HomeInte'lJezebel Nyiramongi abasangirangendo bumwakagara arabaagerereye!

Jezebel Nyiramongi abasangirangendo bumwakagara arabaagerereye!

Mwene Rutagambwa niwe wigeze kuvuga ati “ Isi nta mpuhwe igira “.Uwitwa Oda Gasinzigwa yarahutereye arakomeza aruhetera arongera arenyegeza, ariko birangiye ahawe urwamenyo twese tubireba, abazarama bazabona byinshi.

Ongera wiyibutse ibyinkoma mashyi Oda Gasinzigwa munama ya FPR Inkotanyi yabereye kuri petit stade Amahoro Remera.

Oda Gasinzigwa Komiseri mu Muryango FPR INKONTANYI yagaragarije Inteko rusange y’Umuryango FPR INKOTANYI ko hari bamwe mu bategarugori bakoreye umuryango FPR INKOTANYI mu gihe cyo kubohora u Rwanda, ariko kuri ubu bakaba baragaragaye mu byaha bisebetse byo kwandagaza umuryango FPR INKOTANYI, ubugambanyi no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.

Abo bagarutsweho ni Lt Colonel Rose Kabuye wigeze kuba Perefe w’Umujyi wa Kigali akanashingwa Protocole ya Perezida Kagame, undi ni Mary Bayine wigeze kuyobobora Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro akaza no kuba umunyamabanga uhoraho muri MINAFET na Ambassaderi Uwanyirigira Immaculee wigeze guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’u Buhorandi. Komiseri Oda Gasinzigwa yavuze ko hari n’abandi bashobora kugwa muri uwo mutego barimo uwari Ambasaderi Joy Mukanyange, Anne Gahongayire na Immy Camarade. Aba bose bakaba ari bamwe mu bantu bari bakomeye mu muryango FPR INKOTANYI.

Dr.Gashumba

Dr Gashumba yagizwe Minisitiri w’Uburimganire n’Iterambere ry’Umuryango asimbuye Gasinzigwa

Umwakagara arabagaraguza agati,kuzageza abarangije udakuramo ake karenge kamubayeho!Ariko se yanyurahe ko za pass port bazambuwe?

RepPerezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, kuri uyu wa 18 Werurwe 2016, ashyiraho n’abandi bayobozi mu zindi nzego.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, rigaragaza ko Umukuru w’Igihugu yashyizeho Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, ari we Kamanzi Jackline,Umulisa Henriette, wari usanzwe kuri uyu mwanya agirwa Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo Ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare naho Kayonga Jack, aba Umuyobozi Mukuru w’Agaciro Development Fund.

Dr Diane Gashumba yasimbuye Oda Gasinzigwa wari usanzwe ayobora iyi Minisiteri.

Twibutse ko Kayonga Jack ari we wayoboye icyahoze cyitwa BRD,akaba yarakoreshejwe n’umwakagara gusahura iyo bank none bamuhembye kujya gusahura na none Agaciro Gusahura Fund.Ese one dollar Campaign yaheze hehe ko ntongeye kumva amakuru yayo?

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments