HomeNewsUmulinzi mukuru w'ibyasezeranijwe ahabwa inshingano n'umuhanuzi mukuru

Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ahabwa inshingano n’umuhanuzi mukuru

11th Jan,2016 ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umuhanuzi mukuru avuye mu gihugu cyo mu butayu akuye umulinzi w’ibyasezeranijwe aho arangije amezi (7);yigishwa n’Uhoraho uburyo azalinda ibyasezeranijwe kuko agiye gusimbura umuhanuzi wakoraga iyo milimo yombi ku nkengero z’ubutayu igihe cye cyo kuba mu gihugu cy’Ubutayu kikaba kirangiye uko niko Uhoraho avuze.

Nuko rero mwana w’umuntu,dore baturutse mu majyepfo y’uburengera zuba bw’umurwa mukuru w’ISHUSHAN baje bakugana none ubitegurire kugirango ubakire kuko baturutse kure kandi bagenze urugendo runini cyane kugirango nibamara kuruhuka babone uko bagutekerereza iby’urugendo rwabo uko niko Uwiteka avuze.

Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe.

RwogeraNuko ndahaguruka nkora nk’uko Uhoraho ategetse maze mpura nabo mu nkomanizo z’ubutayu ahagana mu masaha ya nimunsi mbona ko umulinzi w’ibyasezeranijwe arangije amezi (7);mu gihugu cy’ubutayu bugufiya mbona ko arangije kwigishwa ishuli ryo gukorera Uhoraho kumusozi wo kwigisha abatutsi kubaha Imana.No kumenya yuko Uhoraho ashobora byose uko niko Uwiteka avuga.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,genda ubitegurire ibirori maze umuhanuzi mukuru arambike ibiganza ku mulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe amumurikire Uhoraho kugirango agusimbure kumirimo wakoreraga ku nkengero z’ubutayu bugufiya uko niko Uhoraho avuze.

Nuko maze kwibitegurira nkora nk’uko Uhoraho yategetse mpereza umuhanuzi mukuru umwanya maze arambika ibiganza kumulinzi w’ibyasezeranijwe maze nawe aramumurika imbere y’Uhoraho amurambikaho ibiganza arangije amusiga amavuta yo kuba umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe arangije uwo muhango tuhererekanya imirimo nakoraga muhereza igitabo cy’ibyasezeranijwe kuko yaramaze kurambikwaho ibiganza byo kuba umulinzi w’ibyasezeranijwe uwo muhango urangiye dushima Uhoraho wadushoboje gusohoza ubushake bwe.

Ubwo tumaze gukora uwo muhango no kwishimira mu mwuka wera,ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho ,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibyavuzwe n’Uhoraho birasohoye kuko igihe cyawe kirangiye kandi gisohoye dore umurimo wakoraga ubonye ugusimbura wo kulinda ibyasezeranijwe none burira umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe amenye uko wabaye ku nkengero z’ubutayu maze umwihangirize umubwire yuko mur’icyo gihugu haba imyuka mibi ihiga abahanuzi ndetse na babandi bose berejwe Uhoraho.

Dore mu maze kumwereza imbere y’Uhoraho mu bwire uburiganya bw’umutegeka wiyisi uburyo ahiga cyane abanyamaezerano ariko cyane cyane umuhanuzi mukuru,umuhanuzi hamwe nawe umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe.Dore agiye gusigara ku nkengero z’ubutayu wenyine ariko si wenyine kuko agiye gusigarana n’Abamalaika (4);bamulinze umwe azaba ari iburasira zuba ,iburengerazuba, ikusi, n’ikasikazi balinze umulinzi w’ibyasezeranijwe uko niko Uhoraho avuga.

Nuko rero mwana w’umuntu,dore Uwiteka amugiriye ikizere cyo kuba umulinzi w’ibyasezeranijwe niyompamvu ukwiye kuba maso kuko uzahura ni ntambara zikomeye ariko zose uzazitsinda kuko wigishirijwe mu butayu kandi ukaba urangije amasomo yo kumenya yuko Uwiteka ashobora byose kuko niwe waremye ijuru nisi uko niko Uhoraho avuga.

Dore Uhoraho akugize intwarane kuko intwaro zitaka zinyinyiriwe niyompamvu udakwiye kugira ubwoba kuko Uwiteka ari kumwe nawe kandi dore azagukoresha ibikomeye cyane mu isi yabizima uko niko Uhoraho avuga.Mwana w’umuntu,dore umugore witwa JEZEBEL yaraguhize cyane kugirango akurimbure agukure ku isi none ba maso kandi ube umugabo nyamugabo uko niko Uhoraho agize.

Dore umuhanuzi mukuru hamwe n’umuhanuzi bakuwe mu gihugu cy’Ubutayu babayemo igihe kire kire mu gihe bari bagutegereje ngo uze ubasimbure kumwanya wo kulinda ibyasezeranijwe wibuke yuko waje umwaka ushize ku wa 20/03/2015 kuva icyo gihe winjiye mu butayu aho wagiye kwigishirizwa n’ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi none turarangije igihe cyacu tumaze ku nkengero z’ubutayu tugutegereje ngo uze udusimbure kumurimo w’Uhoraho yagushinze kuko yakugiriye ikizere uko niko Uhoraho avuga.

Nuko rero twe turagiye ndetse uyu dufashe iyi kirere twerekeza mu mahanga ya kure aho tugiye kumurimo ubwo nurnagiza igihe cyategetswe n’Uhoraho maze nawe uzadusangayo igihe cyawe uzaba umaze igihe cyawe cyategetswe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments