Umuryango Rwandese Democratic Monarchy RDM urashimira leta zunze ubumwe z’America,kuba itashyigikiye icyemezo cya leta y’uRwanda cyo guhindura itegeko nshinga kugirango umukuru w’Igihigu Paul Kagame yongere kwiyamamariza inshuri ya lll kuba umukuru w’igihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko.
Ndetse Rwandese Democratic Monarchy RDM,wongeye gushimira ibihugu by’Uburayi,kuba na byo byateye intambwe mu kirenge cya leta zunze ubumwe z’America,kwamagana no kudashyigikira icyemezo cya leta y’uRwanda itemewe n’amategeko ko yakongera guhindura itegeko nshinga kugirango kagame yongere yiyamamarize kuba umukuru w’igihugu.
Umuryango RDM,uributse umuryango wabibumbye kubahiriza umwanzuro wa 1579,1580,1605 wemerera Nyir’uRwanda gusubira mu rwamubyaye agakomeza imirimo ye,nk’Umukuru w’igihugu wirukanywe n’Ababiligi basenye ubwami bw’uRwanda bakimika repubulika itemewe n’amategeko.
Umuryango RDM urahamagarira abanyarwanda bashyigikiye ko umubyeyi w’uRwanda KIGELI V.Ndahindurwa yataha agasubira muri gakondo agakomeza kuba umubyeyi w’igihugu nk’uko yabirahiriye ubwo yarahiriraga ubwami bugendera ku itegeko nshinga akaba Umwami w’uRwanda.
Ndetse uranasaba ko abanyarwanda bakomeza kohereza za CV zaabo babinyujije ku kinyamakuru inyangenews,kugirango twitegure kujya kubaka igihugu cyacu no gufatanya n’Umwami w’uRwanda gusana igihugu cya senywe n’Abazungu bo mu bwoko bw’Ababiligi.
Umunyamabanga Nshingabikorwa
Engineer:Nshimiyimana Charles
United Kingdom UK