July 10th ,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umnut,dore umuhanuzi mukuru agiye kwimika Nyir’uRwanda,kuko ubu muri gakondo yabakiranutsi hasigariye aho,kandi hari umukuru w’igihugu ariko imbere y’Uwiteka Imana yabakiranutsi bigaragara yuko gakondo nta muyobozi ifite cyangwa isigaranye muri iki gihe cy’akaga,ibyago,amakuba bitegerejwe mu bihe bisa nk’ibi uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka ryongera kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu itegereze urebe imbera yawe,nditegereza mbona umwe mu bacuruzi bakomeye cyane yafashe motor cyangwa se ipiki piki ayishyira mu modoka arangije nawe yinjira muri ya modoka ibaheka bose we na motor maze ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,waba wamenye biriya weretswe?
Ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti mwana w’umuntu waba wamenye biriya weretswe?Nanjye ndasubiza nti oya Nyagasani nabibwirwa niko umugaragu wawe w’imbura mumaro!? Aransubiza arambwira ati,biriya ubonye bisobanura yuko abacuruzi bo muri gakondo batangiye kubona yuko ibihanurwa byose arukuri.
Dore bafite ubwoba kuba nta mutekano w’igihugu bizeye none basigaye bagenda bigegensereye nyamara bamaze gucika integer kubera yuko bamaze kubona amaherezo y’ingoma y’umwakagara none batangiye guhagarika imitima bibaza aho bagiye kwerekera.
Wibuke ko Uwiteka ariko yakubwiye mu gice cya (5) cy’ubuhanuzi yuko abacuruzi bakuru bazahura nakaga gakomeye cyane kuko bananiwe kwizera ibihanurwa ndetse n’ubutunzi bwabo bukazarangira burundu aho bazahindika abakene kubera ubutegetsi bubi bw’igitugu uko niko Uwiteka avuga.
Nanjye ndasubiza nti simbizi,aransubiza arambwira ati,kiliya kidegede acagaguye akagicamo ibice urabona ko acyononnye bisobanura umuvumo ugiye kujya ku bantu bapinze cyangwa bahakana,cyangwa badashimishijwe no kwima ingoma k’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uko niko bizagendekera umuntu wese utazishimira ko Uwiteka yimitse Nyir’uRwanda azajyibwaho n’umuvumo kuko azaba ahakanye ijambo ry’Uwiteka ryavugiwe makuanwa kabahanuzi b’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Birananirana nuko nerekwa umuhanuzi mukuru aje ariko aza yatinze aza azanye amavuta mu ihembe yo gusuka k’Umwami w’Urwanda kugirango yemererwe kongera kwicara ku ntebe ya bukunzi mbona afunguye ihembe yahawe n’Uwiteka Imana asuka amavuta ya Elayo ku mutwe w’Umwami w’uRwanda maze mbona umuhango urarangiye NYIR’URWANDA yemererwa kwicara ku ntebe ya bukunzi yima ingoma aba Umwami uganje maze igihugu kibona amahoro kiratekana uko niko Uwiteka ategetse.
nccleon@gmail.com