Sept 21, 2016 ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntugire aho ujya,kuko benengango baguse imihanda!Wigumire murutare kugirango babanze barambirwe,bityo nawe ubone akayira ko kunyuramo kugirango ukomeze urugendo ujye kumulimo niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Erega umwanzi ntugirengo ararambirwa,ahora akugenza yibwira yuko ahari ashobora ku kugwa gitumo akagushimuta kugirango abone uko aguca igihanga,Yananiwe kwemera yuko umwuka w’Uhoraho akorera muri wowe,ananirwa kwizera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka yashyize muri wowe,kubera kwiyumva yuko afite amaboko maremare asumba ay’Uhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko rero dore igihe kiraje kandi kirasohoye ubwo abantu bagiye gucirwaho iteka,bakamenya yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka,kandi ko,itajya inegurizwa izuru,kandi ko itajya ica imanza zibera nk’izabo kuko yo ikiranuka muri byose niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ariko bazaguhiga bageze ryali?Harya ngo Umwami-kazi yarakurakariye?Mubwire uti,ulimo gushinga imihunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko amaboko yawe nigianza byawe byashobora gushyikira ingingo z’umukiranutsi wanjye kugirango unezeze umutima wawe niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Imana yawe,aguhaye umugisha uturutse mu bushorishori bw’Ijuru.Niyompamvu inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abadayimoni bahagaritse umutima ku buryo bukomeye cyane,kuko bamaze kumenya ikigiye gukorwa mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Iyi niyamilimo mishya yahanuwe n’umwuka w’Imana avugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,nuko rero usabe Uwiteka aguhe ubwenge bwiza bwo gutunganya uwo mulimo.Umusabe kandi aguhe nibitekerezo byiza byo kugirango bashe kandi ushobozwe nayo kugirango ubashe kuzakora uwo mulimo mu buryo bwiza kandi bukwiriye kugirango banyirubwite bazanezezwe nawo kuko bazakubera umugisha mu gihe gisa nk’iki,uko niko Uhoraho Uwiteka Niringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore ugiye kugenda munda y’inyini kugirango Uhoraho asohoze ibyo yakuvuzeho kuko igihe cyo gutangira umurimo w’Uhoraho gisohoye niko Uhoraho avuga.Nerekwa uruzabibu rukoreye neza kandi hashyizwemo ifumbire kugirango uruzabibu rubashe gukura neza no kuzera umbuto zikwiriye abihannye,mbona abakozi bashyiramo ifumbire kandi bakorana umwete kugirango gakondo ya bakiranutsi ibashe gutanga umusaruro mwiza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo abishoboye barimo guhungisha abana babo babajyana Uganda ngo barabahungisha intambara igiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore aabtutsi bo mu bwoko bw’Abasomali,nabo muri gakondo barimo guugishiriza abana babo Uganda nyamara ntibazi yuko barimo guhungira ubwayi mukigunda niko Uhoraho avuga.
Nkomeza kwerekwa uburyo za magigiri zatangatanze hirya no hino ziruka inyuma yumuyaga ngp zirahiga Umuhanuzi.Nerekwa uburyo bahagaze imihanda yose ngo bategereje yuko nanyura mu muhanda maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,bihorere wimugumirre murutare bakomeze barindagire nibarambirwa baragenda.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,funga telephone yawe,kuko umwanzi arimo gukoresha umunara wa telephone yawe uvugiraho “the nearest receiving calls,and nearest outgoing calls”.Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umurwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi huzutemo abakobwa beza bafite uburanga na mabuno manini na matoya.Ubusambanyi niko burushaho kwiyongera,za galleria ntibakizivamo.Ahubwo bazazigwamo,isuku niyose, abanyamubiri baraguye.
ndetse ijambo ry’ubuhanuzi bavuga ko ari binyoma ibihanurwa bitazabaho kubera ubwiza bw’uwo murwa!Ariko ubabwire uti,mwanze kumvira Uhoraho icyo nicyo kizabarimbura,kandi ubwiza bw’uwo murwa bwa nyuma buzaruta ubwa mbere nimwakire ijambo ry’Imana!!!Njyanwa mu iyerekwa ahagana kuri nimunsi,mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi Kazi.
mbona bose barambaraye hasi bameze nkbapfuye!Ibyo byabaye ku munsi ugira (6) duhanganye mu ntambara ikomeye cyane.Nuko mbona mbanyura hejuru nk’uko imodoka inyura ku kiraro cyangwa kumunda w’igitaka.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bagore bose ubonye,nabakorera satani mu mwuga wp kuroga bashiznwe guhumanya abantu b’Imana na bagaragu b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Sept 23,2016 Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,nibigera ku munsi [7];bazaba bamaze gutsindwa burundu.Nuko rero uhagarare kigabo kuko ukugaya ubutwari muratabarana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nongera kwerekwa ngendera hejuru yurupfu!Nabonaga mpagaze hejuru yarwo,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,urupfu rumaze igihe rukugendaho,none nawe uyu niwo mwanya ubonye wo kurugenda hejuru.Ubwo mbona iyo ndege idutwara itunyuza mu gihugu cyo mu butayu ariko ikajya ishaka kudukubita hasi,ariko bikanga kuko ibirenge byacu byari bafashe cyane ku mababa yiyo ndege!
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,umwanzi wa bakiranutsi (Umwakagara na Satani) bateguye igitero simusiga,cyo kugirango barimbure ubugingo bwawe.Ariko,barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko imigambi yabo isohozwa kandi igihe cyabo cyararangiye.Ubu turi mu gihe cy’Uwiteka Imana ya bakiranutsi,kuko arimo gusohoza ibyahanuwe kugirango mu isi ya bazima bimenyekane yuko har’Imana ijya igira neza kandi ikiranuka muri byose uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Bakoze ibishoboka byose bahagarika umugisha wawe,ariko si kubwimbaraga zabo,ahubwo narabihoreye kugirango urebe iherezo ryabo,kandi ko batagufiteho imbaraga nubushobozi bityo,umenye yuko ibibaho byose Uwiteka aba yabyihoreye ngo bibeho ariko akabishyiraho ishyerezo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero dore urutabo rwabo,ndukuyeho kugirango urusheho kwiringira Uwiteka Imana yawe.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,mbwirira abantu banjye uti,uku niko Uhoraho avuga,umuntu wese udafite urukundo kandi udakunda aba afite urwango muri we,uwo aba ameze nk’ibicu bitagira amaze.Kandi aba ar’umwicanyi kuko ikibi cyose kibaho ashobora kugikora.Kuko bidashoboka yuko waba ukunda Imana ngo unanirwe kuyumvira uko niko Uwiteka avuga.Abantu rero badafite urukundo mwitegure kuzajya muriro utazima kuko niho abanzi b’Uhoraho bose bazajya kubera kutumvira Imana.Wavuga ute,ko ukunda Imana utayumvira?Niko Uhoraho abaza!Kumvira kuruta ibitambo.
Umwana wa Braham ISSAC yakijijwe no kumvira kwa se,iyo Abraham ataza kumvira Uhoraho no kumwizera,aba yaratanze ho igitambo umwana Issac.Ariko kubera kugunda Uwiteka numutima we wose,byamuteye kumwumvira bituma atagira gushidikanya mu mutima we,yemera gutanga igitambo umwana we,kuko yamusubizaga uwamumuhaye niko Uhoraho yavuze uyu munsi.
Urabe wumva birenge niwowe ubwirwa,buriya Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,aguciriye umugani,ahasigaye nahawe ejo ntuzavuge ngo ntiwamenye cyangwa ngo ntiwabwiwe uko niko Uwiteka aguciriye umugani urwanjye ndarurangije ahasigaye nahawe uzaba umbwira Uwiteka abane nawe.
Nuko mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’Abarozi ziza kunsaba ngo nzihanurire nyuma yo kubona yuko ibyahanuwe bizisohiyeho.Mbona zikoreye intonorano ngo zinzaniye kugirango nzihanurire ariko nanjye nzima amaso sinazireba nirihumye kuko zaje zizeye intonorano zazo ndazihunga nisubirira mu mulimo wa data ndazihorera ariko mbona hafi aho zibonye abatambyi bishwe ninzara bemera intonorano zabo bemera kuzihanurira ariko mbabazwa nuko nabonyemo uwahoze ar’Umuhanuzi nawe yarabaye umwe muri zo numva ndabababaye kubera yuko yabaye nka DEMA agakunda ibyisi ariko Uhoraho yavuze ko bizayonga nkumuyaga akicuza icyatumye areka kumvira Uhoraho no kumukorera uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu umubikira witwa Dorocella niwe wangije gahunda yanjya nari nagutguriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Uyu mubikira akaba atuye muri America.Mwana w’umuntu,dore uwo mubikira wihaye Imana afite umuvumo kubugingo bwe,aho agiye hose ahasiga umuvumo,ndetse nuwo avuganye nawe amushyiraho umuvumo kandi ntashobora gusengerwa ngo umuveho kuko muri we afitemo umwuka w’uburyarya udashobora kumushiramo uwo niwo utuma adashobora kubuhoka kugirango abohorwe nuko yihana imirimo mibi akorera mubwihisho uko niko Uwiteka avuga.Akoresha ururimi rw’uburyarya kugirango agere ku nyungu ze ariko kubera wa muvumo nazo ntabwo azigeraho uko niko Uhoraho Uwteka avuga.
Uwo niwe nakubwiye mu ijambo ry’Ubuhanuzi bw’umwaka wa 2015 ko uzahura nuwihaye Imana w’umubikira uzashaka ku kwifatira ngo ajye ategeka imirimo ukora.Wibuke yuko bwavugaga yuko yarahagarariye Gerage irimo ibinyabiziga byapfuye bisobanura ubuyobozi bwasenyutse butagikora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ibikangisho yagushyizeho ntubyiteho kuko abantu bose uziranye nabo,nijye wabaguhaye ngo umenyane nabo,ndetse dore ngiye no ku guha na bandi bagiye ku kubera umugisha uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mwana w’umuntu,bwira abantu yuko iki ari gihe cy’ubutabera bw’Uhoraho kandi ko,Uwiteka yahagurutse kwikorera umurimo we,nk’uko yabivugiye mukwanwa k’Umuhanuzi,none uwitwa wese ko yubaha izina ry’Uhoraho areke kwigenga ahubwo yemere kubaha Uwiteka kugirango abone ubugingo niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Save