HomeNewsUmuhanuzi Mukuru w'ibyasezeranijwe,n'Umwakagara!

Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,n’Umwakagara!

Jan 20, 2017  njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,ari kumwe n’Umwakagara,mbona umwakagara afashe igitoki kinini cyane kandi cyeze,acyikoreza Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe.Amaze kumwikoreza icyo gitoki,azana INKOTA [2] azijombagura mu maguru no mu matako y’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,kugirango ataza gushobora gutambuka.Ubusobanuro reba mu bisobanuro by’ubuhanuzi icyo bivuze!

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,haguruka ugende ujye kuvugana n’Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,kugirango umuburire ibigiye kumubaho,nuko bigiye kumugendekera maze abimenye hakiri kare,kugirango amenyeshwe imigambi y’umubi ilimo gutegurwa,hamwe nimigambi myiza Uhoraho Uwiteka Nyiringabo amufiteho uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,reba Umwakagara umaze kumuzahaza kubera gushyira ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ahagaragara kandi ubwoko bw’Uwiteka na bwo bwasubijwemo imbaraga zidasanzwe,kandi bizeye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari kuruhande rwanyu kandi icyo nicyo Uwiteka yashakaga yuko mu mwizera kugirango abakorere ibikomeye cyane maze mu menye yuko Uhoraho ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Nkomeza kwibera mu iyerekwa,mbona mu gihugu cy’IBABYLON,ihuriro rya politike JUBILEE COALITION rihagarariwe na UHURU KENYATTA MUIGAI,dore agiye gutanga miliyari[40] za mashillingi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bahagarariwe na RAILA ODINGA bibubiye muri NASA,kugirango bavemo basange JUBILEE kuko bidashoboka yuko JUBILEE yatsinda amatora ihanganye na NASA/CORD kuko bafite abantu benshi cyane,kurusha JUBILEE.

Ikindi kandi ni uko abakozi ba leta harimo abaganga n’Abalimu bakomeje imyagaragambyo ikomeye muli icyo gihugu kandi ar’igihe cyo kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu uzasimbura Uhuru Kenyatta umaze imyaka [5] ategeka icyo gihugu.Ikindi kandi ijambo ry’ubuhanuzi naryo rikomeje gukora umulimo waryo,kuko inzara imeze nabi cyane,aho amatungo menshi amaze gupfa,ndetse na banyagihugu bakaba bamerewe nabi kuko icyo gihugu cyaranzwe no gukiranirwa nuburiganya bwinshi buvanzemo na maraso y’inzira karengane akaba ariyompamvu Uwiteka yabarakariye abavugaho ko bazaremererwa n’ukuboko kwe kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana uko niko Uwiteka avuga.

Ubwo nkikomeje kwibera mu iyerekwa,nongera kubona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,yambaye imyenda ikwiriye umusirikare uri kurugamba.Yari yikwije hose,ndetse anafite intwaro ntoya yitwa MASOTERA cyangwa se (Pistor) maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubutumwa uri buhe Umuhanuzi Mukuru buraza kumutera ubwoba kuko ataribusobanukirwe ibyari byo.

Umubwire uti,humura ntutinye kandi ntuhagarike umutima,kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka akwitayeho cyane kurusha ibintu byose bibaho mu isi ya bazima.Umubwire uti,urarinzwe cyane kuko Uwiteka yakugize urufatiro rw’umulimo we,ku bwibyo rero ntutinye imgambi y’umwanzi,ahubwo ube maso cyane kugirango umenye icyo Umwami ashaka abe ari cyo ukora uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe warangiye,none saba Uwiteka akoherereze undi mugisha kugirango urangize imilimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko yifitiye abantu akoresha kandi bamwumvira,abo nibo azaraga ubwami bw’Abakiranutsi kuko bakoze imilimo myiza yo gukiranuka maze icyo gihe baa\zamenya yuko kugira neza utitangiriye itama bijya Bizana umugisha niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments