Home News Umuyaga umanurirwa muri gakondo ya bakiranutsi!!?

Umuyaga umanurirwa muri gakondo ya bakiranutsi!!?

0

Feb 10, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ntambagizwa kuri gakondo ya bakiranutsi,nerekwa ibigiye kuba kubahatuye.Mbona Malaika w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo amanura umuyaga uturutse mu Ijuru ku Mana yaremye Ijuru nisi.Mbona Malaika w’Imana amanura umuyaga mwinshi cyane,awerekeza mukarere kibiyaga bigari,hamwe n’Akarere k’Africa yuburasirazuba bw’Africa”EAST AFRICAN COMMUNITY EAC”.

Nkomeza kwitegereza icyo uwo muayaga ugiye gukora,ukomeza kugenda mukirere ugeze aho gakondo iherereye mbona wamuyaga uramanutse uciye bugiya,maze wirara mu nsina zose ziteye muri ako karere kibiyaga bigari,uhuha za NSINA zose nimilima ako kanya ibara ryicyatsi,rihinduka umuhondo werurutse!

Ariko mbona yuko,gakondo ya bakiranutsi,ariyo yahutitse cyane kurusha izindi zose.Mbona nikirere gihise gihinduka hasa naho izuba ririmo kurenga,ndetse rivanze nibihu byo kumasana ya nimunsi(umugoroba).Iryo yerekwa ryali riteye amakenga cyane akomeye ku buryo budasanzwe!

Ubwo Umuhanuzi yakomeje kwitegereza ngo arebe amaherezo yiryo yerekwa,mbona yuko na cya kibaya kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,nacyo mbona yuko gihuye na wa muyaga wamanutse ukurwa mu Ijuru,maze wirara mu mucyenke mwiza amatungo yarisha nawo uhita uruma.

Ubwo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngwino nkwereke nibindi bihishwe bidashobora kuboneshwa amaso y’umwana w’umuntu.Ndagenda aranzamura ajyana mu ishyamba hagati,ariko muri iryo shyamba hari hateye amashyamba yibiti,maze hagati naho harimo INSINA ndetse hubatsemo inzu(igihugu) ubwo mbona hari inzu eshatu zihubatse.

Nerekwa gakondo y’Umuhanuzi yuko ihishwe hagati muri rya shyamba(ubuhunzi)maze mbona za magigiri zigerageza gushakisha uburyo bwose bushoboka ngo bagigire maze bamenye uwo mugabane wa gakondo y’Umuhanuzi aho uherereye,kugirango babone uko barimbura iyo gakondo maze Umuhanuzi asigare nta gakondo yahaweho n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuzamubera umwandu we.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore biriya byose weretswe uko bisobanura,umuyaga wabonye wamutse uturutse k’Uwiteka mu Ijuru,nigihano Uwiteka amanuriye Umwakagara ndetse na karere kose kibiyaga bigari,kugirango asenye imikorere y’umwanzi yose yamaze kuzahaza akarere kose.

Ariko cyane cyane,gakondo ya bakiranutsi,niyo izahura nuruva gusenya kuko niho habaye icumbi ry’abadayimoni bakomeye bategeka akarere kose.Niyompamvu uriya muyaga uzabanziriza muri gakondo kugirango urimbure imbaraga z’umwijima zagize igicumbi gakondo ya bakiranutsi.

Uriya muyaga wabonye,n’intwaro ikomeye Uwiteka yaremye kuzajya ukoreshwa mu bihe bikomeye cyane,ushinzwe kugamburuza abami bategekesha igitugu ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Uzateza amapfa akoeye cyane ku buryo ubwami bw’Umwakagara budashobora kubyihanganira,kandi uwo muyaga uzakwiragizwa no bihugu by’abaturanyi kugirango abasigaye muri gakondo batazahungana nizo nkozi z’ibibi bakakirwa kandi bakagirirwa neza.Ubwami bw’Umwakagara bugizwe numuvumo gusagusa.

Ndetse mababukoramo,nabo ubwabo bahindutse umuvumo,sibyo gusa,ahubwo namahanga aturanye n’Umwakagara,nayo yahindutse umuvumo kubera guturana numunyamuvumo.Banze kwamagana umuvumo,none bageze aho bahinduka nabo ubwamo umuvumo.Ubwo se bazawurwanya gute,bananiwe kuwurwanya utarabageraho,none bazawurwanya waramaze kubinjiramo bagahinduka ubuzima bwawo?Niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Ririya shyamba wabonye rihishemo gakondo y’Umuhanuzi,ndetse hakaba hubatse amazu [2] ya bamagigiri,numugabane wawe wahishwe mu mahanga(ubuhunzi)kandi za magigiri zikaba zirirwa ziguhiga amanywa nijoro,ariya mazu nibihugu bakoreramo aho bashinze imizi birirwa bajujubya ubwoko bw’uwiteka Nyiringabo.

Nkurwa ahongaho nsubizwa mu gihugu cy’IBABYLON nerekwa amatora arimo gutegurwa mu buryo bwo kwiyamamaza uburyo umukuru w’IBABYLON Uhuru Kenyatta arimo yiyamamaza ariko akibwira yuko abaturage bamushyigikiye,ariko bakaba bamubeshya kuko umuturage waho kwiyandikisha kugirango azabashe gutora ahabwa amashillingi [500] ya mashillingi angana nibihumbi [4000] byamafaranga y’Umwakagara.

Ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyababylon balimo guhabwa intonorano kugirango bazatore abayobozi,ariko nubwo bahabwa intorano kumpande zombi,ntabwo ari ko bazatora umukuru w’igihugu nk’uko abyibwira ko bazamutora.Yategetse nabi cyane ateza abanyagihugu ubukene bukabije niyompamvu batazamutora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Save

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar