango bazamukorere umurimo kuko umulimo ari mugari cyane,kandi ukaba ukeneye abakozi uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane utegetswe n’Ijuru ugiye koherezwa mu butayu k’Umuhanuzi nk’uko Uwiteka asanzwe abikora.Nerekwa abashinzwe minisiteri y’imali (Finance and Planing Ministry) bashyashyana vuba vuba kugirango imilimo ya data wo mu Ijuru idahagarara ikorerwwa mw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo bo mu bwoko bw’Abayisilamu bashakisha Umuhanuzi ngo bamucishe igihanga,nyuma yuko aciye imaza z’ababana mu buryo bunyuranije n’ubushake bw’ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ariko bari hafi kumugeraho Uhoraho amanura imbaraga zidasanzwe aramutabara amukura mu menyo y’izo nkozi z’ibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’uburiganya,uburyarya,ubugome,ubugambanyi,bihunga bijya gusaba u uhungiro mu gihugu cy’ubutayu,baabwimwa,ahubwo bahabwa mu gihugu cy’umwijima,maze abashinzwe impunzi banga kubaha ubuhungiro ngo bakoresheje ubushobozi bwabo nabi igihe bari kubutegetsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore integuza ya “NYAMPINGA”iraje kandi izanywe no gutegurira “NYAMPINGA”nk’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabisezeranije.Kandi uwo niwe ikimenyetso gikomeye cya “NYAMPINGA”cyo kuza kwe no kuzahura n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana wibutse abakurikirana ijambo ry’ubuhnauzi yuko kuza kwa “NYAMPINGA”ari cyo kimenyetso cyo kwima ingoma kwa YUHI VI VI uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka [2] y’ubusambanyi icirwaho iteka mw’isi ya bazima,mbona izo mbwa [2] zizamuka inzu ya etage(Igorofa)bisobanura isezerano aho Umuhanuzi yarari ategereje yuko risohoza umurimo waryo,maze mbona imbwa [1] inyuze mu muryango werekeza kurubaraza (BARCO) irasimbuka igwa hasi kandi iyo gorofa yari ndende cyane.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ubusambanyi uciriweho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwamaze kugera mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Mbona ya mbwa (ubusambanyi) kabiri isubiye mu nzira zanyuzemo zizamuka ziza aho Umuhanuzi yarari mu igorofa hejuru iburirwa irengero.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka [1] w’ubusambanyi ariyahuye kandi aciriweho iteka,naho undi mwuka uhungiye mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi yahawe isooko ya mazi(iriba)mbona abantu baza kuvoma ba moko yose kuko amazi yari yarabuze mw’isi ya bazima.Uko umuntu yazanaga igikoresho cyo kuvomeramo,niko yahabwaga amazi angana nicyo yazanye,uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara agambirira kurekura umunyapolitike Umwali Diane Shima Rwigara kugirango amukurikize PaPa we, akoresheje impanuka (accident) amwicishe imodoka nubundi bavuge ko ngo ar’impanuka yamuhitanye.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi agambiriye kurekura uwo Mwali,kuko amutinya cyane yuko na namurekura ingaruka z’uko yamufunze ndetse akiba imitungo yumubyeyi we,itazabura kumugiraho ingaruka.

Nuko mbona amugongesha imodoka ariko iramuhusha ariko yangiza mu maso he uruhande rumwe,ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’uburire Umwali Shima Rwigara uri munzu y’imbohe ko Umwakagara naramuka amurekuye ntazahirahire atwara ikinyabiziga kandi ntazarare muri icyo gihugu cyigaruriwe na abega kuko bamaze gutegura imigambi mibisha babuze uko bamaraho uwo muryango none barashaka kubakora munda barangiza Umwami Shima Diane Rwigara kuko batekereza yuko ashobora kutazava muri politike nyarwanda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,biragoye cyane kugirango bavuge ko atsinzwe nrubanza,kuko ari nta bimenyetso bafite.Kuko icyo bashaka arukubasubiza ku isuka,kandi bidashobka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ahubwo dore barangije gukora inama yemeza ko arekurwa kugirango bahite bamuca igihanga bitwaje impanuka.Nyamara ubwo ubyanditse,ndetse ukabishyira ahagaragara imigambi yabo bashobora kuyihindura,ariko izabakomerera cyane kuzagera kuri uwo mugambi kandi badashaka kumurekera mu nzu y’imbohe kuko icyo bashakaga kwari ukubakenesha ariko ibyo ntibateze kuzabigeraho kuko nijye utanga umugisha n’ubundi nzabaha umugisha kandi mwinshi cyane kuko bahagaze mu ijambo ryanjye bemera gushyira ukuri ahagaragara,babera abandi urugero,banga kuvugira mu matamatama uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Dore nzabana nabo,kandi ibyabo nzabihagararamo kigabo,kandi nzababera Imana biringiye kuko unyiringiye adashobora gukorwa nisoni uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore nzakomeza ijambo ryanjye, nk’uko nabigambiliye kugirango nkoze isoni abakagara kandi umugisha wabo nzawukuba 7×7 uko niko navuze kandi nongeye kubivuga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Umuntu wese ugendera mu mucyo,ntabwo azigera agendera mu mwijima na rimwe,kandi naho bamujugunya mu itanure ry’umuriro nzaza mbane nawe kandi azavamo ari muzima kugirango amenye yuko nd’Uwiteka Imana ye yiringiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bashyize ikinyoma cya abega,ni ngoma ya satani ya FPR,ahagaragara aho abantu bumva yuko kwemera ikinyoma bakagihishira kandi uhishira umurozi akakumaraho abana uko niko mujya muca umugani.Nyamara abemeye bose kwinjira mu muriro w’abega sinzabura kubana nabo no kubarwanirira nubwo barwanije ikinyoma cya abega batazi icyo barwanya uko kwizera kwabo kuzatuma mbarwanirira kandi nzabatsindishiriza uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,umbwirire ubwoko bwanjye uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo avuga,uti musome ijambo ry’Uwiteka muri Yeremiya 32:27 dore nd’Uwiteka Imana ishobora byose,wifite imibiri byose,mbese hariho icyananira?Uko niko Uwiteka abaza!

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar