Uko gahunda zari zarateguwe zo guhitana Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,Jean Marie Gakwaya amaze kuba umujyanama w’Umwami ‘uRwanda,yasabye leta y’uRwanda iyobowe n’Umwakagara mukuru ko bamwoherereza uwahoze mu gisirikare cy’uRwanda warufite ipeti rya Captain witwa NKUSI Eric.
Uyu NKUSI Eric akaba yaraturutse IMUSHIHA mu gihugu cy’UBURUNDI,yinjira muri RPA yaje guhinduka RDF,nibwo yoherejwe kujya kwiga mu gihugu cya ISRAEL,arangije amasomo ntabwo yasubiye mu Rwagasabo ahubwo yahise yigira impunzi ahungira muri America kugirango abone uko azajya aneka impunzi z’abanyarwanda ariko cyane agenda kuri gahunda ya Gakwaya Jean Marie maze Gakwaya asaba Umwami ko,NKUSI Eric azajya amurindira umtekano.
Uyu NKUSI ERIC niwe washinze radio yitwaga ubumanzi akaba ari we wafataga ibiganiro by’abayobozi ba RPRK.Maze akabishyira kuri radio ubumanzi,nibwo jyewe Majeshi Leon maze gutahura imikorere ya RPRK mbifashijwemo na LT.RUYENZI Aloy’s utuye mu gihugu cya France,nahise nitandukanya nabo.
Nibwo bamfataga bakanshimuta ariko Imana ikinga ukuboko kwayo,maze gushyira hanze imikorere ya biyitaga ibyegera by’Umwami w’uRwanda,barimo RULANGIRWA Alfred uba mu Bwongereza, NKUSI Eric uba muri Canada,,Munyandinda MBAYIHA John,alias NKUBITO EUGENE,Munyandinda James alias Munyeragwe JACKSON cyangwa Mugisha James bakaba babarizwa muri Uganda – Kampla.
Bamaze kubona yuko amakuru nyashyize hanze,nibwo Gakwaya yatangiye umushinga wo kunsebya no kunteranya na Nyir’uRwanda,ariko sinacitse intege nakomeje umurimo wanjye nkajya nandika amakuru nkayashyira ahagaragara kugirango nibura abanyarwanda bamenye ukuri babe bagira inama Umwami w’urwanda.Nakoze ibishoboka byose ngo nkize Umwami w’uRwanda ariko biranga birananirana kuko yari yaramaze kugirira ikizere Abega babicanyi kandi igitangaje yarazi neza ko,Gakwaya arumwicanyi ndetse yanashyizwe kurutonde rwabicanyi mu gihugu cy’America mubakoze genocide ntashobora kuhakandagiza akarenge.
Bamaze kubona yuko mbarushije imbaraga nibwo bahise bamuteranya n’umuvugizi we,Chancellor Benzinge ndetse banamubwira ko,ngo ikinyamakuru inyangenews ngo nicya Benzige ngo akaba akorana na Majeshi Leon.Izo nama zose yazigirwana na Gakwaya,MBUMBUZA,Mukashema Esperance maze bagerageza uko bashoboye bamuteranya n’Umwami bamwishe bamwihereranye ari kumwe na Bega gusa ku buryo na makuru y’itanga rye,nayahawe na magigiri uba mu Buhollande witwa Mukashema Esperance ushinzwe kugigira uburayi nka Coordinator.
Imana imaze kubona yuko Umwami atacyumva,namuhaye ubuhanuzi buvuga ko,yicukuriye imva yarangiza akihamba we wenyine.Ubwo butumwa ntabwo nabushyize ahagaragara kuko yari yarambujije gushyira ubutumwa bwe bwihariye ahagaragara.Ariko mwese muzi intambara narwanye na Gakwaya Jean Marie kubera ubuhanuzi bwagaragazaga ko agiye guhitana Umwami w’uRwanda.
Uyu NKUSI ERIC Umwami yaje kumutahura ko ari magigiri,nibwo yahise akuramo ake karenge,ariko nyine Jean Marie wasaga naho yari yararoze Umwami kuko ntawundi muntu yashoboraga kumva,ariko ubuhanuzi buvuga ko,bamuteje imbaraga za balangi na bacwezi kugirango atagira undi muntu ashobora kumva harimo no kumuha amaturo y’intonorano kugeza bamukuyemo Umwami.
Poverty is not an accident like slavery and apartheid it is man – Made can be removed by the actions of HUMAN BEINGS.
e-mail: nccleon@gmail.com
Save
