Sept 13, 2016 njyanwa mu iyerekwa riteye ubwoba butigeze bubaho mu isi yabazima!Mbona ibintu bidakwiye kuboneshwa amaso ya bazima!Reka mbanze , ibyo nabonye mbere kuko ibi byo biteye ubwoba butigeze bubaho pe!Ubwo za magigiri zabanje kugota Umuhanuzi zishaka kumuca igihanga kubera ubuhanuzi bw’Uhoraho bubavugaho ibikomeye bigiye kubabaho mu isi ya bazima!
Ingaruka zo guhiga Umuhanuzi
Baragotagota karahava ubwo ngo bashakaga gushimisha indaya yitwa Nyiramongi Jezebel,dore yaramaze kubaha intonorano zo kumena amaraso.Nuko bakora uko bashogoye kose bazenguruka Umuhanuzi ngo atabona ubwinyagamburiro kugirango bamwerekeze mu butayu bugufiya hanyuma babone gukora ibyabazanye.
Ubwo igihe cyaje kugera ndabahunga ndiruka nerekera mu butayu nk’uko babyifuzaga!Ngeze kumihana ituranye nubutayu bugufiya,nitegereza ikibaya cyose cy’ubutayu bugufiya mbona cyose cyaratwitswe bikaba bidashoboka yuko nakwinjira mu butayu kuko hari harabaye umukara gusa gusa.
Ubwo kuri wa muhana nanyuragaho,nsanga huzuye intumbi z’inka(abadayimoni) ndetse na bantu barashize barapfuye nta nuwakirazira uhasigaye,cyakora abatarigeze bafatanya ni nkozi z’ibibi nahabonye umugore umwe,n’umugabo umwe bagendagenda bashakisha inzira yo kunyuramo baturuka aho bari baragiye kwihisha!
Imihanda yose yari yarabaye umusaka umuntu atabona aho yanyura!Ndazamuka nsanga amazu yerekera kumuhana wa gakondo ya bakiranutsi,yose yarakongotse!Imiryango y’inkozi z’ibibi yose yararimbutse ishiraho.Ngeze imbere gatoya mpura n’Abarundi bamanuka barira bavuza induru nkiyo natwe abanyarwanda twarimo twavuzaga,mbonamo na bandi baririraga ababo.
Maze numva umugore umwe w’Umurundi-kazi,avuga ngo,«ibyo nibyo bihembo by’abanyabyaha»nanjye ndyungamo ariko ubwo nyine twavuzaga induru kubera ibyo twarebaga bitigeze bibaho mu isi yabazima!Kuko byari bimeze nk’ISODOMA n’IGOMORAH.Ubwo dukomeza kugenda buri wese aharanira kugera kumusozi wiwabo ngo arebe uko hameze!
Ibyago by’Iyerusalem,nibyo by’Isamariya!
Numva uvuga ngo,na Pierre Nkurunziza nawe agiye kwicwa?Maze undi aramusubiza ngo nibagire vuba iyo mbwa y’Umuhutu bayikureho ahubwo baratinze!Ubwo abantu batangira guharira cyangwa kujya impaka.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana wumuntu,ko warize ukaba wahogoye iki?
Ndasubiza nti,yewe nabonye ibikomeye byahanuwe n’Umuhanuzi,uwabona ahanura,ntiyarebesha amaso ibyahanuwe bisohora kumugaragaro,ndabwirwa ngo «ibyo ubonye niko bigiye kugenda,kuko ntabuye rizasigara rigeretse kurindi kugirango bimenyekane yuko umwuka w’Uhoraho wari muri wowe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga»
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi bawe,ari nabo banzi bumusaraba,bagose ubugingo bwawe,kuko rero utigeze ubona aho Uhoraho arwana intambara,noneho ugiye kuhabona ubone uburyo Uhoraho yirwanirira intambara adafatanije n’umwana w’umuntu numwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Magigiri Nyagasaza Innocent FRUIT acirwaho iteka!
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,dore magigiri Nyagasaza Innocent Fruit numwe mubahiga ubugingo bwawe,ariko nakomeze kuko uwo niwo mugabane yagabanye wo guca ibihanga bya bana b’abantu.Ariko amenye neza yuko urugamba yatangije atazarurangiza kuko Uhoraho ahagarukiye ubugingo bwe kugirango amucireho iteka kandi siwe wenyine,ahubwo nabakunze gukiranirwa bose bari gukorera ubwami bw’umwakagara,bakorera hanze ya gakondo,na bari muri gakondo ya bakiranutsi, kuko Uhoraho agiye guheha nk’uheha amazirantoki kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ajya arwanirira abakiranutsi uko niko Uwiteka avuga!
Nuko mbona izuba riramanutse riza kurwanya inkozi z’ibibi zose, maze mbona izuba ribatwika bakajya bababuka imibiri,igahita itutumbamo amazi kubera ubushyuhe bwaturukaga kuzuba,mbona abantu babuze forumire ugasanga umuntu adasa nyimaswa cyangwa ngo abe yasa n’umuntu usanzwe,ahubwo basaga na bafite iyindi shusho iteye ukwayo.Numva ngize ubwoba bukomeye cyane kandi numva ndushijeho gutinya Uhoraho Uwiteka Imanayanjye!Kuko bwari bubaye ubwambere mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo hejuru ya bana b’abantu!
Igitangaje sinigeze mbona za magigiri ziza kumfata,ahubwo nagiye nsimbagurika intumbi zabo niz’abadayimoni.Cyakora ibyo nabonye mu isi y’umwuka nibyo bihano bikwiye abanyabyaha pe!!!Nubwo umuntu atabibifuriza,ariko ukurikije ibyo bakorera abantu b’Uhoraho birabakwiriye.Yemwe bantu mwigiriye inama yo guhiga Umuhanuzi,murimo guhiga ubugingo bw’Uhoraho kandi mudashobora kububona!?Niki cyatumye mwiyahura mukiciraho iteka?
Hyacinthe Jabo <hyajabo04@gmail.com>GUSABA GUSENGERWA:Mbanje kubasuhuza mwizina rya yesu umucunguzi wacu,mbanje kubiseguraho ntabwo ndi muri babandi baguhiga.Nibibazo byubuzima nabasabaga komwansenjyera ngakira indwara ya diabet maranye imyaka icumi kuva aho mbimenyeye iyi adress nayikuye ku nyange.news. Ntumwa y’Imana nemera iyandemye kuko haribyinshi yankoreye Nabaye retired mpita mbona akazi ntamashuli menshi mfite kubwubuntu bwayo,nkaba nizeye ko niyi ndwara nzayikira
Ese mwabuze ubwenge?Ariko se iyo nda mukorera ko itajya ihaga cyangwa ngo ishimire,muzageza hehe mushishikarira gukiranirwa?Nuko rero ubwo mwahisemo kwiciraho iteka,ntarubanza musigarijwe kuko mwebwe ubwanyu mwamaze kwiciraho iteka mbere yuko ubutabera bw’Uhoraho bubageraho mwarakoze kuba mwarorohereje Uhoraho kubacira imanza kuko mwamenye ibihembo byanyu bibakwiriye yuko mwari mukwiye gucirwaho iteka!
Ubwo se koko mugira ubwenge,ese mwibwira yuko Uwiteka ko ari umunyantegenke?Ntimuzi ibyo yakoreye isi ya mbere?Ibyisodoma na gomorah nabyo se ntabwo mubyemera?Hanyuma se ibyo mwakoreye bene wanyu [1994] nabyo ntimubizi?Hanyuma se ibyibirunga byashenye umurwa wa GOMA nabyo ntabwo mubyemera?Harya ngo kuko yabemereye mugakora ibyo gukiranirwa bingana gutyo,mwumva mukomeye cyane kurusha amabuye!?Nyamara dore ibyago biraje kandi bije byihuta.
Nkurunziza muramwishe,ariko namwe muramukurikiye!Ese muzahungira hehe?Ko Uhoraho yabatangatanze?Na Uganda mwiringiraga dore umuriro naho uraka nubwo mutawubona ariko urahari kandi urabategereje kugirango inkozi z’ibibi mwese muzahire hamwe!Dore mugiye gutangira kumva uko umuriro utazima usogongerwa nyamara muwutangiye hakiri kare ariko nubundi byose nugushya reka mutangire ibihano byanyu hakiri kare kugirango na bandi barebereho uko niko Uwiteka avuga.
Gakondo izaba umusaka!!!
Nongera gusubizwa mu iyerekwa mbona uburyo gakondo ya bakiranutsi,yabaye umusaka ingoma ‘Umwakagara imaze gukurwaho,mbona igihugu cyibaye umusaka cyose nta bantu bagituyemo,abantu batuye urutarutaru ubona kamwe hariya na kandi hariya umuhana warabaye iciro ry’umugani,hari hateye irungu riteye ubwoba!Mbona abantu batangiye kubaka bundi bushya abantu batangira imyororokere abagiye ikantarange batangira gutahuka baza kureba imihana yiwabo yarabaye akahebwe.Hiberamo inyamaswa usibye ko nazo izarokotse zari imbarwa kuko umuriro utazigiriye imbabazi!
Mbona ko hari hamaze gutera imbere ariko haza kurimburwa kubera ibyaha byahakorerwaga biteye isoni, birimo kumena amaraso no kurimbura ubugingo bwa bantu,nubusambanyi bukabije.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uko niko bizagenda uko ubibonye niko bimeze kandi dore abagiye imahanga bose bazataha bariho umugayo no gukorwa nisoni kuko bazatahira mu musaka kandi ibyo bifuzaga akaba ari byo Uhoraho yabahaye,kuko imitima yabo nibyo byari byuzuyemo kuko huzuyemo inkovu z’ibyaha no gukiranirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Nuko rero mumenye ubwenge muce imanza zitabera kugirango Uhoraho atazongera akabakora mu nkovu akabatoneka mukongera gukomereka.Ese inshuro ebyeri ntizihagihe!?Niko Umuhanuzi abaza!?Cyakora nimwanga kumvira,ntakabuza inkota ntizabura kubarya kuzageza igihe muzamenyera yuko muri ubwoko bwatoranijwe gutambira UwitekaNyiringabo Imana ya bakiranutsi,kuko mutahamagariwe guterekerera abadayimoni kandi mukaba ihanga ryatoranijwe n’Uhoraho wenyine kugirango muzamubere ihanga ryera uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Umuhanuzi Mukuru atambira Imana muri gakodo ya bakiranutsi!
Mbona Umuhanuzi Mukuru ari mu giti hejuru mu bushorishori,maze mbona umwuka w’Uhoraho,umumanukiyeho amanuka hasi aza kuririmbana n’ubwoko bw’Uwiteka Nyiringabo indrimbo zo mu gitabo cyo gushimisha hamwe nibihambano by’umwuka wera.Mbona abarokotse inkota y’Uhoraho,bahabwa ibihembo n’Uwiteka Imana yuko babashije kugundira isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Maze umunezero urabasaguka ubabana mwinshi cyane maze batangira kurya no kunywa ibyiza bya gakondo ya bakiranutsi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntujye gukorera aho warusanzwe ukorera kuko ubwa nyuma ubwo wahakoreraga wibagiwe gukoresha ikoranabuhanga rihisha aho urimo gukorera,none niho za nkozi z’ibibi zagiye kugutegera,nuko rero urabe maso cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore bigabanijemo ibice bamwe bahagaze kurubaraza,abandi bahagaze mu muhanda bareba umuntu mujya gusa aho yaturuka, kuko batazi neza ifoto yawe,kandi ukaba waranahindutse kuko hashize igihe kirekire utandukanye na RFUIT,akaba ari we ukuzi neza ninawe bakoresha kugushaka ngo barebe yuko bakubona.
Nuko rero ntiwirirwe werekeza amajyepfo y’uburasira zuba bw’IBABYLON, kuko niho bakambitse!Ahubwo zamuka ujye mu murwa mukuru w’IBABYLON kuko badashobora kumenya neza aho waba uherereye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga!Barimo gusiganwa n’igihe kandi Nyiramongi yabasabye yuko bakora ibishoboka byose bakakubona maze bakaguca igihanga,kugirango yihimure ashire againda, ahasigaye akabahemba!Nyamara yibagiwe yuko ni Kampala muri Uganda yagerageje ariko bikamupfana ubusa, kuko ijisho ry’Uhoraho ryari kuri wowe!
Ubuse noneho nibwo ari buhirwe nyuma y’imyaka [7] uyu ukaba ari uwa [8] nibwo yagize imbaraga kurusha ubushize?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Dore ibyabahanuweho, birabegereye kandi igihe cyabo cyarangiye, ndetse umwuka w’urupfu watangiye kubahumurira kuko wamaze kubagera mu mihogo basigaye bikanga ubusa kubera urupfu rwamaze kugera aho rugomba kugera, kugirango rutegereze abo rugomba guhitana basigaye bikanga igicucu cy’urupfu kandi batangiye kurwiyumvamo,niyompamvu ibyo bakora byose babikorana umwete kugirango nibura nibaramuka bapfuye basige hari abo bamaze kwisasira batazasigara babivuga hejuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Yewe Jezebel we,dore uko watangiye ninako uzarangiza,kuko urumwana wo kurimbuka,kandi icyo akaba ari cyo wavukiye.Uzakorwa nisoni mu marembo yamahanga,kandi uzicuza icyatumye uhiga ubugingo bwanjye,icyo gihe nibwo uzamenya yuko nd’Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yaremye Ijuru n’isi,kugirango uzemere yuko mbere yuko ubaho,hari abakubanjirije kubaho,kandi bakurushaga ubuhanga ubwenge n’imbaraga.Ariko amasahurano na mibano byarakubeshye uzamura umutima wawe uwukura mugitereko uwushyira mu bushorishori bw’inyenyeri,wibwira ko ari ko bizahora,naho Uwiteka yashaka ngo abone uko azakumanura akagukubita hasi kugirango uzabere abandi akabarore bityo bitume bicisha bugufi.
None dore ibyago,amakuba,akaga byose bizamukiye ikirimwe kandi niwowe bishaka mwiringiye amaboko ya bana b’abantu,na Satani,ariko noneho igihe kirageze ngo,mumenye yuko mu Ijuru hari Imna itabara abarenganijwe kandi batagira kivurira.Ubwo umutima wawe waragushutse uti aha ndi nta muntu uzahankura,ariko se niwowe ubaye uwambere ku buryo utahakurwa?Niko Uwiteka akubaza!Uzabaze abakubanjirije uko byabagendekeye hanyuma uzamenya yuko igihe kijya kigera Uwiteka agacisha bugufi abishyize hejuru.Kandi burya uri hejuru umutegerereza hasi nawe rero nta nubwo utegererejwe hasi,ahubwo utegererejwe ikuzimu kwa nyautezi aho utazongera kugira ibyiringiro uko niko Uwiteka avuga.
Umwami XBUN asimbura Umwami ndahindurwa ku ntebe ya bukunzi!
Sept 14,2016 nerekwa inteko y’ubwami bw’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,iterana bimika Umwami usimbura Umwami Ndahindurwa warumaze gutanga akisangira basekuruza.Mbona iyo nteko iha ububasha Umwami XBUN kwihitiramo abajyanama mu bantu yari yahamagaye bari baje mu iyima rye mbona ahaagurutse ku ntebe yari yicayemo ajya gushaka abajyanama be,kugirango abazane bemezwe ni nama y’inteko yibwami yarisanzweho.Ariko mbona ko,Umwami XBUN abuze abajyanama bazajya bamugira inama bagombaga gusimbura abari basanzwe!
Ariko igitangaje muri iyo nteko yibwami hagati muri bo,harimo uzasimbura Umwami XBUN usimbuye Umwami Ndahindurwa.Ariko inteko ntabwo yigeze imumenya yuko ari we uzasimbura XBUN kuko igihe cye cyo kwima ingoma cyari kitaragera.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami XBUN azarangwa no guhuzagurika mu gihe cye,kandi azarinda akurwa ku ngoma nta cyo arakora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Uruhagarara mu ngabo za RDF!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo z’umwakagara,zirahagazwe,yaba Col,yaba nde,bose basabwe kurara irondo kubera ubwoba bw’uko bashobora kubagwa gitumo.Ikindi gitangaje ni uko abacivile b’abatutsi batagira akazi baradamaraye ntibazi igihugu kirwana nikindi bibereye aho ngo bizeye kandi biringiye umwakagara.Nyamara ntibazi yuko yamaze gucirwaho iteka uko niko Uwiteka avuga.
Naho abatutsi baturutse mu Burundi,bo bumva ibihanurwa ari nkizozi z’abantu barota kumanywa izuba riva,sukubyumva gusa,ahubwo baranabyandika kumbuga nkoranyambaga yuko abantu bavuga intambara barimo kurota amanywa ava!Nyamara umwakagara we,azi neza ukuri kwibivugwa,ndetse azi neza abavuga intambara icyo baba bavuga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.





