Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo azakuzanira abagabo na bagore bazaza gutambira Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kandi azaguha abagabo uzigisha umurimo wa data kugirango bazamukorere umurimo kuko umulimo ari mugari cyane,kandi ukaba ukeneye abakozi uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane utegetswe n’Ijuru ugiye koherezwa mu butayu k’Umuhanuzi nk’uko Uwiteka asanzwe abikora.Nerekwa abashinzwe minisiteri y’imali (Finance and Planing Ministry) bashyashyana vuba vuba kugirango imilimo ya data wo mu Ijuru idahagarara ikorerwwa mw’isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo bo mu bwoko bw’Abayisilamu bashakisha Umuhanuzi ngo bamucishe igihanga,nyuma yuko aciye imaza z’ababana mu buryo bunyuranije n’ubushake bw’ijambo ry’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Ariko bari hafi kumugeraho Uhoraho amanura imbaraga zidasanzwe aramutabara amukura mu menyo y’izo nkozi z’ibibi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’uburiganya,uburyarya,ubugome,ubugambanyi,bihunga bijya gusaba u uhungiro mu gihugu cy’ubutayu,baabwimwa,ahubwo bahabwa mu gihugu cy’umwijima,maze abashinzwe impunzi banga kubaha ubuhungiro ngo bakoresheje ubushobozi bwabo nabi igihe bari kubutegetsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore integuza ya “NYAMPINGA”iraje kandi izanywe no gutegurira “NYAMPINGA”nk’uko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabisezeranije.Kandi uwo niwe ikimenyetso gikomeye cya “NYAMPINGA”cyo kuza kwe no kuzahura n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana wibutse abakurikirana ijambo ry’ubuhnauzi yuko kuza kwa “NYAMPINGA”ari cyo kimenyetso cyo kwima ingoma kwa YUHI VI VI uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka [2] y’ubusambanyi icirwaho iteka mw’isi ya bazima,mbona izo mbwa [2] zizamuka inzu ya etage(Igorofa)bisobanura isezerano aho Umuhanuzi yarari ategereje yuko risohoza umurimo waryo,maze mbona imbwa [1] inyuze mu muryango werekeza kurubaraza (BARCO) irasimbuka igwa hasi kandi iyo gorofa yari ndende cyane.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ubusambanyi uciriweho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bwamaze kugera mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Mbona ya mbwa (ubusambanyi) kabiri isubiye mu nzira zanyuzemo zizamuka ziza aho Umuhanuzi yarari mu igorofa hejuru iburirwa irengero.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka [1] w’ubusambanyi ariyahuye kandi aciriweho iteka,naho undi mwuka uhungiye mu butayu bugufiya uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi yahawe isooko ya mazi(iriba)mbona abantu baza kuvoma ba moko yose kuko amazi yari yarabuze mw’isi ya bazima.Uko umuntu yazanaga igikoresho cyo kuvomeramo,niko yahabwaga amazi angana nicyo yazanye,uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara agambirira kurekura umunyapolitike Umwali Diane Shima Rwigara kugirango amukurikize PaPa we, akoresheje impanuka (accident) amwicishe imodoka nubundi bavuge ko ngo ar’impanuka yamuhitanye.
Nuko mbona amugongesha imodoka ariko iramuhusha ariko yangiza mu maso he uruhande rumwe,ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’uburire Umwali Shima Rwigara uri munzu y’imbohe ko Umwakagara naramuka amurekuye ntazahirahire atwara ikinyabiziga kandi ntazarare muri icyo gihugu cyigaruriwe na abega kuko bamaze gutegura imigambi mibisha babuze uko bamaraho uwo muryango none barashaka kubakora munda barangiza Umwami Shima Diane Rwigara kuko batekereza yuko ashobora kutazava muri politike nyarwanda uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,biragoye cyane kugirango bavuge ko atsinzwe nrubanza,kuko ari nta bimenyetso bafite.Kuko icyo bashaka arukubasubiza ku isuka,kandi bidashobka uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.