Nigute ubaho mukwizera?Abantu benshi bakunze gukoresha aya magambo,ariko ubabajije icyo aya magambo asobanura nta numwe ushobora kugusobanurira icyo aya magambo avuze!Kuko hari uhita akubwira ko ngo byanditse ko udakora nta karye kandi ibyo n’ukuri.
Aya magambo yagenewe bande,yabwiwe bande?Usomye ijambo ry’Imana witonze maze ugafashwa n’umwuka w’Imana,ushobora gusanga aya magambo yarabwiwe abakiranutsi.Ese nawe waba urumukiranutsi?Niba uri we ni byiza ubwo noneho urasabwa kubaho mukwizera!
Ariko se tumaze kubona aya magambo nimikoreshereze yayo,koko tubayeho mukwizera?Cyangwa ubuzima bwacu bunyuranije n’ijambo ry’Imana!Ntagushidikanya wowe urahita wiha igisubizo nyuma yo gusanga yuko ub ayeho utizera cyangwa umutima wawe Numara kuguhamiriza yuko utarumukiranutsi ubwo iryo jambo ntabwo riba rikureba uraba uryizera gusa muburyo budafatika cyangwamuburyo bw’icyuka.
Ni kuki tutabona ishusho y’abantu b’Imana bavugwa muri bibiliya uyu munsi wa none nyamara ababanue n’Imana usanga arabantu nkatwe?Igisubizo uragifite hafi yawe,abakera bakundaga Imana abakagendana nayo,kandi bakayumvira.Ese wowe waba uvugana nayo mbere yuko uyumvira?
Iyo wamaze kuvugana n’Imana byanze bikunze uhita umenya ko ar’Imana mwavuganye kuko imivugir yayo,itandukanye niy’abana bab’abantu.Iyo umaze kumenya ko ariyo mwavuganye hakurikiraho kumva no kumvira ibyo yakubwiye gushyira mubikorwa ukabyizera uko yabikubwiye kuko akenshi bibabadafatika mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’amaso y’abana bab.abantu.
Icyo nicyo bita kwizera,ariko nta bwo uzasoma ijambo ry’Imana ngo nurangiza uvuge ngo wizera Imaan cyangwa urayumvira,aho uba wizera ibyanditswe kuko kwizera ibyanditswe no kwizera ijambo ry’Imana bita Rhema ijambo Imana ikwibwiriye wowe ubwawe biytanyuze muwundi muntu cyangwa se uwo muntu wundi ukaba wizera 100% ko akoreshwa n’Imana kuko abenshi muri iki gihe bafite impano z’abadayimoni biragoye kumenya yuko ar’Imana yavuze cyangwa arabadayimoni.
Ni gute wa kwizera umuntu witwa ko akoreshwa n’Imana,umuntu ukorehwa n’Imana afite ibimenyetso bimugaragaza ko ar’umuntu w’Imana,yirukana abadayimoni kumugaragaro,kuko abadayimoni ntibashobora kwirukana bagenzi babo kuko bidashoboka ko umwijima wakwirukana umwijima.
Akoreshwa ibimenyetso n’ibitangaza kuko ari byo capital yahawe intumwa,biramutse bitabaye ibyo,nta tandukaniro ryaba hagati yabakonikoni n’abantu b’Imana,kuko umugaragu w’Uwiteka Moses yakubise inkoni hasi ihinduka inzoka,maze nabakoni koni nabo babigenza guyto,ariko itandukaniro ryabayeho ni uko inzoka ya Moses yahise izimira!
Uko niko imbaraga dukoresha zijya zirusha izabadayimoni,ariko ntibashobora gukora ibimenyetso nibitangaza cyangwa ngo basengere indwara zikire kuko badashobora kurwanya bagenzi babo.
Cyakora bashobora kuguhanurira ko waarozwe cyangwa bagutwaye umugisha wawe nymara ari bo babikoze ibyo babikora bashaka ko ubizera ko nabo arabakozi b’Imana nyamara bakorera satani.
Ayo niyo mayeri mashya satani yakoresheje kugirango avangire itorero rya Kristo,ariko igihe noneho kirageze ngo,bashyirwe ahagaragara ibyabo bimenyekane,niyompamvu Uwiteka arimo kuvangura intama mu ihene bikaba bikomeje gutera urujijo kubadafite umwuka w’Imana.
Ahangaha reka mbere yuko dukomeza ikiganiro twariho tuganira tubanze twibanze,ese umwana w’umuntu ashobora gufasha Imana? Mu bitekerezo byawe wumva Imana wayifasha gute? Niki ushobora gukora ngo ufashe Imana! Byaba ibitekerezo?Byaba kuyikosora wenda uburyo yaremye ibintu byose ikaba haraho wayikosora nk’uko umwanzi satani akataje cyane mugukosora Imana aho arimo ashyingira abagabo kubagabo,abagore kubagore?
Reka wenda tugaruke kwitorero rya Kristo,murabizi mufite ingero nyinshi mugenda muhura nazo ndetse zimwe zagiye zibagiraho ingaruka.Ese umushumba witorero ashobora gufata imitungo ye,akayigurisha kugirango yubakire Imana,inzu yo gusengerwamo?Ngirango iki nikibazo abantu benshi bashobora kwibaza ariko ntibakibonere igisubizo.
Ese birashoboka ko wafata ideni rya Bank kugirango wubakire Imana inzu yogusengeramo? Ibi byose igisubizo ni oya! Kuko nta gihe na kimwe Imana izigera yitabaza umwana w’umuntu ngo ayifashe kuko ifite ubutunzi butangaje kandi bwinshi cyane kuburyo uramutse uhumutse amaso ntushobora kubureba ng’uburangize.
Harabapastor nzi bagiye bagurisha amazu yabo,amamodoka yabo,Uwitwa Simba yakoreraga ku kimironko agurisha inzu ye,ngo arashaka kubaka inzu y’Imana yo gusengerwamo,uwitwa Musoni James wahoranye na Gitwaza nawe yagurishije ikibaza cyangwa inzu niba nibuka neza agurisha imodoka ngo arashaka kubaka inzu yogusengerwamo ibi byabaye nyuma yo kutumvikana nabamwe mubayobozi bari batangiranye umurimo nawe maze akuramo ake karenge bajya gushing irindi dini.
Intumwa Rene Masasu yafashe inguzanyo muri za bank ng’arashaka kubaka urusengero rugezweho,ariko ubundi urusengero niki?Reka turebe ijambo ry’Imana icyo ibivugaho dusome mu bi 1korinto :16-18 ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana,utsemba urusengero rw’Imana nawe Imana izamutsemba! Umubiri wawe nirwo rusengero rw’Imana.
Aho abantu bahurira uko haba hameze kose bakabasha gusenga Imana,aho ngaho hitwa aho gukorera amateraniro ariko urusengero ruba mu mutima,byaba byiza Imana itanze umugisha ikabaha aho guteranira.Ariko se ko ntarumva ko umushumba runaka yafashe amadeni kubera mwene data runaka kubw’ikibazo cye?
Ibi byose nikorere yubusambo,wa mwuka wabafarisayo ukomeje kuzengereza abantu abantu b’Imana, muri 1998 Imana yarambwiye ngo nzayubakira urusengero,jye natekereje ko ari urusengero inyubako yogsengeramo sinabashije gusobanukirwa ko aruyu murimo nkora kuko wubaka imitima y’ubwoko bw’Uwiteka Imana.
Nshuti bakundwa niba Uwiteka yaraguhamagaye ntampamvu yo kwishyira mukaga ngo urafata amadeni kubw’umurimo,iyo Mana nkorera nidashobora gukora umurimo wayo izabyihorere jyewe Majeshi sinshobora guhangayika ngo ndafata amadeni ndagurisha utwo iyo Mana nyine yampaye ibyo byitwa kwiyubakira ubwami bwawe.
Ninayo mpamvu abashumba hafi ya bose usanga badashobora kumvikana n’Imana,cyanwa kuyumvira,bitangira byitwa ihishukirwa,ariko se niba koko ar’umurimo w’Imana,kuki iyo Mana itakwikorera umurimo?
Cyera twatekerezaga ko abazungu ari bo badufasha ndetse umurimo ukagenda neza,ndetse na leta zo muri Africa iyo uvuze ko ufite umuterankunga w’umuzungu bakumva vuba.Ariko ntangajwe nuko kuva natangira ubutayu nkamara imyaka (6) ku mwaka wa (7) nkava mubutayu nta muzungu nigeze mbona wanteye inkunga cyangwa wamfashije muri ubwo butayu.
Ahubwo Uwiteka Imana yakoresheje abanyantege nke bene wacu babanyafurika kugeza magingo aya,harabantu bimera bakitanga tugasangira duke bafite,abo ni babandi bagize itorero rya Kristo mfite amatsiko n’urukumbuzi rwinshi rwo kuzahura nabo muri gakondo yabakiranutsi.
Abo Uwiteka yabamenye bakivuka,nubwo umwanzi satani yashatse kuturimbura tukiri bato cyane,ndetse akagerageza kutubuza amahwemo,ariko byarangiye twese twinjiye muri gahunda y’Imana none ubu Imana imaze gukora icyo twakwita network connection of brother’s.
Abongabo rwose ntibasabwa gutanga ikifuzo cyo gusengerwa kuko umurimo bakora wonyine urabavuganira.mbere yuko mpabwa umugisha,uturuka mu ijuru ukanyura mu Bwongereza,ukajya Canada,ukagaruka Mu Bubiligi,hanyuma ukabona ku ngeraho.
Bishatse kuvuga yuko imigisha munyifuriza mbere yuko nyicakira ibanza kunyura kuri bene data bitangira uyu murimo wo kubagezaho ibyahanuwe maze ukabona kungeraho.Urabona ko ahangaha nta gufata amadeni cyangwa kugurisha utwawe,ubwo se iyo Mana idatanze umugisha abantu bayo babaho gute?
Ibi kubumvira Imana n’ibintu bisanzwe singombwa ngo umuntu w’Imana akwandikire ngo tera inkunga umurimo w’Imana,wowe ubwawe n’umutima wawe ushobora kumva uko umwuka w’Imana niba uwugira ukumva icyo akubwira maze ugakora icyo ukwiriye gukora.Ahangaha umunyabwenge buriya ashobora kugira icyo yakumvamo.
Mu bane n’Uwiteka Imana reka nandike ubuhanuzi bw’uyu munsi bubasubizemo imbaraga kuko imwe mu mpamvu yo kubagezaho ubutumwa bw’Imana,nuko iba ishaka ko ibasubizamo imbaraga n’ibyiringiro bituruka ku Mana yabakiratsi mu gire ibihe byiza Uwiteka akabane namwe mwese Amina





