Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo ubyandike kugirango ababisoma babitegereze kuko naho abega bazabirwanya nta bwo bizakunda kuko aho uwo Mwali azerekera hose mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi abantu bazamukurikira kugirango bereke Umwakagara ko bamuramabiwe kandi batamushaka na gato uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko wahanuye ko SHIMA azabambwa abe ari nako uhanura ko afunguwe kugirango ijambo ry’ubuhanuzi ribashe gukora umulimo waryo kuko ishuli yari yaragiye kwigamo rya Kaminuza aho akuye (Doctrate.PHD) muri politike amashuli ayarangije uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri z’Abega zishakisha ibirego ngo zijye kurega yuko ndi umusirikare wa RDF,kandi hashize imyaka [21] mvuye mu milimo yuburetwa bw’abega.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibirego byabo nta shingiro bifite kandi naho batanga ibirego nta bwo bagutsinda ariko se kandi bazagukurahe ko biruka inyuma y’umuyaga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Dore bakoze inama uyumunsi yo gushaka uko batanga ibirego muri police yo mu gihugu cy’ibabyloni ariko basanga bidashoboka kuko ari nta cyaha babona cyo ku kurega kandi ubu mu gihugu cy’ibabyloni ibintu bikaba birimo gusubirwamo ku buryo igihe sicya kindi nta bwo rero bizaborohera nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azikurwanirira nkuko asanzwe abigenza uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nta muntu uririmba areba hasi,ibi byerekana yuko Umwakagara yabaye imboga mbi zitava mu nkono!!!
Njyanwa mu iyerekwa mbona urubyiruko,ingabo za abega,police,abacuruzi,abagore,na bana abantu bose batuye muri gakondo ya bakiranutsi bafite ubwoba bwinshi cyane kubera intambara ilimo gutegurirwa mu gihugu cy’UBUPERESI uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,nyamara Umwakagara nta ngabo agifite kuko ingabo zose zishaka ko intambara itangira kugirango bahite bikuriramo akabo karenge kuko icyo gihe bazaba bafite impamvu zo guhunga kandi nta muntu numwe uzabahagarara imbere kuko bazaba babonye impamvu yo guhunga kandi Umwakagara akaba atazashobora kubahagarara imbere cyane ko ingabo ze nazo zizaba zihunga zikuramo akazo akrenge uko niko Uwiteka abivuga.
HEAVEN PARABLE: The Rhema word comes from heaven and told me,son of man,this is how the Lord God says,NO RELATIONSHIP WITH GOD OUR LORD MIGHTY.NO GOOD LIFE.THUS THE LORD’S WILL OF GOD DECLARED.
June 15, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kurwana intambara na bagabo bo mu bwoko bw’Abega bafite ibyuma ariko bidatyaye cyane bakajya babinkatisha kumubiri hose amaraso akava ariko bitari cyane.”GUKOMERETSWA”maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega bameze nabi cyane bari kugushakira hasi no hejuru kandi bagufitiye itima numujinya mwinshi cyane kuko ibyahanuwe barimo kubigenzura bakabona batabihagarika ahubwo bagahitamo kugushakisha ngo baguce igihanga nibura bazirukanwe muri gakondo ya bakiranutsi nawe utakiriho kugirango utazabishima hejuru uko niko Uwiteka Nyiringabo akuburiye.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zijyanwa mu butayu zirukanka ubutayu bugufiya na motor bike, bwose buri hafi ni Nyanja iri mu majyaruguru hafi naya Nyanja nini cyane maze mbona ubutayu mazemo imyaka [9] aribo babusubiyemo mu gihe jyewe nari mburangije ndimo kubuvamo tubisikana uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi Kazi,nerekwa nabo bakurwa mu butayu bugufiya cyane aho babumazemo hafi umwaka wose bigishwa kwizera no kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore benshi cyane bari bashyigikiye umunyapolitike “SHIMA DIANE RWIGARA”ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu,maze abega banga kumushyira kurutonde rw’abaziyamamariza umukuru w’igihugu ahubwo bahitamo kumutwara bamutwara kumubamba. Rero abagore benshi baba hanze ya gakondo ya bakiranutsi barababaye cyane binjira mu butayu uhereye ubwo!
None igihe cyabo cyo kurangiza ubutayu kirarangiye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.Mbona na bene data twakoranaga umulimo nabo bageze kumuhero w’ubutayu,maze mbona balimo kwiyuhagira(KWIHANA)kandi bogeraga ku karubanda umugabo numugore abahise nabagenzi babareba.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,abahoze ari bene so bajyanywe mu butayu kugirango bigishwe kubaha umuntu w’Imana ndetse nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ubabwire uti,nimurangiza ubutayu muzagaruka kwihanira umuntu w’Imana kuko mwamuhemukiye mugakora ibinyuranye namahame yurukundo rw’Uhoraho Nyiringabo.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Kenyatta Uhuru MUIGAI ashyize bagenzi be mu butayu bugufiya cyane.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Kenyatta agurishije bene wabo kuko atanze itegeko ngo bamanurwe mu butayu bugufiya(gereza)uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Anerekwa za magigiri zabukereye zategateze imihanda yose nimihana yose,utuyira,nuduhanda hose aho bakeka ko bahabona Umuhanuzi maze mbona ko birirwa bategereje ariko bananirwa kugera kumugambi wabo wo gufata Umuhanuzi AINESHA uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo ufashe ikibaho kinini cyane cyanditseho ngo”Do not use your Phone,to call anyone nor to texting messaging to anyone thus howe the Lord God says”.