HomeNewsUmuvumo mu banyamuryango ba RNC!?

Umuvumo mu banyamuryango ba RNC!?

13th Nov,2015 ijambo ry’Uwiteka Imana ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,har’umudamu uri mubo wasengeye utuye mu gihugu cy’UBUHOLLANDe cyangwa se NETHERLANDS uwo mudamu agendera ku buhanuzi bw’abantu (2);agendera kubuhanuzi bwawe cyangwa inyigisho zawe,ndetse akanagendera ku buhanuzi bw’undi muntu wiyita umuhanuzi nyamara siwe ahubwo ayoborwa n’imbaraga za sekibi none mu bwire yuko nakomeza iyo nzira ntaho izamugeza uko niko Uwiteka avuga.

Dore uwo mudamu afite impano yo kwikorera mu bijyanye nubucuruzi,ariko yijejwe ibitangaza bitaba mu ijuru,mu bwire ahaguruke atere intambwe yizere Uwiteka Imana yabakiranutsi maze arebe yuko ubwiza bw’Uwiteka Imana butazamugaragaraho uko niko Uwiteka avuze!

Nuko nerekwa uwo mutegarugori agerageza  gukora ubucuruzi bujyanye na restaurant nabonaga acururiza hamwe nabandi benshi ariko akaba ariwe ubona abakiliya kuko abandi bari binjiye muri uwo mulimo bashaka amafaranga ariko atar’impano yabo nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu bwira uwo mutegarugori azibukire ayo mahanuzi yahawe kuko Uwiteka iyo avuze arakora dore abantu benshi bakomeje gutegereza amahanuzi bahawe n’umwanzi nyamara bacitse ururondogoro ngo barategereje ariko Uwiteka ntajya abeshya iyo yasezeraniye arasohoza ariko abantu basigaye babona Imana ko ibeshya nyamara ababahanuriye ntabwo bari bayobowe n’umwuka w’Uwiteka Imana y’Abakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

RNCNuko njyanwa muri gakondo y’Abakiranutsi maze nerekwa abashora mali batangira kujujura kubera intambara irimbanije mu gihugu cy’uRwagasabo hamwe no mu Burundi,nuko ndabwirwa ngo,abashora mali bagiye guhunga,kuko ubwo Col.Karegeya yatangiraga RNC,batangiye kugira ubwoba maze umwakagara ahagarika umutima ndetse agira ubwoba cyane niyompamvu yatanze iby’ikirenga kugirango Col.Karegeya yicwe arebe yuko abashora Mali bamugirira ikizere ko ashobora kulinda imitungo yabo.

Kuva icyo gihe bagize ikizere kingana ngahera kurutoki kuko bicara bari maso bazi neza yuko umwakagara azakurwa ku ngoma kandi bakaba batinya yuko muri gakondo hashobora kongera kuba genocide nk’iyabaye muri 1994,none ikizere cya yoyotse kuko kubera ijambo yavugiye ku karubanda avuga ku gihugu cy’Uburundi none bagiye kurangiza uyu mwaka bahite bakuramo akabo karenge uko niko Uwiteka avuga.

Dore nta budget y’umwaka utaha bakoze kubera yuko batizeye umutekano wabo,kandi bakaba babona no mu gihugu imbere abaturage badafite amahoro bityo rero bagiye gukuramo akarenge gahoro gahoro kuko barimo gukora za transifer ya mafranga yabo bayasubiza mu ma Bank yiwabo kugirango bakuremo akarenge uko niko Uwiteka avuze.

UNBUIkizere cyabo cyongeye guhuhurwa n’imyanzuro ya ONU,aho yafashe imyanzuro igaragaraza yuko ONU igiye kohereza ingabo mu Burundi kubera yuko umwakagara yashyize ahagaragara ko yashatse perezida w’Uburundi hanyuma akamubura none ibyo ubwa byo bitumye bafata icyemezo kidasubirwaho cyo guhunga uRwagasabo izuba riva kumanywa yihanga uko niko Uwiteka avuga.

LeonIjambo ry’Uwiteka Imana ryongera ku nzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,winanirwa ndabizi yuko ukora umurimo ukomeye kandi ugoye,ariko noneho ihangane uburire ubwoko bwanjye kuko naho wananirwa ejo uzaruhuka kandi nzakugororera kuko nukiza ubwoko bwanjye sinzabura kwibuka kwihangana kwawe,ndabizi ko utajya uruhuka kandi uhora uri maso igihe cyose,ariko noneho umenye yuko ubwoko bw’Uwiteka bwatwaweho iminyago,umwanzi yaraburiganije,niyompamvu ukwiye kwiyongeramo imbaraga ukagirira imbabazi ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi dore niwowe natoranije mu mahanga yose kuko nabonye umutima wawe wita kun tama zanjye none bwira ubwoko bwanjye uti,muri gakondo ibintu bimeze nabi cyane,ufite uko agenza agenze uko!

Udafite uko abigenza agenze uko abakiranuaaatsi bagenza kugirango akize ubugingo bwe kuko harahagazwe ibikomeye biraje pe!!!Hazarokoka umunyabugingo kuko 1994 bahize imihigo barangije banga kuyihigura babwire uti,ubu se noneho muzahiga muhigo cyi?Uko niko Uwiteka abaza

Dore muri gakondo birirwa biganirira ubuhanuzi gusa gusa,ibyo n’ukuli bigaragaza yuko bari maso,ariko ibyo ntibihagije kuko aho kurindira umutogoto w’inkono,ahubwo wategereza ijambo rya nyirayo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko njyanwa mu ishyamba lire lire mbonamo inyamaswa yitwa impongo,maze ndayegera nsanga yibarutse utwana (2);twimpanga ngiye gufata nyina hamwe nutwo twana twayo,mbona kuruhande haturumbutse za magigiri za zintegeye kuri iyo mpongo nanjye nkuramo akange karenge maze bagiye kumfata mba mvuye mu iyerekwa.

Nuko ijambo ry’Uwiteka Imana rinzaho maze rirambwira riti,uyu munsi ntugire ahujya kuko inkozi zikibi zamaze kugota ubwatsi bwawe none ohereza umunyagihugu agende ajye gukora ibyo wakoraga maze anarebe uko umutekano wawe uhagaze maze akubwire uramenya yuko ibyo weretswe byar’ukuli.

UbuhuraNuko umunyagihugu w’IBABYLON mutuma ku murwa mukuru kujya kunshakira ubuhura bwo kurisha umugati,aragenda ageze kumwobo aho yagombaga gucurukura ubwo buki bw’ubuhura,ahasanga za nkozi zibibi uko ari (4); zintegerereje ahongaho ngo zince igihanga,nuko atangira gucukura ubuki ubwo niko baganiraga bivugira gahunda zo muri gakondo ariko kuko atumva ikirimi kiwacu yumvise babwirana ngo how’s Rwanda? Ngo yabonaga arabagabo barebera kandi beza cyane kuburyo bwa maso y’abana bab’abantu ariko ubwiza bwabo bwari bumeze nk’ubw’imbwa irya ambyi kuko nta kindi bari bategereje usibye kumena amaraso.

Amaze gucukura ubuhura aragaruka anzanira ubwo buki nishyirira kumugati ndanjye ntangira gufungura nk’uko ibikoma ngoma bisanzwe bifungura,akigera aho atangira kumpa amakuru maze menya yuko Uwiteka Imana nsenga yangiriye Ubuntu akandinda amaboko y’abagome bari banciriye igico ariko gasanga Uwiteka Imana yangiriye neza Uwiteka ahabwe icyubahiro iteka ryose,Umwami wabakiranutsi ashyirwe hajuru.

ErnestNjyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu kwa data,byagaragaraga yuko hakoreshejwe umunsi mukuru,mbona mubatangaga amafunguro harimo n’inkozi y’ikibi y’umurundi yitwa Uwimana Ernest utuye ku Gisenyi tukaba twarabanye mu gisirikare ndetse twase tukivamo nza kujya gukorera muri Congo twoherejwe na leta ngezeyo Ernest ansaba ko twabana kuko yabaga kumucyecuru warufite abana biberaga I Kigali.

Nuko ngiye gufata amafunguro mbona Ernest ampaye ibyo kurya bivanze n’amakara yo gutekesha ngeze hanze nyahinduramo amazi yo koga maze mutumaho umugaragu ndamubwira nti,umumbwirire uti,wikoreye uwo utazi ubwo aya makara azagutwika nibwo uzamenya icyo wakoze!Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko niko Ernest yakugenje yarakuvangiye araguhamanya none muri iki gihe cy’ubutabera bw’Uwiteka Imana,Uwiteka yibutse gukiranirwa kwe,kuko uguhize ubutwari muratabarana uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero Uwiteka ashyizeho iherezo ry’imbaraga za sekibi yakoresheje kandi azacirwaho iteka kuko wamwigishije inzira yo gukiranuka maze akayihinyura ntayikurikize ahubwo akanezezwa no kujya gushaka izindi mbaraga z’ubugome zo kwangiza ubugingo bwawe ibyo byose byakorwaga kugirango utazankorera umulimo nanjye niyompamvu nakwitayeho kuko warumeze nk’umwana wuruhinja utazi icyatsi nururo wanze ubugome kuva cyera ariko abana bab’abantu barangay bemerera sekibi baraguhumanya bibagirwa yuko Uwiteka ariwe uhumanura uko niko Uwiteka avuga.

Dore imvo n’imvano yatumye ajya kuguhumanya,uribuka uburyo uwo mucyecuru yagusabye amafaranga 1000 frw,bitewe nuko yakwitaga ESAU hanyuma Ernest akamwita YAKOBO,byababaje ubugingo bwawe bituma ubakorera uburiganya utwara umugisha babyita ibikino.

Mbere yuko umuha icyo 1000 wamusabye yuko aguhesha umugisha kugirango nawe umuhe icyo 1000,arabyemera agirango nibikino urambura ukuboko kw’Iburyo ufata ukuboko kwe,hanyuma nawe azana ukuboko kw’Ibumoso afata cya 1000 maze umusaba umugisha arawuguha yaguhaye uw’imbere n’uwinyuma,uwo hejuru,n’uwo hasi,uw’Iburyo n’Ibumoso,Ikasi n’Ikusi,Uburasira zuba,n’Uburengera zuba urangije umuha cya 1000 uwo mugabo yarababaye kandi mwese ,wari mucumbitse aho ngaho umucyecuru igihe cyarageze aza kumenya ko ibyo yakoze bitari ibikino kuko yaguhaye umugisha wose kuburyo n’abana be nta cyo yabasigarije ibyo wabigambiriye mu mutima wawe kuko wabuze mama wawe ukiri muto ufite imyaka (7);kandi wizeraga yuko umugisha w’umubyeyi ushobora ku kugirira umumaro.

Kuva icyo gihe nibwo Ernest aho kujya I wabo mu gihugu cye  cy’Uburundi ngo akure umugisha kuri mama we,ahubwo yakomeje gutegereza yuko azakura umugisha kuri wa mu byeyi,niyompamvu ukimara guhabwa umugisha nuwo mu byeyo yahise azana inkota ayikuramburiraho maze nawe umena idirishya uhungira I Kigali kuva icyo gihe yabonye akubuze ayoboka abakoni koni kugirango agaruze uwo mugisha warumaze gutwara mu buryo bw’uburiganya bwatewe nuwo mucyecuru wakwitaga ESAU maze birangira uwo yitaga Yakobo aba ariwe uhinduka ESAU kuko ESAU yabwiwe na se ISAC ko inkota ye ariyo izamukiza naho umugisha wose yawurangirije Yakobo.

Burya yamubwiraga ko niyica murumana we,ari ho azaba umunyamugisha kuko ISSAC yabajwe nuburiganya bwakorewe umwana we w’imfura,ariko byari mubushake bw’Uwiteka ngo umuto azategeka umukuru Abaroma 9:10 nawe rero niko Uwiteka yabishimye ko bigenda gutyo usibye ko utigeze ubyibuka kuko watangiye guhangana nizo mbaraga uribuka ko yakuvunnye ukuguru kw’Ibumoso kubera umugisha yarwaniraga kandi atari nyina umubyara kuko bari barahanye igihango yuko azamurongorera umukobwa none nubu dore bamaze imyaka ntibarabyara akana habe nakamwe!

Dore Uwiteka agukuyeho uwo muvumo kuko umugisha wabakuyeho waruwuguze kuba baragiye kuguhamanya bakunze ibyangwa namaso y’Uwiteka kandi barakiraniwe kuko batagenje nk’uko bari bakwiye kugenza uko niko Uwiteka avuze..

Njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa umu Pastor ugiye kuzaduka muri gakondo yabakiranutsi,ukoresha imbaraga z’umwijima uyu mu Pastor nabonaga agenda genda mu mazu y’abantu,inzu ku nzu kandi kubera ubwibone yinjiraga adasuhuje abantu kubera kwigira nkaho ariwe Yesu wazutse!

Yarari kumwe n’umunyarwanda kuko nabonaga arumunyamahanga uwo munyarwanda we yarakabije cyane kuko aho kugirango yicare ku ntebe ahubwo yicaraga kubitugu by’abo asanze murugo rwabo maze banyir’urugo bakemera ko babasuzugura kuko babafataga nkaho arabantu b’Imana ariko na none wareba ubwo bwibone bukabije bunyuranije n’ijambo ry’Imana nabwo ukabona bihabanye nibyo bemera.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira hari saa 2:24 riti,mwana w’umuntu,muri gakondo hagiye kwaduka inkozi y’ikibi izaburabuza ubwoko bw’Uwiteka abafite inkovu z’ibyaha mu mitima yabo nibo bazayigenda inyuma ariko umunyagingo nta bwo ashobora kuzayijya inyuma andika ibi,uburire abo bagifite inkovu z’ibyaha  mu mitima ubabwire uti dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo inkozi zikibi zigiye kuza kuyoboya ubwoko bw’Uwiteka kubera ububyutse bwahanuwe nabahanuzi buri inyuma burahinda umushyitsi uteye ubwoba kandi ubabwire uti,umunyabwenge witegeeza ashobora kureba akamenya yuko bwatangiye ariko abadafite amaso dore bategereje kureba ibitangaza,ibiteye ubwoba,nibimenyetso aho niho bazemera yuko ubyutse bwaje ariko se ubundi haba hasigaye iki ngo ububyutse muhora musaba ngo mu buboe?Niko Uwiteka abaza!

BenoniNkomeza kwibera mu iyerekwa,nerekwa indi nkozi y’ikibi y’umwega w’umwakagara yitwa Umuhoza Benon nerekwa ko ubutunzi yari yarahawe n’inkozi zikibi ngenzi ze,ko ubwo butunzi burangiye kandi asubiye kuba nk’uko yarari mbere yuko ajya ku nkorera ibikorwa byo kumpumanya.Yakoraga muri DMI hamwe na studio ya DMI yakoze no kumupaka w’Uburundi n’uRwanda,hanyuma mbere yuko ajya gukora muri studio ajyanwa gukora ku kibuga cy’Indegeb cy’Ikanombe icyo gihe cyitwaga Georgoire Kayibanda airPort.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu nk’uko Uwiteka yabikubwiye dore yatangiye kuguha ubutabera kuko wabusabye ugasaba yuko Uwiteka akurenganura none dore abakugiriye nabi bose Uwiteka nibo atangiriuyeho gucira imanza kuko bagize nabi banga no kwihana none dore bagiye gucirwaho iteka uko niko Uwiteka avuze.

ADEPR1Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye busengera muri ADEPR,ubabwire uti,mwirinde kandi cyane kuko amarozi yanjiye mu Itorero ryanjye ryigaruriwe n’inkozi zikibi,dore bagiye kuroga abahanga nabanyabwenge cyane abanyamwuka bahanura bagahishurirrwa iby’inkozi zibibi babwire abahanuzi n’abahanuzi kazi basohoke mu itorero niba badasohotse bagiye kubacyura mu ijuru ku ngufu za leta uko niko Uwiteka avuze.

Dore iryo dini risigaye ritegekwa na Anti-Kristo kuko yamaze kuryinjiramo ubu niwe uritegeka dore barashaka gucecekesha umwuka w’Imana ukorera muri mwe,none nimuhunge mutarimbuka mugakenyuka igihe kitari cya gera,bwira abantu bahererekanye ubu butumwa kugirango urengere ubwoko bwanjye kuko nicyo cyatumye ngutoranya kugirango uzarengere ubwoko bwanjye nu gihe gisa nk’iki!Uko niko Uwiteka ababuriye.

14th Nov,2015 njyanwa mu iyerekwa maze mbona ntwara files zanjye ku nteko nshinga amategeko y’IBABYLON maze ngezeyo ntanga dossier yanjye yakirwa nabanyakubahwa mbona barayitunganije bamaze kuyitunganya barayisinya barangize bafata ibyemezo yuko ikibazo cyanjye gikemuwe

Nuko mpabwa ijambo ryitwa EXIT Rhema word maze ndabwira ngo,mwana w’umuntu,ijuru rikoze inama risanga ko igihe cyawe cyo kuba IBABYLON cyarangiye none tangira ufunge utwawe witegure ugiye kujyanwa hakurya yamazi magari,ngirango urabizi ko ari wowe mpunzi ya nyuma izava kumugabane w’Africa icyo kikazaba ikimeneytso cy’impunzi zo muri gakondo yuko zitazongera gukurwa kuri uwo mugabane w’africa ahubwo zikazategereza gutaha muri gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuze.

Njyanwa mu iyerekwa,mbona umusore wo mu bwoko bw’abatutsi wasutse Rasta cyangwa amadrede maze ndabwira ngo,Uwiteka Imana yabakiranutsi yanga urunuka umugabo wihindura nk’umugore kandi abameze batyo bikoreye umuvumo kumitwe  yabo kuko umuvumo uzabakurikirana kuko bagenje ibinyuranije n’ijambo rya data niyompamvu bene abo kuzabona umugisha bizabagore bikomeye kubona umugisha k’Uwiteka Imana y’Abakiranautsi

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abanyamuryango ba Rwanda National Congress RNC,uti Uwiteka yongeye kubaburira kugirango mwitandukanye na RNC kuko bamaze kuvumwa n’Uwiteka Imana yo mu ijuru kuko bamennye amaraso yabatariho urubanza dore basigaye bagenda runono bakica abantu bekekwa ko baba bakorera leta y’Urwanda cyangwa uwo bakeka ko yaba agiye kubavamo barangiza bakabyomeka kumwakagara kandi aribo babikoze ndetse niyo bsmenye yuko ushyigikiye ubwami bw’uRwanda nabwo baraguhitana.

Abo bantu ntabwo arabanyamugisha kuko batazaragwa gakondo yabakiranutsi,nuko rero uwumva izi mbuzi kandi akaziboneraho umugisha nakuremo ake karenge ke hakiri kare kuko mutazabona umugisha uturutse muri RNC kandi nta nubwo bashobora kuzafata igihugu kuko Uwiteka igihugu yagisezeranije abamukunda kuzabaha gakondo kugirango bayiyobore uko niko Uwiteka avuga.

Abazanangira imitima yabo,abo nibo umuvumo uzajyaho kuko nubundi bazaba bakwiye kuvumwa,ariko uwemera ijambo ry’Ubuhanuzi akaryizera uwo azaba umunyamugisha kandi azagubwa neza muri gakondo yabakiranutsi,ariko abinangira umutima mu zazenguruka isi yose mushaka uwabakuraho uwo muvumo nyamara ntabwo muzamubona kuko iyi ntambara n’Uwiteka wenyine ugiye kuyirwana kuko ari nawe watangihe urugamba rukaba rugeze mu mahina uwumvira azarya ibyoza byo mu gihugu,ariko unangira umutima we,ntakabuza inkota ntizabura kumurya uko niko Uwiteka ategetse.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments