HomeNewsUmugogo w’Umwami uzatabarizwa ucuramye!!!

Umugogo w’Umwami uzatabarizwa ucuramye!!!

Nov 8, 2016 ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwami bw’uRwanda ubabwire ngo,Uhoraho Uwiteka aravuze ngo,nimujya gutabariza Nyir’uRwanda   muzatabarize umugogo w’Umwami ucuramye kugirango igihugu kizajye macuri  kugirango Umwakagara azahite akurwa ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

Niyompamvu Umwakagara yashakaga umugogo w’Umwami w’Umwami kugirango atazakorerwaho iyo mihango Uwiteka avuze ko Umwami azayikorerwa.Mwana w’umuntu,tangariza ubwoko bwanjye yuko uwo ari wo muti wonyine ugiye gukuraho Umwakagara ku ngoma uwo niwo muti kandi niyo ntsinzi.

KingDore umwakagara arababaye cyane,kandi ahagaritse umutima cyane ku buryo budasanzwe,kandi nabahitanye Umwami w’uRwanda bahagaritse umutima nubwoba bwinshi bw’ibyo bakoze byo gukiranirwa kuko bahitanye Umwami utarufite icyaha na kimwe.None dore bibabereye umuvumo udateze kuzakurwaho iteka ryose.Abamennye amaraso y’Umwami Kigeli V Ndahindurwa bose bakenyuka kuko bakoze ibyangwa na maso y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.

UhurutoNjyanwa mu iyerekwa mbona umunyapolitike witwa RAILA Odinga,wo mu gihugu cy’IBABYLON,asaba yuko vice president William Ruto yamushyigikira mu matora ateganijwe mu mwaka utaha wa 2017,ngo akazayobora manda imwe gusa,ubundi agasigira uzaba ari Vice President Ruto Samuei ku ngoma aho azategeka mu mwaka wa 2022.Ibyo yabivugaga aryamye hasi yubitse inda kandi ubona afite impungege z’uko ahari ashobora kutamwemerera ko bishyira hamwe kugirango bahangane na leta ya JUBULEE iyobowe na UHURU MUIGAI KENYATTA.

Ubuhanuzi buvuga ko,Kenyatta nadaha mugenzi bafatakanije gushing leta ya JUBULEE William Ruto,ngo amushyigikire nk’uko nawe yamushyigikiye muri 2013,ko azaba yahamagariye umuvumo kandi akaba adashobora kuyobora manda ya kabiri ahubwo akazakorwa nisoni kurwego mpuza mahanga uko niko Uwiteka yavuze mu gice cya (1-3) cy’ubuhanuzi.

Nerekwa mu gihugu cy’IBABYLON abacuruzi baho bacuruza bagahomba bagenda bafunga imiryango,ariko ahanini bakaba barahombejwe na leta ya Kenya ya Jubulee yatumwe badashobora kubona aho bahahira.Nerekwa abaturage bahangana na leta kubera kubajujubya bababuza Epfo na ruguru.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubuhanuzi bwavuze ko,abaturage bo muri icyo gihugu bazifuza gupfa kuruta kubaho.Kandi bazazira amaraso bamennye y’umunyapolitike witwa SAITOTI wishwe ari mu ndege ari kumwe na OJODE warumuherekeje.Babateze uburozi butuma badahumeka muri Helcopter ku wa 10 Kamena 2012 baguye ahitwa NGONG.

DollarsUbuhanuzi buvuga ko,hakoresheje miliyoni $ 2 dollar zihwanye na 186 miliyoni z’amashillingi,ubuhanuzi buvuga ko,kubera ayo maraso bamennye batinya kuzahangana nawe mu matora yabaye 2013 aho yagombaga kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu,ko ababikoze batazabura kubiryozwa niko Uwiteka yavuze!

Ubwo buhanuzi bukaba bwarasohotse muri 2013 mukwezi kwa kabiri bukaba burihamwe n’ijambo ryitwa Rhema word ryo muri bibiliya YEREMIAH 8:3,ndetse ni nyamaswa zo muri icyo gihugu bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka ari we Mana.Mukwezi k’ukwakira 2016 hapfuye amatungo yo mu bwoko bw’inka ibihumbi (5000) mukwezi kumwe gusa.

Nov 9, 2016 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ibibi zikozwe nisoni,kuko ijambo ry’Uhoraho ryahanuwe n’ubuhanuzi yuko Donald Trump azaba umukuru w’igihugu cya America,none niko bigenze dore yatorewe kuba umukuru w’igihugu inkozi y’ikibi Hillary Clinton akozwe nisoni nubwo yafashijwe na za nkozi zikibi zitwa ILLUMINATI zigakoresha itangaza makuru ryo ku isi yose ariko dore byose Uhoraho abiburijemo abaye umukuru w’igihugu nk’uko Uwiteka Nyiringabo yabivuze uko niko Uwiteka abivuga.

Nuko rero kora amasengesho y’iminsi y’iminsi [4] kugirango wirukane inkozi z’ibibi zizengurutse ubugingo bwawe kugirango ubashe kwakira umugisha w’Uwiteka Imana ikiranuka.Dore Uhoraho yakuvuzeho ibikomeye yuko umucyo w’Uwiteka uzakuzaho bakazaza gushaka umucyo wawe waturutse k’Uwiteka niko Uhoraho Uwiteka abivuze.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi hejuru mukirere hazenguruka indege zidasanzwe zikoze muruziga,izindi zikozwe nk’umusaraba,nizindi zikozwe mu buryo umuntu atabasha gusobanura,zuzuye ikirere cy’uRwagasabo,mbona ingabo z’umwakagara KDF,RDF,zihagarika imodoka zose z’abantu,ariko wavuga ko ugiye mu masengesho bakakureka ngo kuko ugiye gusengera igihugu.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira ngo,mwana w’umuntu,umwakagara noneho yajya yacyenera ko yasengerwa kuko amazi yamaze kurenga inkombe,kandi ibyahanuwe bikaba bimaze kumugera ahaga!Nkomeza kubona ibigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona ubwami bw’uRwanda bucyurwa muri gakondo ya bakiranutsi busubijwe ku ngoma.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera uhanure maze uvuge ibyiza ku bwami bw’uRwanda ko bwongeye kwima ingoma.Nuko ndatangira ndahanura umva wa bwami we bw’uRwanda bumaze imyaka igice cya YUBILE mu mahanga,nubwo wahuye nibikomeye kugirango uzakoreshwe ibikomeye,uku niko Uwiteka avuga.Dore naguciye imanzi mukiganza,Uwiteka Imana ya bakiranutsi azagucyura agusubize ku ngoma nk’uko yabivuze!

Nukomeza kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.Uhoraho azakugira igikomerezwa mu isi ya bazima,dore azasana igihugu cyose kandi azagwiza ubwoko bwawe kuko bwemeye ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bakiringira ijambo rye!Niyompamvu Uwiteka atazibuza kubagirira neza kugirango mu menye yuko Uwiteka yabakunze kandi akabahindura umwandu we uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,senga usenya imbaraga zo mu bwoko bw’Abakamba kuko bakoherejeho imbaraga z’umwijima kugirango bahagarike imbaraga z’umwuka w’ubuhanuzi ariko ntibashobora kugira icyo babikoraho kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabivuze ninako bizasohora uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mwana dore indege zizamanuka zigiye kurasa Umwakagara,nibazibona bazavuga yuko,ngo ar’indege zizanye umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa,kugirango abaturage badatangira guhunga igihugu.Nyamara iryo niryo rizaba ribaye iherezo ryabo kuko banze kumva ijambo ry’Uhoraho habe no kuryiringira maze mukanya ko guhumbya bazatangira kunyagirwa nimvura yitwa Bombe ubwo umwakagara azaba ageze kumugambi we kuko kuva cyera yagambiriye guhitana abanyagakondorero kugirango batinjira mu masezerano uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

Save

RELATED ARTICLES
- Advertisment -
Google search engine

Most Popular

Recent Comments