Home News Umuhanuzi “Ainesha Majeshi Leon” avumura umuvumo wavumwe amahanga ategekwa n’inkozi z’ibibi

Umuhanuzi “Ainesha Majeshi Leon” avumura umuvumo wavumwe amahanga [2] ategekwa n’inkozi z’ibibi

0

April 23, 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona abagabo bashakisha abaguzi babagurira ibyabo birimo amazu,amasambu (parcel) cyangwa Plot,kugirango bashobora guhunga intambara ikomeye cyane igiye gukuraho ingoma ya abega bigaruriye gakondo ya bakiranutsi bakayihindura akalima kabo.

 

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,mbese birashoboka yuko umuntu yakwanura imyaka imvura imunyagira?Ndasubiza nti,oya! Ndabwirwa ngo,uko bidashoboka rero,ninako abashaka kugurisha utwabo bidashobora kubona abaguzi,kuko baraburiwe banga kumva hakiri kare basuzugura ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.None baciriweho iteka uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo na bagore bafite ubumuga bwamaguru nabo bajyanwa ku ishuri ryubakiwe ubwoko bwa abatutsi kuzajya kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko bo ntabwo binjiye mu ishuri kubera ubwo bumuga,ariko bigiraga hanze mu idirishya aho bakurikiranaga amasomo ya mwalimu warushinzwe kwigisha ubwoko bwa abatutsi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umusore warurimo gukora isuku mu nzu yo muri gakondo ya bakiranutsi,yakoraga amu nzu imbere no hanze yayo,hose arahatunganya neza kugirango imyanda myinshi cyane yariri muri iyo nzu ikurwemo uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze ndabwirwa ngo ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agiye kwikorera isuku mu nzu ye (gakondo ya bakiranutsi) kuko abahatuye bashyizemo imyanda myinshi kandi banze kuhakorera isuku bavuga ko ngo (abega)  inzu atari iyabo ko bo bayicumbitsemo none ahisemo kuyibirukanamo kugirango abone uko akorera isuku inzu (igihugu) uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bashakisha uko bashoboye ngo bahumanye Umuhanuzi,ariko bagira ibyago baje gusohoza umugambi wabo mubisha basanga Umuhanuzi yamaze gusohoka muri iyo nzu,yararimo barikumwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi z’Abasinga n’Abashambo,zilimo gutegurira ikizamini Umuhanuzi,ariko bagira ibyago aho kugirango abe ariwe ugikora,ahubwo bagikora mu mwanya we uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zohereza nzika ya nzigo,kugirango ajye gushakisha uko ashoboye kose asambane n’Umuhanuzi “Majeshi Leon Ainesha” maze babone uko baca igihanga Umuhanuzi,ariko mbere yuko batunganya uwo mugambi basanga Umuhanuzi yamaze kubihishukirwa niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA” yamaze kugera mu gihugu cy’ibabyloni aje gusura Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha nkuko ubuhanuzi bwabivuze.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,nubona “NYAMPINGA” amaze kuza uzamenye ko azakurikirwa nundi muntu ukomeye w’umucuruzi uzaza kugusura umusaza usheshe akanguhe waruhiye gakondo ya bakiranutsi kuva kera,ariko kugeza magingo aya ikifuzo cye cyo gutunganya gakondo ya bakiranutsi akaba atari yakigeraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ninjira mu nzu yindi ntari nsanzwe ninjiramo,maze ngeze mu nzu imbere ntangazwa nuko nasanzemo nzika ya nzigo,nibaza uko yahageze birantangaza cyane.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,wirinde cyane kuko umwanzi yakomeje imigambi ye mibi cyane kugirango utamuha utamuha urwaho rwo kuba yamenya gahunda zawe zose uko ziteye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo babafundi boherejwe kuza kundeba ngo bampereze imbaho (timber) zoherejwe nabakomeye kugirango zibazwe neza kuko zikenewe gukoreshwa mu kubaka inzu y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Barambwira bati twoherejwe ngo tuzane izi mbaho tuzitunganirize mu maso yawe uduhagarire kuko ari wowe batoya guhagararira uyu murimo w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

April 24, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka myinshi yibinyoma (ihene) ihagaze kumbuga ahantu zidashobora kubona ibyo zarisha,ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umwuka w’ikinyoma uciriweho iteka kuko amagambo ashize ivuga uko niko Uwieka Nyiringabo abivuga.

Ubwo mvuye aho ngaho iyo myuka yikinyoma yarihagaze yaburaniwe,nigira hepfo gatoya,maze mbona ndi gukina amacenga numwe mu nkozi z’ikibi,ndamucenga ndamutsinda ndabwirwa ngo,uko umucenze ukamutsinda,uko niko nubundi ugiye kubatsinda kuko batigishijwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo bakaba baciriweho iteka niko Uwiteka abivuga.

April 25, 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona nzika na nzigo barimo bashakisha uko bahunga gakondo ya bakiranutsi kuko umuriro w’intambara wari ubamereye nabi cyane.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane maze ndabwirwa ngo ijwi ry’Urangurura mu butayu,haasigaye gatoya cyane inkozi z’ibibi z’Abega zigahunga gakondo ya bakairanutsi ariko ubanza zitazabona amahirwe yo kwakirwa namahanga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi munsi ya gakondo ya bakiranutsi mu gikombe cyo kwerekerwamo,mbona igiti giteye muri iryo shyamba abega bakora ibishoboka byose ngo bagiteme ariko birabananira.Babonye ko bibananiye bahitamo kuza barya amenyo Umuhanuzi ku itako,no ku kaguru kibumuso uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi z’abega kazi,zikorana inama yo guhumanya Umuhanuzi mbona zohereje umudayimoni wo mu bwoko bw’imbata (Duke) maze araza azanywe no kugunguruka Umuhanuzi ngo babone uko bamuca igihanga,ariko mbere yuko uwo mudayimoni agera k’Umuhanuzi,hamanuka imbaraga z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zihuma amaso ya babadayimoni kurebe Umuhanuzi ntibyaba bigishoboka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona intumwa ya Satani Paul Gitwaza Muhirwa ahabwa miliyari yamanyarwanda (one billion) ashimirwa ibikorwa bya Satani yahagarariye mukarere kibiyaga bigari.

Ahabwa kongera kujya gukoresha ayo mafaranga yarahawe kugura imitima ya bantu batamwemera kugirango bamwemere kandi batangire kuzajya bamwamamaza hirya nohino haba mu bitangaza makuru cyangwa munsengero hose bavuga ko ngo ari umuntu w’Imana kandi nyamara ashinzwe gusingaza ubwami bwa Satani nabadayimoni uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ngiye murugendo rwihutirwa kumugabane w’Africa,mvuyeyo nsanga Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yaramaze gukora igitangaza gikomeye cyane (mbona incungu y’Uhoraho yohereje kuzasimbura Umuhanuzi mu milimo ye) uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu nuva muri urwo rugendo uzahita werekeza kumugabane w’Uburayi murundi rugendo nkuko Uwiteka Imana Nyiringabo yabivu uko niko Uwiteka abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona igihugu cya China cyohereza abacuruzi kumugabane w’Africa kuza gucuruza kugirango basahure ubutunzi bw’abanyafurika,ariko aho bageze bakirukanwa kuko basangaga haramaze gufatwa nabanyaMerica kandi bafashe neza abanyafurika maze babuze aho berekeza cyangwa aho bakorera bahitamo gusubira iwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ubukungu bwo muri Angola bwongeye kugwa kandi busubiye hasi cyane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho cyane maze mpabwa igihimbano cy’umwuka indirimbo ivuga ngo ”NIKI WAYIHAYE IYO MANA YAWE,MBESE NIKI,WAYIKORERA IYO MANA YAWE” maze guhabwa iyo ndirimbo yigihimbano cy’umwuka menya yuko hariho igitangaza Uwiteka yamaze gukora ariko akaba atabimbwiye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona “NYAMPINGA” aherekejwe kandi yambaye agatimba kubageni,ubwo nanjye nari nibereye mukwandika ijambo ry’ubuhanuzi ndimo kurwana n’inkozi z’ibibi,sinamenya yuko “NYAMPINGA” yaje.

Numva indirimbo nimpundu zirimo kuvuga hafi yurutare rw’Umuhanuzi,ndarunguruka mbona ni “NYAMPINGA” waje gushyingirwa Umuhanuzi.

Maze numva ndatunguwe kuko nta suit nari naguze,yo gushyigiranwa,ubwo mfata iyo narimfite mba ariyo nambara vuba vuba kugirango njye kwakira umugeni wanjye uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ubukwe buraje kandi buje bwihuse kugirango Uwiteka asohoze ibyo yakuvuzeho,kuko yavuze ko icyo gihe nigera azabyihutisha kugirango umenye neza yuko ariwe Imana yaremye ijuru nisi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

The Rhema word comes from in heaven, and told me that, son of man, YOU and NYAMPINGA, you’re special Family in the sight of Lord Eyes, thus is how the Lord Your God Says.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Uhuru Kenyatta aza gushaka Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kugirango amusengere kuri gahunda ya 2022 mu matora azaba icyo gihe.Deputy President William Ruto abimenye ko Kenyatta yaje gushaka Umuhanuzi ngo amusengere nawe aza yirukanka kubera ishyari asaba ngo Umuhanuzi ngo nawe amusengere.Ariko agira ibyago asanga Kenyatta akirikumwe n’Umuhanuzi kandi bisa naho aributinde atari buhave vuba.

Ruto aragenda ageze imbeze aromgera aragaruka na none asanga Kenyatta agihari,mbona ko agiye ababaye yurira motor cyangwa bike agenda yitotomba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ABIGAIL utuye kumugabane w’UBURAYI ahura nikibazo gitunguranye ariko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari kumwe na ABIGAIL ntumugirire ubwoba kuko ari nta cyo ari bube uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

April 26, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ko “NYAMPINGA” byarangiye yamaze kwitegurira ubukwe bwe n’Umuhanuzi,ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore ugiye kubona ikimenyetso kimwe gisigaye kugirango umenye neza yuko ibyo Uwiteka Imana Nyiringabo yavue bisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ukwezi guhura n’INYENYERI,maze bigirana ibiganiro,numva ukwezi kubwira Inyenyeri ko kuzahemba Inyenyeri kubera Inyenyeri yabanye n’Umuhanuzi mu butayu bugufiya ikajya imumurikira igihe inkozi z’ikibi zabaga zateje umwijima mwinshi cyaje kugirango zirimbure ubugingo bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona bana batoya cyane babasore binjira mu ishyamba kugirango batabarire gakondo ya bakiranutsi.Maze mbona Umwakagara nawe afata ibitwaro byarutura abiha ingabo ze zinjira ishyamba ariko zibura uwo zirashisha ibyo bitwaro byakirimbuzi uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore Umwakagara akuwe ku ngoma nkuko ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryabivuze uko niko Uwiteka abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega babaga inka bamaze kuyibaga bananirwa kuyigabana,maze ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore ubugambanyi buteguwe na abega ariko nta cyo buri bugereho kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yamaze kwitambaka imbere yimigambi yabo uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona governor w’Ibabyloni mu murwa mukuru w’ISHUSHAN,Mike Mbuvi SONKO yinjira ikuzimu kujya gusaba umwami wabo satani ko atakwirukanwa kumwanya w’umukuru w’intara nkuko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona deputy president William Ruto arwaye indwara yo mu myanya ndangagitsina (private sex) maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore Ruto agiye guhanwa kubera gukiranirwa kwa cyane azarwara indwara yo mu myanya ndagitsina kandi ntabwo azayikira dore kandi azagushaka ngo umusengere ariko ntabwo azaguca iryera kuko yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona antelope zizengurutse Umuhanuzi kuruhande hariho antelope yarifite umwagazi wayo,ndawufata hamwe na nyina mbijyana murugo kujya kubitungirayo kugirango nibimara gukura bizambere umugisha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

April 27, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abega n’abega kazi,bahunga gakondo ya bakiranutsi,bamaze kugera mu mahanga,ibyo bahunganye byose bibashiraho bahinduka abatindi nyakujya batakigira nurwara rwo kwishima.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore guhunga kwabo kuzaba gukomeye cyane kandi ibyo batwaye byose bataruhiye bizashirira mu nzira nyabagendwa uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abega bakoresha abashambo kuvuma cyangwa gutera umwaku abazabasimbura kubutegetsi,mbona ko bafashe igyi hamwe n’umwembe barabivanga maze babishyira kugiti cy’imbuto z’umwembe kugirango kizamere kandi gikure cyere imbuto z’umyembe hamwe na magyi y’inkoko (uruzingo rutazingurika) kugirango abazajya gusoroma kurizo mbuto bagashaka kwigarurira icyo giti (ubutegetsi) bizababere umuvumo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,vumura kandi ukureho umwaku wabo bashingwe bavumwe kuva kera bagahinduka isooko yumuvumo kugirango abazasimbura abega ku ngoma batazahura nuwo muvumo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Jyewe Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,ndavumura umuvumo wategetswe n’Abega basabye abashingwe kuvuma gakondo ya bakiranutsi kugirango hatazagira ubasimbura ku ngoma.Kandi ndaciraho iteka rya burundu abashingwe kugirango umuvumo wabo bavumye gakondo ya bakiranutsi,ngo ari abana bo gukiranirwa nawo muciriyeho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Dore kandi bahawe numero yubutabera Nº 0463/0004/0019 yuko batsinzwe nurubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Kandi ntegetseko uwo muvumo ubagarukira (abashingwe) ndetse udasize n’abega bose aho bava bakagera uko ari amazu [6] agize uwo muryango nyarwanda niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mu gihugu cy’Ubuperesi mbona umwana w’UMUSITA nawe yarakoze imihango nkiyo ndetse ari nawe wayibanje yo kuvuma abanyaUganda bose uhereye kubatutsi bitwa abanyaNKORE bategteka icyo gihugu cy’UBUPERESI kugirango hatazagira muribo uzamusimbura ku ngoma.

Ahubwo aterekerera umuhungu we, “KEINERUGABA MUHOZI” ko ariwe uzicara kuriyo ngoma akazamusimbura ku butegetsi.Ariko abazashaka kuzamusimbura ku ngoma kandi atari umuhungu we bazahure nuwo muvumo wa kaga gakomeye ibyago namakuba bibazengereze uko niko Umusita yabigenje.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ukwiye kuvumura umuvumo w’umwana w’UMUSITA yavumye abanyaUganda kugirango ntibazamusimbure ku butegetsi.

Jyewe Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ndavumura umuvumo wabanyaUganda Museveni yavumye abanyaUganda agambiriye ko batazamukura kubutegetsi,ahubwo ko,umuhungu we, KEINERUGABA MUHOZI ariwe uzamusimbura ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ubutegetsi bwa Museveni bumaze gutsindwa nurubanza imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,buhabwa numero yubutabera imbere y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yuko batsinzwe urubanzwe.Bahabwa Nº0464/0004/0019 kugirango uzabasimbura ku ngoma atazahura nuwo muvumo wabo kuko igihugu cyose cy’Ubuperesi (Uganda) cyeguriwe satani nabadayimoni uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona abazimu nabadayimoni boherejwe n’Abega kujya gutera abatuye muri icyo gihugu cyitwa gakondo ya bakiranutsi.Mbonako bageze imbere yirango ry’irembo ry’Abashambo maze bahama ahongaho bananirwa kuhava bahinduka ibirema uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona akanyoni gatoya cyane kirabura ariko gafite amaso agakubyemo inshuro ebyeri.Ako kanyoni (bird) kari gashinzwe guteza ibyago,amakuba,akaga gakomeye Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha.

Mbona mu ijuru haturutse imbaraga zisa n’umwotsi cyangwa igihu kirabura,kiraza kizenguruka ka kanyoni karashonga gashiraho,ariko mbona hasigaye ijisho ryako,mukanya ko guhumbya mbona narya jisho naryo rirashonze rishiraho burundu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

The Rhema word comes from heaven unto me, and the spirit of the Lord God almighty told me that, son of man, the spirits of “PESIA” were surrounded you for every cone by the evil spirits,but the Lord your God rescue you from captivity of the devil thus is how the Lord God almighty declaimed.

nccleon@gmail.com

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar