Kayumba Rugema yatawe muri yombi agerageza gusohoka mu gihugu cya Norvege ajya mu Bubiligi mu myigaragambyo yo kwamagana Perezida Kagame.Amakuru agera kuri Rushyashya yizewe aravuga ko Kayumba Rugema yafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano by’Abanyekongo agerageza gusohoka muri Norvege, aho bivugwa ko yari yahinduye amazina yiyise Assumani Bin Ramazani wavukiye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu Karere ka Karehe bivuga ko yavutse kuwa 16 Nyakanga 1982.
Rugema Kayumba yafatiwe mu cyuho mu gihe yari asanzwe ari gukorwaho iperereza dore ko yashinjwaga gushaka abantu yinjiza mu mitwe y’inyeshyamba mu bikorwa yakoreraga I Kampala muri Uganda, akaba asanzwe yitaba buri wa Gatanu kuri komini muri Norvege.
Mushiki wa Kayumba Nyamwasa usanzwe amucumbikiye biravugwa ko yatashywe n’ubwoba kuko ashobora kubazwa ukuntu yari acumbikiye Umunyekongo mu gihe we yivugiraga ko ari mubyara we.

Bikavugwa ko uyu Rugema Kayumba yari kuva mu Bubiligi yerekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gice cya Lubero, uyu Rugema akaba ari mubashinzwe gutangiza inkambi nshya yo kwitorezamo ya RNC, i Lubero mugace ka Beni na Butembo, iyi nkambi yimuriwemo abavuye hafi y’umupaka wa Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo.
Iyo nkambi nshya y’imyitozo kandi ngo izaba isanga indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC. izi nkambi zombi nshya ziri gukorerwamo imyitozo ya gisilikare , kubufasha bwa Perezida Kabila , aha i Lubero niho hari gukusanyirizwa abarwanyi benshi b’umutwe wa RNC, baturutse mu Burundi no mu majyaruguru ya Uganda batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR, bajya mu mutwe mushya w’ingabo ukorera hafi aho bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.





