Amakuru aturuka mu mbere muri ADEPR atugezeho mukanya,aravuga yuko,Rev.Tom rwagasana yinjiye idini azanywe na pastor Karuranga aramubatiza ahita anamusezeranya nyuma y’ imyaka (5) itarashira amugira pastor.Amakuru akomeza avuga ko,ngw’ impamvu Karuranga yakunze Tom atyo;ngo nuko yari yamaze kumenya yuko akomoka ibukuru ubirebye neza wasanga byari byakozwe kimupango!
Amakuru akavuga yuko,ngo Karuranga yabikoze kugirango abone uko zajya atera ubwoba Representant wa ADEPR Rev Usabwimana Samuel kuko yashakaga ko bamuhagarika kubera ubusambanyi n’ubujura nivangura rye bityo Pastor Karuranga ahitamo gukoresha iyo turupfu kugirango atazakurwa kubuyobozi.Yewe Satani ntabwo ajya yiburira
Nyuma yuko hakozwe iperereza kuri Karuranga hari hasigaye ko hakorwa inama nyobozi maze ikemeza ko hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika maze nawe ahitamo gukoresha iyo turufu imuhesha imbaraga zikomoka ibukuru aba avangiye itorero ry’Imana gutyo!
Ubwo Karuranga akimara kubona umuvugizi uturutse ibukuru yahise yiyegereza abashumba bose birukanye kubera ibyaha bakoreye itorero bari bashinzwe kuyobora maze bacura imigambi mibisha yo kumurwanya kugeza bamukuye kubuyobozi.Dore amazina yabo.
Tom yifashishije aba pastors bose Samuel yirukanye kubera kwiba ,gusambana,ubusinzi n’andi manyanga barimo past Rurangirwa,Semunyana,Modeste,Ruyenzi wakunze kuvugwaho kuba ashobora kuba ajya ikuzimu ndetse muri 2006 yagiye gusezeranya abageni mugakinjiro maze abwira abari bitabiriye ubukwe ngo nibafungure mugitsina cy’ijana aho kuvuga indirimbo y’100 mugitabo cyo gushimisha
Izo nkozi zibibi zose zahise zihimba dossier babeshyera pastor Samuel ngo afite ingebitekerezo ngo akorana na fdlr kandi ubusanzwe igitangaje nuko Rev .Samuel n’umututsi w’umucikacumu wahunze 1959 akaza kugaruka mu Rwanda 1970 intambara yo kwica abatutsi ya PARME HUTU isa naho icogoye
Amakuru avuga ko yaje kuba depite mu ntekonshinga mategeko nyuma akabivamo akayobora uruganda rwitwaga “OVIBAR” rwengaga inzoga zipfundikiye ari nabwo nyuma yaho yaje gukizwa nyuma yaho Imana imukoreye igitangaza akabyara yari yarabuze urubyaro, muri 1990 Se umubyara yarashwe azira kuba icyitso bivuze ko ibyo gukorana na FDLR ari itekinika rya Tom gusa Samuel yari umututsi ucisha make utagira ubwibone n’ivangura.
Tom amaze gufata ubuyobozi yashyizeho komite iyobowe na Rev Jean Sibomana udafite icyo akiza cyangwa ngo yice nuko idini bararisahura kugeza ubwo hamwe mubari muri komite bagize ubwoba bagakuramo akabo karenge byageze aho umuntu ushaka kuba pastor atanga 500. 000 frw kugirango abe pastor kandi ayo ashyirwa kuri konti ya Tom bwite.
Uyu mugabo kandi azwiho ubusambo buhambaye kuko ubusanzwe ni rwiyemezamirimo wubaka akanatsindira amasoko ariko ntajya yishyura abakozi yitwaje ko yambutse Kagitumba byongeye ahora mu manza na cyamunara rugeretse kubera ubwambuzi gusa ikizwi nuko ari umukozi wa RPF
Azwiho kuba yarahawe ikiraka cyo kuzajya aneka abacuruzi bagenzi be cyane cyane mu majyepfo y’igihugu uyu mugabo ibye ni birebire udashyizemo amanyanga kuri gasutamo kwambura abacuruzi bagenzi be gukodesha inyubako y’itorero akabari nibindi byinshi utarondora umwanya umwe





