Aug 9,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’inzika y’Inzigo,wongeye guhaguruka ku buryo bukomeye cyane,maze umwuka w’Uhoraho unzaho urambwira uti,mwana w’umuntu,inkozi z’ibibi zimeze nabi kuko zirimo kugambirira ibidahesha Uwiteka icyubahiro ariko umenye ubwenge umenye uko ugenza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu isi y’umwuka ntega amatwi numva neza ibihakorerwa kuko isi y’umwuka ariyo itegeka iyumuburi.numva abanyarwanda bose bitotombera RPF,bavuga ko batayishaka kandi ko igiye kubazanira akaga gakomeye kintambra itari ngombwa.
Bavugaga uko FPR ifata abantu ikabaha akazi ibabeshya ko ibahaye akazi,ariko bagasanga ariyo bakorera bo nta mu maro na mucye ako kazi ubagirira,ahubwo bakirirwa batanga imisanzu ni bya cumi kandi aribo bakoresha amaboko yabo aho usanga igihugu ntaruhare bagifiteho kuba har’icyo cyabamarira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amatora y’umukuru w’igihugu yarangiye kandi RAILA niwe watsinze amatora nyamara ibyavuye mu matora ntabwo biribwemerwe kuko habayeho kwiba bakoresheje ikoranabuhanga ariko bizarangira RAILA Odinga ariwe ubaye umukuru w’igihugu niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko umugore wa NGARAMBE Albert (Pastor) akorana ni nkozi z’ibibi bamugiriye inama yo guhumanya Ngarambe Albert kuko ngo atacyumvikana na mdamu we.
Mbona umwe mu bagore basengana agira inama uwo mudamu Ngarambe,maze baramuhumanya Ngarambe Albert acirwaho iteka gutyo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Ngarambe yanze kumvira umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo none dore aciriweho iteka kubera kutumvira ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Uwo mutingito ugiye kuba vuba cyane,kugirango bimenyekane yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe Mana yaremye Ijuru nisi.Kandi imbaraga z’umwijima zigomba gusenyuka kandi Uwiteka akihesha icyubahiro uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugabo wigikwerere ukuze kandi ukunda Uwiteka Imana Nyiringabo,uwo muntu w’Imana,mbona ko yibwe impano ye yo gukorera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo wamuhamagaye(mbona ko ahumanijwe numwe wiyita mwene se kubera kumugirira ishyari kubera impano y’Imana Uwiteka Nyiringabo imurimo.
Ndabwirwa ngo,mubwire yitandukanye na bantu bose yaba akorana nabo umurimo witwa ko ari umurimo w’Imana.Kugirango abashe kuramira ubugingo bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,uwo muntu w’Imana atuye kumugabane w’Uburayi kandi akunda Imana cyane,ariko inkozi z’ibibi zitwaje urukundo akunda abantu b’Imana barashaka kumuhumanya kugirango atazinjira mu isezerano yasezeranijwe na data wo mu Ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.