Bene data bakundwa mbanje kubasuhuza mu izina rya data umwana n’umwuka wera.Ubushize twaganiriye kugitabo cya JOSHUA wasimbuye umugaragu w’Imana MOSES.Turangiza tubonye yuko JOSHUA yatanze imigabane nabi kuko yaje kwibagirwa mugenzi we Careb bafatanije kuyobora ubwoko bw’Uhoraho kugeza babugejeje muri gakondo yabwo bahaweho kubabera umwandu.
Reka rero turebere hamwe uburyo inzego z’ubutabera zatangiye bamaze imyaka [40] muri gakondo ya bakiranutsi bahaweho kubabera umwandu.Umucamanza witwa BOKIM niwe wabaye umucamanza wa mbere bamaze kugera muri gakondo bakananirwa kumvira Uwiteka Imana yabo,kuko yari yarababwiye kwica icyintu cyose gihumeka cyo muri icyo gihugu cya Canan cyaje guhindurwa izina cyikitwa Israel biturutse ku izina rya YAKOBO waje guhindurirwa izina akitwa Israel.
Bananiwe gukurikiza inama z’Uwiteka,batangira gusenga ibigirwamana by’amahanga,bibagirwa Imana yabo yabambukije inyanja itukura,bibagirwa imibabaro yose yo mu giputa kwa Farawo.Nibwo uyu muhanuzi BOKIM yabamenyesheje yuko Uwiteka yabarakariye kandi ko bagiye gushyirwa mu maboko y’umwanzi akazabagirira nabi kugeza ubwo bazagaruka imbere y’Uhoraho bakihana bakabona ihumure riturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Nibwo igihugu cya MOAB cyari kiyobowe n’Umwami witwa Eglon yateye Israel agafata ahitwa JERICH akahigarurira atangira kujya abaka amahoro adakwiye kugirango ababurabuze babure amahoro.Nibwo uwitwa EHUD yatoranijwe kuzajya ariwe wegeranya ama-horo aturuka mu bwoko bw’Israel akaba ariwe uyashyira Umwami.Ndetse yakaga ibirenze ho agashyira Umwami kugirango amugushe neza amunezeze nibwo yaje kwitwaza inkota amaze kubona yuko amaze kumwizera maze asonga inkota aramwica ahunga n’ingabo z’Israel barwanya ingabo za MOAB barazinesha maze batangira kubona ihumure rituretse k’Uhoraho.
EHUD niwe wabaye Umucamanza wa b’Israel,amaze gupfa nibwo Umwami wa MOAB witwa JABIN HOZOR,yarwanije Israel arabatsinda abategeka imyaka [20] nibwo Deborah yaje kuba Umuhanuzi-Kazi,ariko uwayoboraga nk’umucanaza yitwaga Barak,nibwo yahanuriwe ko akwiye kujya kurugamba akajya kurwana kandi ko ari buneshe abanzi babo,ariko yananiwe kwizera ijambo ry’Uhoraho ryanyuze mu muhanuzi kazi,avuga ko bagomba kujyana kurugamba niba batajyanye ntaho ari bujye!
Debrah yamubwiye yuko batari butabarane,kuko nibaramuka bajyanye intsinzi iri bwitwe iy’umugore kandi kizira muri Israel.Barak ati nta cyo yitwe iyawe ariko singend ajyenyine,uko niko byaje kugenda baratabarana baratsinda nk’uko Uhoraho yabivuze,maze intsinzi yitwa iy’Umuhanuzi-Kazi Debrah aho niho uzajya wumva abagore bavuga yuko bakwiye kuba abashumba nyamara Debrah yar’Umuhanuzi-Kazi ntabwo yari Pastor,kuko biratandukanye nta naho bihuriye!!?? Bafashe udusozi tubiri ahitwa Tabor na KISHON aho hose niho Umwami JABIN yatwaraga.
Nibwo nyuma y’imyaka [40] abamidiani batangiye kujya bashotora ubwoko bw’Israel bakiba amatungo yabo,bagatwara imyaka yabo bejeje,aba bamidiani bari batuye mu misozi yahitwa MOREH,aho Abraham yagiye gutambira umwana we ISSAC ariko Uwiteka akishakira igitambo.Nibwo Imana yaje guhagurutsa GEDION warusuzuguritse cyane,akaba yarafite ikibazo citwa Inferiority kwireba ukisuzugura ndetse nukurebye wese ukabona yuko agusuzugura,bigatuma wumva ko nta cyo umaze mubuzima bwawe cyangwa bwaburi munsi.Bibiliya ijambo ry’Imana ivuga ko yarumukene kandi akomoka mu bakene,ariko akaba umuhinzi wicisha bugufi cyane abitewe nuko yarumukene maze bituma Uhoraho Uwiteka Imana a Israel amuhitamo kuzamukoresha ibikomeye cyane kugirango ashakire ihumure ubwoko bw’Uwiteka ahangane nabaMidiani babujije amahwemo bahoraga bateza urugomo rwa buri munsi kuko batari bafite umucamanza ubarengera.NIbwo yabarwanije arabanesha maze Uwiteka amugira Umwami wab’Israel.
GEDION amaze kuba umucamanza wa Israel yaje kugira abagore benshi kuko byari byemewe,maze abyara umwana witwa ABIMELECH waje kwica abavandimwe be,[70] kugirango abe Umwami wa B’Israel,ariko abatuye SHECHEME baramugomeye baramurwanya baramunesha aza kwicwa numugore wamuhishe amukubita ibuye mu mutwe apfa gutyo!
Ntabwo ubwoko bw’Israel bwakomeje kubaha Uhoraho no kugendana nawe,ahubwo bisubiriye mu nzira zabo mbi,zitanezeza Uwiteka,bituma Uhoraho nawe abahunga ava hagati muri bo,nibwo Abamori batangiye gukangurira ingabo zabo nurubyiruko rwabo kwinjira mu ngabo kugirango barwanye Israel.
Nibwo JAPHTHAH wari yararwanijwe na Abimelech akamuhunga,akaba yaravukaga ku ndaya ariko Uwiteka aza kugira intwari idasanzwe,niwe umuryango wa Ephraim waje kumutabaza ngo agaruke aze abatabare abakize abamori maze ababere Umucamanza.Nyuma ye,haje gukurikiraho umucamanza witwa SAMSON,aba bose bitwa abacamanza muyandi magambo cyangwa mu mvugo ya cyera bitwa abahanuzi.Abo nibo Uwiteka ajya akoresha gucira imanza abatuye mu isi ya abzima.
Umuhanuzi Samson cyangwa umucamanza yavutse ku buryo bwibitangaza ku babyeyi bari barabuze urubyaro,avuka ar’umuntu wakoraga ibintu bidasanzwe abandi bantu bashoboraga gukora.Yafataga intare n’intoki akayisaturamo kabiri,yarafite imbaraga zidasanzwe ku buryo nta cyintu cyashoboraga kumubera inzitizi,uko niko Uwiteka ashatse kwihesha icyubahiro,ababyeyi be Malaika w’Imana yababujije kuzamwogosha kuko niho hari hahshwe imbaraga ze.Kugeza apfuye bamunogoyemo amaso,ariko nawe asaba Uwiteka ko yakongera akameza imisatsi ye kugrango ahorere amaso ye.
Bibiliya ivuga neza yuko umwuka w’ubusambanyi waturutse k’Uwiteka uza kuri Samson kugirango azabone uko ararikira abakobwa b’abaPhilisitia kazi,maze azabone uko ahorera ubwoko bw’Israel.Abavuga rero yuko yakoze icyaha bashobora kuba basoma bibiliya yabo idahuye n’ijambo ry’Uhoraho.Nibwo yaje gukundana n’umukobwa w’TIMNAH witwa Delira akaba ari we wakoreshejwe mu buryo bwo bwo gusohoza gahunda y’Uwiteka Imana ya Israel we na Samson maze harimbuka abantu benshi baruta abo yishe ataranogorwamo amaso ye.
Mu gikombe cya Sorek niho Samson yaciye aba Philistian benshi cyane,ibyo byose yabikoraga abaPhilistian bamureba kuko babaga bahagaze kumusozi bitegereza,nibwo baje kugira amahirwe avanzem nibyago Samson akundana na delira maze abayobozi bakuru wenda reka tuvuge ko (arabakagara bicyo)baha delira intonorano maze aburabuza Samson kugirango amubwire aho imbaraga ze zaba zituruka cyangwa aho zishingiye.Nibwo yamenaga ibanga akavuga akari imurore maze bamuca imisatsi kugeza ashizemo imbaraga bamunogoramo amaso.Aha urabona ko abagore aribo banyine bashobora gukuramo umugabo ijambo,iyo rero urumuntu w’Imana,uvuga macye igihe cyose uvugana n’umugore kuko na bantu bagira amatsiko cyane kurusha abagabo,kandi bagakoresha kubera imitego abagabo.Ubwo ngirango birenge urabe wumva niwowe ubwirwa!
Samson bamaze kumwogosha,nibwo bamujyanye ahitwa GAZA,bamufungira muri gereza yahoo,akaba ariho umusatsi we watangiye gukurira,ariko bo ntabwo bamenye yuko umusatsi we uko uzajya umera,ari nako azajya agira imbaraga,ahubwo bibwiye ari miti yashyize muri iyo misatsi ku buryo bamwogoshe bihita birangira.Nibwo rero bamuhamagaraga ngo abakinire udukino bishimira yuko batsinze ubwoko bw’Israel kandi bakaba banafite imbohe yabo.Aho niho yanyeganyeje inking za KCC maze inzu ibasenyukiraho base bararimbuka.
Iki gitabo dusangamo umugabo witwa MICAH warutuye mu misozi ya EPHRAIM yabonye umutambyi yigendera gushakisha amahaho kuko ubwoko bw’Israel bwari butagitanga amaturo ni byacumi,bituma abatambyi bicwa ninzara,bibasaba ko bareka umurimo bakoraga bajya gushakisha ibibatunga,maze ahura na MICAH amusaba ko yamujyana iwe,akaza akajya amutambira kandi nyamara anatunze igirwimana murugo rwe,ariko umutambyi ko we yashakaga ikimutunga aremera nta kundi yari kubigenza.
Kugeza ubwo abo mu muryango wa DAN bagiye gushaka aho batura kuko bari bafite amatungo menshi atagira urwuri.Nibwo bohereje za magigiri zibangenda imbere ngo zigenda zigenzura ako gace uko kameze.Nibwo basanzwe MICAH yarafashe umutambyi washyiriweho kuba umutambyi w’ubwoko bw’Israel bakorera umuntu umwe gusa maze bafatanya urugamba barwanya abahatuye baranesha!
Ahitwa GIBEAH kari agace k’umuryango wa BENJAMIN abantu baho bakaba bari baratandukanye n’Uhoraho Imana yabo.Aho ni mu misozi ya EPHRAIM,nibwo umugabo umwe waje ari kumwe mugore we,yasabye indaro,maze abaturage baho bamenya uko muri bo hajemo umushyitsi.Nibwo bagiye gusaba aho yacumbikiwe ko bamuhabwa bakaryama nawe,ariko aba bagabo baje bafata uyu mugabo n’umugore barabasambanya ndetse umugore ahita apfa.
ubwo uwo mugabo bwacyeye acagaguramo ibice [12] abyoherereza imiryango yose ya Israel ababwire ibyo umuryango wa BENJAMIN wamukoreye we numugore we.Nibwo imiryango isigaye [11] yifatikanije hamwe batera abanjamin barimbura icyintu cyose cyitwa umukobwa cyangwa umugore kugeza ubwo banze no kubashyingira,bakajya kubashakira abagore mubanyamahanga-Kazi.
Gusa wa mugabo wacumbikiye uwo mugabo w’umushyitsi niwe warokotse abandi bahungira mu mashyamba maze baza gusaba imbabazi kugeza ubwo babariye ariko banga kubashyingira babaha igihano cyo kurongora cyangwa kujya gusaba mu banyamahanga kuko bakoze ibidakorwa abakagara rero babayeho kuva cyera nta gihe batakoze ibinyuranije n’itegeko ry’Uwiteka Imana kandi mwibuke ko ari wo muryango wambere wavuyemo Umwami witwa SAURI ubwo bari banze kumvira Uwiteka Imana ya abkiranutsi.Igihe cyose muzajya mwanga kumvira Uwiteka,azajya abaha Umwami w’Umwakagara akugirango abanze abatunganye nimumara kuruha azabone kubaruhura amatwi yanyu abasha kumvira Uwiteka Imana.