HomeNewsIntekonshingamategeko y'uRwanda irarangiye ntizongera kubaho ukundi!!!

Intekonshingamategeko y’uRwanda irarangiye ntizongera kubaho ukundi!!!

April 10, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona Inkozi zibibi zibye imigisha yacu Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ayigaruza,ndabwirwa ngo mwana w’umuntu kuva igihe wahereye urwana intambara yo kugaruza umugisha wibwe ni nkozi z’ibibi zo (kwa Rwibasira) bibasiye ubugingo bwanyu igeze ku iherezo.

Mfata ibyo bibye byose ndabigarura mbona umwuka w’urupfu nubukene bari barohereje bibasubiyeho umugisha wacu bari baratwaye ndawugaruza maze umuvumo nubukene byabo barabisubirana uko niko Uwiteka abitegetse.

Nkomeza kwerekwa ibikorerwa mu isi ya bazima,mbona Hon. Baricana EUGENE uri mu nteko ya bashinga mateka b’Umwakagara,mbona ayikuwemo asimburwa numuvandimwe w’Umuanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe,mbona uwo munyacyubahiro ahura numwuka w’ubukene ndetse no kugura ishati byari ikibazo kuri we.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abashing mateka ba FPR igihe cyabo kirarangiye kandi ntabwo bazongera kubaho ukundi,kuko ibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryavuze ari byo bigiye gusohoza umurimo wabyo kugirango bimenyekane yuko umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aba muri wowe uko niko Uwiteka abitegetse!

Mbona umwubatsi watsindiye isoko ryo kubaka inzu,nawe akimara guhabwa iryo soko(tender) mbona atangiye kubaka,nawe ahita ashyiraho gupiganirwa isoko ryo gukora amasuku muriyo nzu aho arangije kubaka.Nerekwa mbona  Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe ariwe watsindiye isoko ryo gukora isuku mu nzu.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,dore ibyahanuwe kumwana w’umuntu birasohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Njyanwa mu iyerekwa nkomeza kubona ibikorerwa mu isi y’umwuka,mbona imbere yanjye hari inyanja nini cyane,ngiye kwambuka mbona hateweho urutindo rwo kwambukiraho ndambuka ngera hakurya yarwo,ndongera ndagaruka nitegereza uko urwo rutindo(Bridge)uko rukurwaho.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ukorewe urutindo rwo kwambuka ibibazo biri imbere yawe,nyamara aho uzanyura ntawundi uzahanyura ngo ahambukire kuko mutanyujijwe inzira imwe,ntabwo wundi wayinyujijwemo uzaza kwambukira hano,uzahanyura akaba umwizerwa nkuko wabaye umwizerwa ubwo nawe azakorerwa icyambu cye aho azambukira niko Uwiteka Nyiringabo abtegetse!

Njyanwa mu iyerekwa mbona abana batatu batangiye gukambakamba,bakajya bazamuka hejuru y’umukingo warubegereye,bakongera bakagaruka hasi aho bakiniraga.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu witegereje bariya bana?Ndasubiza nti nabitegereje nyagasani.

Ndabwirwa ngo genda ubakinishe kandi ubigishe ko kiriya gikuta gishobora kubagwira kuko barimo bashaka gukura vuba vuba binyuranye nuko abana bakwiye gukura bakurikije igihe bagezemo amezi ni myaka.Ndagend andabikora.Maze ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari abana mu mwuka benshi barimo gushaka gukura vuba vuba mu byumwuka kandi bidashoboka bagomba gukurikiza uko Imana yategetse bakwiye kugenda bakura nkuko umuntu akura mu bijyanye numubiri kugirango bazabashe kuba abakwiriye mu murimo w’Imana.Ariko nibashaka gukura vuba nka za nkooko za kizungu,bazapfa ntaho baragera umwanzi arimbure ubugingo bwabo kuko umuntu uko akura ninako agenda amenya ubwenge bijyanye nubukure bwe,cyangwa nimyaka ye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Save

Save

Save

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments