Jan 3, 2018 njyanwa mu iyerekwa gutambagizwa mu gihugu cy’Africa y’Epfo,mbona ishyaka riyoboye icyo gihugu kuva cyabona ubwigenge 1994 ubwo umukambwe Nelson Mandera yafataga ubutegetsi.

Mbona iryo shyaka rikora inama yihutirwa cyane,bafata umwanzuro wo gukuraho kubutegetsi JACKOB ZUMA uregwa ibirego bya ruswa ikabije,bikaba bishobora gutuma uwo mugambwe utakaza amajwi menshi yarikuzawufasha kongera gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu mu mwaka uza wa 2019.
Mbona bemeje kandi bafashe umwanzuro wo kumukuraho kumwanya w’umukuru w’igihugu,kugirango asimburwe numuyobozi wamusimbuye kumwanya w’umukuru w’ishyaka rya ANC uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona amazu yibitabashwa yamagorofa yubatswe hakoreshejwe uburiganya mu isi yabazima.Mbona ko haguye imvura nyinshi cyane,maze ayo mazu ararengerwa umwuzure uhamara igihe kitari gitoya.Igihe waringiriye nta nzu nimwe yarisigaye igifite agaciro kuko zose zari zarangiritse kubera amazi y’umwuzure niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore Uwiteka Nyiringabo agiye gusenya ubutunzi bwose bukomoka kubadayimoni Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abushyizeho ishyrezo kugirango bimenyekane yuko mu Ijuru hari Imana yaremye Ijuru nisi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana mwana w’umuntu,dore abega bamaze gukora inama yo kugutegera ku kibuga cy’indege cy’ibabylon kugirango bagucishe igihanga,ariko ntutinya kuko imigambi yabo isa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa ashyiraho civilians biyita ko ari aba police(impersonation)bakazajya bajya kwambura abaturage bambaye imyenda yigipolice kandi atarabapolice.Abandi bakajya kugurisha amasambu(plot)kandi ayo masambu cyangwa ayo matongo,Atari ayabo.Bagafatwa bagafungwa mukanya gato bagahita barekurwa.
Nerekwa umwuka w’ikinyoma ujyanwa mu nzira nyabagendwa yigitaka(gukiranirwa)mbona uwo mwuka ujyanwa muriyo nzira y’igitaka mbona ko utangiye kurya igitaka uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bakoherereje umudayimoni ugushyiraho urutoto kugirango wangize gahunda zawe zose wateganyaga gutunganya bigashyirwa mubikorwa niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubusambanyi bumazeho ubwenge bwa bari mu isi ya bazima niko Uwiteka Imana ya bakiranutsi abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imiryango nyarwanda yo mu bwoko bwabatsobe,babyara abana bibigoryi batavuga neza kubera batanzweho ibitambo kugirango barusheho guhabwa ubutunzi nasekibi wabigaruriye.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubwami bw’’uRwanda bwajyanywe mu buhungiro buhamaze imyaka [58] kubera gukora imirimo yo gukiranirwa,akaba ariyompamvu birukanywe muri gakondo ya bakiranutsi.
Babwire uti,uku niko Uhoraho Nyiringabo abivuga,dore Uwiteka azabasubiza muri gakondo ya bakiranutsi mujye kwima ingoma.Ariko nimuhirahira kongera gukora imirimo yo gukiranirwa muzahura na kaga gakomeye kuko muzaba munyuranije nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira ngo,niyompamvu nabahaye Umuhanuzi kugirango mutazongera gukorana nimbaraga z’umwijima.Ariko nimwanga kumwumvira mugakora ibinyuranye nijambo ry’Uwiteka,ntakabuza yuko umujinya w’Uwiteka Imana Nyiringabo utazabura kugurumanira hejuru yanyu.
Kandi icyo gihe igihano cy’Uhoraho kizikuba inshuro [7] kuko ibyo muzaba mukora icyo gihe,muzaba mubizi Atari ukuvuga ko mwajijwe ahubwo muzaba mubikoreye ubushake no kutumvira Uwiteka Imana yabakiranutsi niko abivuga.
Imirima yanyu ntabwo izaragarika,abakobwa banyu nta bwo bazaheka,kandi gusaza kwanyu muzacyinduka kuko mwanegurije izuru ijambo ry’Uhoraho nkaho mwiremye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ni uko rero ntiwongere kubahanurira cyangwa kubasengera kuko ibya wabahanuyeho byose bigiye gusohoza umurimo wabwo kugirango bimenyekane yuko mu Ijuru hari Uwiteka Imana ijya itabara uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
nccleon@gmail.com