HomeNewsUmuhanuzi ukiri mu idini,agiye guhumanywa!"Twagiyezu Innocent".

Umuhanuzi ukiri mu idini,agiye guhumanywa!”Twagiyezu Innocent”.

Kuwa 10 Kanama 2015,nerekwa umugore uhetse umwana ku mugongo mbona twinjiranye mu ishyamba ry’izitane.Iryo shyamba ryabagamo,kandi rigakoreramo abicanyi bicaga umuntu wese wanyuraga muri iryo shyamba.

Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube maso kandi witondere iryo shyamba kuko ryahitanye abagenzi benshi babaye indangare ntibita kumbuzi bahawe n’umwuka w’Imana.Uko niko Uwiteka avuga « Ishyamba risobanura ubuhunzi,cyangwa ubuhungiro »

Nuko mbona tugeze ahantu haramayira abiri,iyanyuraga ibumoso,n’iyanyuraga iburyo,icyantangaje cyane,ni uko uwanyuraga iburyo wese yarapfaga,nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iyo nzira wabonye inyuramo iburyo uhanyuze wese akicwa nizo nkozi zibibi bisobanura ko,iyo nzira y’iburyo ko,ariyo nzira nyabagendwa akaba ariyo nzira yateguriwe abagenzi babakiranutsi.

Umwanzi rero ajya abategera muri iryo shyamba ubusanzwe ryitwa ishyamba rya manyinya n’amaganya,abahanyuze bose,bahanyurana ubwoba ndetse n’igihugu.Bitewe ni uko akenshi baba bananiwe murugendo rwo kwizera,harabahagera bakaryama ngo babanze baruhuke umwanzi akabasanga aho baryamye akarimbura ubugingo bwabo.

Uriya mugore wabonye uhetse umwana w’umuhungu,asobanura itorero rya Kristo rikomeje guhura n’akaga muri iyisi yabazima yuzuye agahinda n’umubabaro mwinshi cyane,kandi iryo torero bitewe nuko riyoborwa n’injiji mu byo kwizera,no kutamenya ijambo ry’Uwiteka Imana,ibyo biha amahirwe umwanzi kuburyo bimworohera kwica injiji mu byo kwizera.

Impamvu iriya nzira inyura ibumoso uhanyura wese ntabwo yicwa,ni uko umwanzi yamaze kubona ko bamaze gucirwaho iteka,bityo rero akabona ko,bari mu nzira ze,akaba ari nta mpamvu yatuma abica kuko bamaze gupfa mu buryo bw’umwuka uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze imbere yawe,maze umbwire icyo uhabona.Nditegereza mbona igikombe kinini cyane kandi hagati yicyo gikombe cyari gifitemo inyanja nini cyane cyangwa uruzi runini cyane.

Uwanyerekaga ndamusubiza nti,mbonye igikombe kinini cyane hagati yacyo hanyuramo inyanja nini cyane,arambwira ati kiriya gikombe ubona bisobanura urupfu,naho iriya nyanja nayo ubona isobanura isi umuntu anyuramo kugeza anyuze muri kiriya gikombe cy’urupfu kuko niba witegereje neza,wabonye ko,hakurya ya kiriya gikombe niriya nyanja harumusozi hakurya yaho.

Uriya musozi niho abakiranutsi bavuye mu isi baruhukira aho bategerereza amabwiriza ya nyuma kugirango bajyanwe aho bajya gutegerereza Umwami wabakiranutsi igihe azaza mu bwiza bwe,azabashe kubona abakiranukiye Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nuko akomeza kumbwira uburyo icyo gikombe abasinzi batajya bagitinya bajya bakinyuramo niyo haba ni njoro,ariko kuko batanditswe mu gitabo cy’ubugingo,nta bwo umwanzi wibyiza byo gukiranukira Uwiteka Imana ajya abitaho kuko abasha kumenya impumuro nziza yabakiranutsi kuko abakiranirwa bagira impumuro inuka kuburyo umwanzi abasha nabo kubamenya ko arabe uko niko Uwiteka avuga.

Hanyuma iriya misozi wabonye iri hakurya yuzuyeho ibihu byinshi,aho niho abapfiriye mu byaha bajya bajyanwa kuko nta bwo bajya babaona umucyo kuko umucyo wabo bawusize mu isi,kuko umucyo usobanura gukiranuka niko Uwiteka avuga.

Mu gihe nari nkiri kuvugana na Malaika w’Uwiteka wa mugore twari kumwe ati,reka tumanukire mu manga kugirango tugere hariya hakurya,byasaga naho uwo mugore turi kumwe atabona Malaika w’Uwiteka warimo kunsobanurira ibyi cyo gikombe niyo nyanja,nitegereje mbona uwo mugore arashaka kumanura mu manga,mbaza wa mugabo twarimo kuvugana niba na nyura muriyo manga.Maze aransubiza ati,uko niko abagore benshi bajya bashuka abagabo babo bakabaroha bakababuza inzira zo gukiranuka kubera ubwoba no kwizera gucye bagashaka kunyura iyubusamo.arambwira ati,mwana w’umuntu,ukwiye kwirinda umusemburo wabafarisayo,ndetse ukirinda n’inyigisho zabo,dore ubushize navuganye nawe,nguhishurira uburyo bagiye kuguhumanya ariko ntabwo wabyitayeho,none dore baraguhumanije wabuzeho hato ngo ukurwe mu isi yabazima.

Mbese niki ugishaka mu nzu yuriya mugore ?Uko niko Uwiteka abaza !Dore gira umwete wo kwotandukanya nuriya mugore kugirango atakuyobya akakunyuza mu manga nyamara warusigaje ho hato kugirango ugerer mu misozi yigikundiro uko niko Uwiteka akuburiye.

Kuwa 12 Kanama 2015 Nerekwa hari umugore uvuye kugura ibihumyo bya kizungu bikase bipfunyitse muri emballage nuko numva muri jye sinkeneye kuba narya ibyo bihumyo,araza ampaho ngo mbiryeho ndanga,abonye ko nanze arikomereza,mukanya nk’ako guhummbya numva nifuje byabihumyo,njya kubimusaba,aransubiza ati,naguhaye urabyanga,none kandi niki ushaka ? Nuko ijamo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uri mbere yawe,kandi Uwiteka ni wowe yawuteguriye,ariko kubera ubujiji n’ubutamenya,umugisha w’Uwiteka uzakunyuraho kandi bizakugora kugirango wongere kuwugarura kubera wanze kumvira imbuzi z’Uwiteka kandi witwa umugaragu w’Uwiteka Imana uko niko Uwiteka avuze.

Kuwa 13 KANAMA 2015 , Nerekwa mbona turi mu munsi mukuru w’Itorero runaka,uwo munsi mukuru uzaba kuri kino cyumweru maze ntangiye gusenga isengesho numva abantu bagiye mu Mwuka,nuko n’abafite imyuka mibi batangira kubwejura,nuko mbona hari umudamu dusengera hamwe yikubise hasi nuko abantu bose bakajya baza bamutunga urutoki ko yuzuye imbaraga z’umwijima ,ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iryo dini usengeramo ryuzuye imbaraga z’umwijima uwo niwamugore mwamanukanye muri cya gikombe akaba yarashakaga ku kumanura muri ya manga none gira ubwenge wikure muri iryo dini kuko imbaraga zigukoreramo zitandukanye nizikorera muri iryo dini,bityo,kuko mudahuje umwuka w’Imana byanze bikunze bazakugirira nabi niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu.dore uwo mugore n’umunyamwanda,nta suku agira,kandi aranduye uhereye ku mutwe kugeza ku kirenge.Kandi nta bwo uwo mugore ateze kwihana kuko yananiwe kwizera imbaraga z’uhoraho niko Uwiteka avuga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments