HomeNewsUmukuru w’Isamariya,aciriweho iteka!!!,Umwami w’uRwanda murugendo rutunguranye kumugabane w’Africa!

Umukuru w’Isamariya,aciriweho iteka!!!,Umwami w’uRwanda murugendo rutunguranye kumugabane w’Africa!

Sept 17,2016 njyanwa mu iyerekwa mbona INGONA iza insatira cyane ishaka kuncocomera,maze mu gihe hasigaye nk’intabwe ebyeri,mbona ukuboko k”Uhoraho kumanuye INKOTA kuyishinga  kumutwe wa ya NGONA ukundi kuboko gufata indi nkota guhita gutema hagati yumutwe numugongo maze icikamo ibice [2] maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore umudayimoni ukomeye waruguhagurukiye Uwiteka yohereje Malaika we ngo agutabare kuko umwanzi yashatse kuburizamo umugambi w’Uhoraho kubugingo bwawe none akaba aneshejwe uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

Nerekwa mbona inkozi z’kibi zitega umutego w’urukiramende,kuko bari bazi neza yuko hagiye kubaho umukino w’urukiramende.Maze mbona bafashe umuhoro (ijambo ry’Imana) cyangwa umupanga bawutega munsi yurukiramende barangije bafata umuntu bamushyira mu bari bukino umukino wo gusimba kandi nawe afite wa muhoro mu ntoki,arangije baba ari we bagira uwambere ngo asimbuke!

Noneho yigira injiji agiye gusimbuka yigirisha nk’aho  atinye gusombuka,kandi uwo mukino waberaga mu muhanda wa kuburimbo (inzira nyakuri) barangije mbona basabye Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ngo abe ari we ukurikiraho,nawe ababeshya yuko agiye gusimbuka,ariko abigenza nawe uko uwa mbere yabigenje!Babonye yuko yabitahuye,bararakara bashaka guhita bamutera umujugujugu w’umuhoro ariko barifata uwo wari umutego wa kabiri kugirango nawe ahite arekura umujugugu w’umuhoro asigarire aho ngaho,ariko arabatahura nawe abakangisha uko babigenje Babura uburyo bamuta mu mutego umukino wabo urangirira aho.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wari watezwe,ariko ikizamini wagitsinze!Kuko inkozi z’ibibi ibyo zashakaga atari byo zabonye,ahubwo wabaye umuhanga w’umunyabwenge,wihindura injiji maze umutego bari bateze urawusimbuka maze aho gutsinda igitego batsindwa igitego uko niko Uhoraho avuga.Nuko rero umenye ubwenge umenye yuko umwanzi w’umuntu,ari uwo mu nzu ye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Nerekwa za magigiri zitegatega iihanda yose ngo zitegereje gufata Uuhanuzi,mbona bashatse ingabo zizenguruka aho nanjyaga nkorera zibwira uko ariho ndibujye gukorera,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntirirwe usohoka murutare,dore za nkozi zibibi zamaze kugera hanze kandi niwowe zishaka bashyizeho ingenza ngo uguca iryera ahite araburira bagenzi be.None igumire aho maze turebe amaherezo abo uko niko UHoraho Uwiteka avuga.

Njyanwa mu kibaya kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,mbona abakinnyi bumupira wa maguru ba APR FC,barimo gukinira muri cyo gikombe cya bakiranutsi.Ubwo nanjye mpagarara huruguru ya gakondo,nerekwa mbona uko bakina,ariko uko bakina umupira bakagenda bawunyegereza batera imipira miremire kugirango babone uko banyegera.Ubwo babonye ko bamaze kungeraho,nibwo batangatanze ngo bamfate ariko basanga nabatahuye.Nyamara bakoraga ibyo,ikibazo dufitanye kiri murukiko rw’Uhoraho dutegereje yuko hafatwa umwanzuro.Ariko bananirwa kwihanganira umwanzuro w’urukiko ahubwo bahitamo kurenga ku mategeko nk’uko basanzwe bayarengaho ariko nabyo biba ibyubusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igice cy’ubuhanuzi cya (40) cyaburiye ingabo zikorera umwakagara izo ashaka kwivugana,none byakomeye cyane,niyompamvu bongee kuguhagurukira nubwo batigeze batuza.Ariko noneho,byarushijeho kuko ubu babuze uko bakugenza bashenye gakondo yawe urongera urayisana ku buryo badashobora kongera guhirahira kuyisenya.Bakoze ibishoboka byose barananirwa,kandi banze kwemera yuko ubona kandi uvugana n’Uhoraho Uwiteka Imana,kugirango udakomeza kubabuza amahwemo.

Ariko na none ntamahitamo bafite yicyo barushaho gukora kuko ibyo umwakagara abasabye ninabyo bakora batanabanje gutekereza kuko ntaburenganzira bwo gutekereza bafite.Bongeye gukora deployment ahantu hose bigeze kumenya waba waranyuraga cyangwa aho waba warakoreraga ngo barebe yuko baguca igihanga,ariko ubanza barimo gushing umuhunda ku kirenge,kandi bakaba baruhira ubusa nkumusambanyi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyirigabo avuga.

Nuko mbona nambitswe amababa yo kuguruka (Spiritual Wings) kugirango mbashe guhangana na badayimoni binkozi zikibi zo mu bwoko bw’Abarozi!Mbona barangose neza neza,bakaze icyo bita cut off ubwo umwuka w’Uhoraho umanukaho maze mpabwa imbaraga zidasanzwe ndaguruka mbacika bandeba maze ijambo ry’Uhoraho riraza ribankura mu maso bandeba maze baravuga ngo,erega nubundi yaratunaniye dushatse twamwihorera kuko urabona ko twari twamugose none akaba aducitse tumureba uwo n’umuntu w’Imana ntabwo twamushobora uko niko bavuze!

Kandi gahunda zabo zose zubwicanyi bazitegura iminsi a konje cyangwa ku minsi y’icyumweru kugirango leta izitwaze yuko itabimenye ubwo igikorwa nyirizina kiba cyarangiye,kuko ibyo bakora binyuranye na mategeko kandi bakaba nta cyaha bafite cyo kunshinja nuko rero ubwo mugenza umuntu w’Uhoraho utariho urubanza,namwe ntakabuza Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi ntazabura kubagenza.Ijisho ku Jisho,iryinyo ku ryinyo,umupanga kumupanga kuko ari byo mwahisemo.Mwananiwe kwihana imilimo yanyu mibi,ahubwo munezezwa no kugirira nabi umuntu w’Imana n’ubwoko bw’Uhoraho mwibwira yuko se mu Ijuru hatar’Imana ireba kandi ica imanza zitabera?Kandi mwibuke yuko Uhoraho ajya areba kandi agahora ese guhora kwe,muzagukizwa niki?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!

Sept 18, 2016 nerekwa umwuka w’Inzika y’Inzigo ushingiye ku kinyoma mbona uturutse mukiyovu cy’abakungu murugo rw’umwakagara.Maze ndabwirwa ngo, mwana w’umuntu.dore umwuka w’ikinyoma uraje uje ku kubwira yuko uhawe intonorano, kuko bamaze igihe biga uburyo bwo ku kubeshya ko baguhaye intonorano, kugirango bakugwe gitumo. Kuko bagushakishije bakakubura that;s the only way bashobora gukoresha kuko nta bundi buryo bafite bwo gukoresha ngo babashe ku kugeraho ubwo rero urabe maso uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanzi babaye benshi cyane,kandi barahiga ubugingo bwawe,tuza wibere murutare kandi izi ntambara uzihorere kuko Uwiteka niwe urimo kuzirwana kuko wowe utazishobora.Guceceka bihima byose,barifuza kugusubiza mu butayu ariko uzabubasigamo,kandi abagiye kure yawe bazakwifuza nyamara bizabagora ku kubona,kuko batakoze ibyo gukiranuka mu gihe cyabyo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Abakugambaniye bose bazahanwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,nabigize intumva bakigira ibiragi,bazakorwa nisoni mu gihe cyo gusarura inzabibu,ndetse bazicwa ninyota mu gihe cyo kwenga vino kuko batagenje uko byari bikwiriye uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.Dore abakurwanije bazakugarukira siwowe uzabagarukira ahubwo nibo bazakugarukira,nyamara abigize ba ntibindeba,igihe kiraje ngo bamenye yuko kwirengagiza ijambo ry’Uwiteka bihanwa na mategeko kandi bigatera kurmbura ubugingo bw’umuntu.

Kwiringira umwana w’umuntu,bitera umuvumo ndetse bigatera integenke zijyana ku kurmbuka,ariko abiringiye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,bitera kurama kandi bigahesha ubugingo buhoraho.Nyamara inkozi zibibi ntizizabura guhanwa kuko zirengagije itegeko ry’Uhoraho mu gihe cyo gukiranuka uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga!Dore Uwiteka agiye kugutungura akugirire neza kugirango umeneye neza yuko Imana ukorera arinyembaraga ndetse nabakurwanya cyangwa batakumva bashobore kwemera yuko Uhoraho ari we Imana yawe kandi ari we mucunguzi wawe kuko banze kwizera ijambo ryo gukiranuka bigatuma muri bo haduka intambara zikomoka ku nkovu z’ibyaha byabo bizabajyana murimbukiro ritagira iherezo ukoniko Uhoraho Uwiteka Imana yawe avuga.

Uzizera ijambo ryavugiwe muri wowe,azabona ubugingo buhoraho,uryirengagiza,azarimbuka!Ariko se abantu niki bifuza ko bakorerwa?Nohereje umwana wanjye wikinege baramwica,banga kumwizera,nzamura abahanuzi batuye muri bo,banga kubizera babahiga amanywa nijoro!None umuntu niki yifuza ko Uhoraho yamukorera kugirango azabone ubugingo?Ibyo bubaha nibizabarimbura,ibyo basuzugura,nibibahesha ubugingo!None kuki birirwa basenga bambaza iyo mu Ijuru?Mwana w’umuntu ubonye ishyano kuko wanze kwizera wanga no kwiringira abagaragu b’Uhoraho yagutumyeho,ariko igihe kiraje ubwo uzifuza mu maso h’Uhoraho nibura no kubona umwe mu bahanuzi ariko ntawe muzaca iryera!Uko niko Uwiteka Niringabo avuga.

Urupfu rw’Umwami w’Isamariya (Pierre Nkurunziza)

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’ISAMARIYA umukuru waho bagiye kumuca igihanga.Andika ubwo butumwa ubushyire ahagaraga kugirango babumenye maze ukiza ubugingo bwe abukize hakiri kare uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!Nerekwa  bo mu gihugu cy’ISAMARIYA mu murwa waho mukuru witwa BUJUMBURA,mbona abo ba motari bose bajyanwa mu butayu bugufiya kugirango abe ariho bazajya bakorera umurimo wabo wo gutwara abagenzi barimo kunyuzwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu.dore akaba karabaye mu gihugu cy’Isamariya kuko Umwami waho acirirweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana nyiringabo kubera kutumvira ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Urugendo rwa Nyir’uRwanda mur’Africa ikimenyetso cya nyuma!

KingIjambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa agiye kuza muri bimwe mu bihugu bigize umuryango w’Africa yuburasira zuba,kandi azaza mu ibanga rikomeye cyane icyo nacyo kiri mu bimenyetso bikomeye byo kuvaho kumwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona nd’ahantu mu murwa,mu muhanda rwagati harimo isoko ya mazi,mbona izamura amazi meza cyane ariko nta muntu numwe waruzi inkomoka yayo.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,jya kunywa kuri ariya mazi,kugirango ubashe gusoza urugendo usigaranye,kuko ruracyari rulerule.

Nuko ndagenda nsaba igikoresho cyo kunyweshwa amazi umugore wari hepfo y’umuhanda,ndagije kunywa amazi,nkomeza urugendo ngeze imbere gato,ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,manukira hano,kuko nukomeza imbere urahura na Nyiramongi Jezebel kuko yakwiteguriye kugirango arimbure ubugingo bwawe.Ubwo ndacyamika ndamunaka nerekeza iburengerazuba bwaho naturutse mbona Umwamikazi wo gukiranirwa ubereyeho guca ibihanga by’abakiranutsi mbona ndamukize!

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,uyu munsi ku wa mbere taliki ya 19 Nzeri,16 inkozi z’ikibi zaraza kuba zatangatanze,nuko rero uramenye ntutirimuke ngo ugire aho ujya,kuko umwanzi wa bakiranutsi yabukereye kugirango yigarurire gakondo ya bakiranutsi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sept 19, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona aho abadayimoni bateraniye barimo kujya inama yo gushaka ibicuruzwa bajya kugurisha bakiranutsi kugirango babakureho umugisha.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zimaze kubura umugisha mu buryo bw’umwuka kuko zamaze gucirwaho iteka.None,burira bene data bose yuko bakwiye kuba maso muri iyi minsi mibi yinjyana muntu.

Kuko hamanutse umwuka wo kwangiza wo kujya mu iguririro aho umuntu azajya agura ibitari ngombwa,kandi ibyo bitari ngombwa,bizajya bigurirwa inkozi z’ibibi zikoresha imbaraga z’umwijima.Bityo rero,abakiranutsi bakwiye kugura ibikenewe kandi byihutirwa (Very Urgent,and Very Important) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Plane war1Mwana w’umuntu,burira bene data uti,dore amazina yuduce tugize umurwa mukuru wa Kigali,agiye guhura na kaga gakomeye:KIMIHURURA,KINAMBA,KACYURU,aho niho hagiye kubera intambara ya kataraboneka,aho niho ubuhanuzi bwo mu gice cya [1-3] bwavuze yuko Gen.James Kabarebe azahanganira na Gen.Kaumba Nyamwasa.Hashize imyaka [13] ubwo buhanuzi busohotse!Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Abahaturiye bazahahurira na kaga,ibyago,amakuba,atarigeze kubaho.Kuko hagiye kumanuka imvura itaraboneka ikazanyagira abantu benshi cyane kuko badafite ubwugamo,ndetse ntibanagire numutaka wo kubalinda kunyagirwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Sept 19, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zashyizeho agasore gashyinzwe gukora ubulinzi bwo ku kureba kugirango basohoze imigambi yabo mibi.Nuko rero wikomereze kwibera murutare kugeza igihe itegeko ry’Uhoraho riribukubwire gusohokamo abe ariho usohoka kuko bamaze kuzenguruka gakondo ya bakiranutsi “Cut off”uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijmabo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,erega mwana w’umuntu,ntabuba butagezwe intorezo,uko niko inkozi z’ibibi zikora,ariko rero ihagararire kuruhande maze urebe uko Uhoraho arwana intambara kugrango umenye neza ko ari we waguhamagaye kandi ko ari we wavuze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Dore habaye intambara agate yabo,kandi barwanije agaseke gateye amatsiko,ubona niyo babanza kugapfundura bakareba ikirimo,bakabona ku karwanya!?Ariko barwanije agaseke gapfundikiye katarapfundurwa,kandi bakarwanije katarabagera mu maboko aho niho ubonera imbaraga z’umwanzi uburyo akorera hejuru cyane agatuma abantu babura ubwenge bwo gutekereza ariko kuko iyo mu Ijuru yavuze ntiyivuguruza,kandi iyo yakinze ntawukingura,kandi iyo yakinguye ntawukinga uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunganiriza cyane,maze rirambwira riti,dore impeta [2] zikozwe muri ZAHABU,iyawe yatunganijwe kandi ntamvange zirimo,ariko uyumukobwa bashyizemo imvange,nuko rero ikwiye kujugunywa,kugirango hakorwe iyindi kuko iyambere yamaze kwangizwa n’inkozi z’ibibi uko niko zikora,kandi na nyamoinga ntiyabaye maso niyompamvu bamuvagiye ariko dore Uhoraho arabivanguye ibyari byivanze niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho nrikomeza no kumbwira imigambi y’inkozi z’ibibi, mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zateranye zirimo gupanga no gutegura igitero simusiga,dore baterekereye bakoze amabi yose abaho ngo barebe yuko bahangana n’ijambo ry’Ubuhanuzi ryabahanuyeho ibyago,amakuba,na kaga gakomeye kagiye kubagwirira mu isi ya bazima!Dore barateranye ariko Uhoraho siwe ubateranije kuko bateranijwe no kugambanira umwana w’umuntu,utariho urubanza ariko baribeshya kuko barimo gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Mbona bahamagaye abazimu bo mu bwoko bw’INKANGA,mbona babujuje muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ko bagiye kwitwaza intonorano kugirango babone uko bangeraho,ariko ijambo ry’Uhoraho rirambwira ritibareke baze bazizane kuko bazamenya yuko ukorera Uhoraho Imana yo mu Ijuru yaremye Ijuru n’Isi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umulinzi Mukuru w’ibasezeranijwe igihe cye cyo kuba mu gihugu cy’ubutayu kirarangiye.None tegura gahunda zo kumwitegurira kugirango mushimire Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,Umuhanuzi,Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,n’Umulinzi Mukuru w’ibyasezeranijwe yuko mwese murangije ubutayu mutazongera guhura nabwo ukundi kuko igihe cy’ubutayu bwanyu mukirangirije mu gihugu cy’IBABYLON uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Ibihe byanyu by’umubabaro Uhoraho abihinduye umunezero kuko yabakunze kugirango mu mukorere umurimo wo gukiranuka nubwo inkozi z’ibibi zabarwanije intambara ikomeye cyane ariko mwishime kandi mushimire Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mukorera kuko yabarwaniriye intambara ikomeye kandi yo gukiranuka kugirango ubwo muzahabwa gakondo ya bakiranutsi muzabone gutanga ubuhamya uko mwagendanye n’Uhoraho Uwiteka Imana yanyu niko Uwiteka avuze!

Sept 20,2016 nerekwa Nyir’uRwanda ageze mu gihugu yagiriyemo uruzinduko,maze bamujyana kujya gusura inyamaswa muri Park yahoo kugirango arebe inyamaswa  amaze igihe kirekire atazibona.Nerekwa inzu (Igihugu) yaririmo ibintu igenda isenyagurika ihereye hejuru mu gisenge,abantu barabwiwe guhunga kugirango itabagwira,ariko babigira ibikino kugeza igihe yabagwiriye ibyabo byose bihomberamo!Nabonaga alinzwe cyane ku buryo budasanzwe,ariko kandi kuko ibyabaye byari mu ibanga byatumaga nta cyo bikanga cyatuma bagira impungenge z’umutekano we uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Iyo nzu imaze gusenyuka,mbona impunzi zihungiye kuyindi nzu y’umwana w’umusore ukiri mutoya,mbona zirunze murugo rwe,amaze kubona yuko zibaye nyinshi,ahita arazirukana mbona zitonze umurongo zisubira mu bihugu byazo kuko aho zari zifite ibyiringiro byari bimaze kuhabura uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

The Rhema word called,political arena:Of, relating to, or dealing with the structure or affairs of government, politics, or the state: a political system.

2. Relating to, involving, or characteristic of political parties or politicians: a political campaign.
3. Interested or active in politics: I’m not a very political person.
4. Influenced by, based on, or stemming from partisan interests or political ideology: The court should never become a political institution. The attack was a political crime.
5. Based on or motivated by self-serving interests, especially in attempting to gain power or to please people of a higher rank in an organization: political maneuvering within the company.
6. Indicating national or regional boundaries. Used of maps.

 

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments