April 10, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Inkozi zibibi zibye imigisha yacu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ayigaruza,ndabwirwa ngo mwana w’umuntu kuva igihe wahereye urwana intambara yo kugaruza umugisha wibwe ni nkozi z’ibibi zo (kwa Rwibasira) bibasiye ubugingo bwanyu igeze ku iherezo.
Mfata ibyo bibye byose ndabigarura mbona umwuka w’urupfu nubukene bari barohereje bibasubiyeho umugisha wacu bari baratwaye ndawugaruza maze umuvumo nubukene byabo barabisubirana uko niko Uwiteka abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa nkomeza kubona ibikorerwa mu isi y’umwuka,mbona imbere yanjye hari inyanja nini cyane,ngiye kwambuka mbona hateweho urutindo rwo kwambukiraho ndambuka ngera hakurya yarwo,ndongera ndagaruka nitegereza uko urwo rutindo(Bridge)uko rukurwaho.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abana batatu batangiye gukambakamba,bakajya bazamuka hejuru y’umukingo warubegereye,bakongera bakagaruka hasi aho bakiniraga.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu witegereje bariya bana?Ndasubiza nti nabitegereje nyagasani.
Ndabwirwa ngo genda ubakinishe kandi ubigishe ko kiriya gikuta gishobora kubagwira kuko barimo bashaka gukura vuba vuba binyuranye nuko abana bakwiye gukura bakurikije igihe bagezemo amezi ni myaka.Ndagend andabikora.Maze ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari abana mu mwuka benshi barimo gushaka gukura vuba vuba mu byumwuka kandi bidashoboka bagomba gukurikiza uko Imana yategetse bakwiye kugenda bakura nkuko umuntu akura mu bijyanye numubiri kugirango bazabashe kuba abakwiriye mu murimo w’Imana.Ariko nibashaka gukura vuba nka za nkooko za kizungu,bazapfa ntaho baragera umwanzi arimbure ubugingo bwabo kuko umuntu uko akura ninako agenda amenya ubwenge bijyanye nubukure bwe,cyangwa nimyaka ye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Save
Save
Save
Save
