Kuwa 04 Nyakanga 2015 njyanwa mu yerekwa,maze nerekwa ibi bikurikira,nabonye ndi mu butayu bugufiya,maze nshyirwa hejuru kumusozi mbwirwa gutega amatwi ngo numve ivugirwa mu butayu bw’abakairanutsi.
Ni uko numva ahagana iburazuba bwagakondo yabakiranutsi,ijwi rivuga ngo:babonye ishyano!Babonye ishyano! Kuko abagatakiye abandi,bibereye mu byabo,barahuze nyamara dore imvura yamahindu iraje kandi abantu banitse ibisarurwa nyamara babwiwe kwanura bica amatwi!
Aho kugirango Uwiteka abatege amatwi yumve gusaba kwabo,ahubwo dore bihugiyeho, bashyize inyungu zabo imbere, bashyize inda zabo imbere, none byatumye Uwiteka Nyiringabo abaninira.Uko niko Uwiteka avuga.
Ni uko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye uriye mugeni arimo kwitegura ngo ajye gushyingirwa,uko niko Uwiteka arimo gutegura umugeni wa Kristo uri muri gakondo yabakiranutsi kugirango ajye kumwakira uko niko Uwiteka avuze.
Dore uwo mugeni arimo gutanguranwa n’ubuhanuzi bw’Umuhanuzi Léon Majeshi ko busohora,ariko ijwi riramubwira ngo ubyibutse inta gihe,kuko wibutse ibitereko byasheshe ibyo wagakwiye kuba wabikoze cyera uko niko Uwiteka avuze.
Ubwo nkiri muri ubwo butayu bugufiya,nerekwa hari urugo rwari rwiteguye ubukwe,ariko ngo hakaba muri urwo rugo,hsksbs hari umuntu wahapfuye,nuko numva banyiri rugo bavuga bati,ni mugire vuba dushyingure uyu mupfu mbere yuko ubukwe butangira maze abakwe ntibaze ngo basange turi mukiriyo.
Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu mbega waba wamenye icyo ibyo bisobanura?Ndasubiza nti Oya Nyagasani Uwiteka nyaguhora ku ngoma,jyewe imbata yawe nabibwirwa niki?
Nuko Umwuka w’Imana arambwira ati,umugeni n’ugiye gucyurwa mu ijuru,naho uriya mupfu wabonye,nabapagani bagiye kurimbuka kuko babwiwe kenshi kwihana baraninira,none igihe cyabo cyo kwihana cyirarangiye uko niko Uwiteka avuga.
Maze numva ijwi ry’Uwiteka rivugira mu isi y’umwuka,riravuga ngo,uko bahaga bakajugunya ibyo kurya abandi bashonje,uko niko nanjye nzabata mu gihe cy’akaga amakuba n’ibyago ubwo bizaba bibasohoyeho.Bazifuza uwabagirira neza,nk’uko batigeze bareba irihumye ziriya mfubyi,uko niko nabo batazagirirwa impuhwe uko niko Uwiteka avuga.
Maze umwukwa w’Imana arambwira ati,dore mu gihugu nta manza zitabera zihari,ahubwo huzuye kurenganya nurugomo bagirira ubwoko bwanjye.Nicyo gituma ngiye kwimanukira nkirebera jyewe ubwanjye kugirango menye neza ko ibirego by’abaharega bifite ishingiro.
Ninsanga bifite ishingiro,dore nd’Uwiteka wifite imibiri byose,mbese har’icyananira?Uko niko Uwiteka abaza!
Kuwa 07 Nyakanga 2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore ubwoko bwanjye bwarantaye,nyamara bwagiye mubitagira umumaro bwasubiye inyuma nta nubwo bwirirwa bushaka mu maso hanjye
Nicyo gituma nanjye nzabata ku munsi wa makuba kugirango bazamenye yuko babaje Uwiteka Imana yabakiranutsi.Kangahe nabahamagaye bakanga kwitaba?Ni kangahe nabihanganiye ntibabibone?Uko niko Uwiteka abaza.
Nuko ndabwirwa ngo bwira ubwoko bwanjye busome imigani 1:15:”Mwana wanjye,ntukajyane na bo,Urinde ibirenge byawe kujya mu nzira yabo ”.
Ku wa 08 Nyakanga 2015 nerekwa inzu yarimo ibirori bikomeye cyane abantu bari batumiwe bose bari bakiriwe neza,kandi bafashwe neza,nuko numva ijambo ry’Uwiteka rivugira mu isi y’umwuka ngo,dore ubwoko bwanjye bumerewe neza mu byaha byabo bararya baranywa kandi baguwe neza.
Ndetse dore baravuga amagambo y’umurengwe,nicyo gituma Uwiteka arakariye cyane ibyo birori nyamara kubera uburakari,dore arekuye imvura yuzuyemo umuyaga mwinshi n’anahindu menshi kugirango abatatanye ibyari ibirori bihinduke amarira uko niko Uwiteka avuga.Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu soma muri Effeso 1:11-12 na Romains 12:1-5,10-11 uko niko Uwiteka avuga.
Ubwo nari mukibaya cyo kwerekerwamo,dore ibyo neretswe,nagize gutya mbona umurima mwiza cyane,maze uwo murima barawuhinga neza cyane barangije ateramo uruzabibu uruzabibu rumaze kwera,baradamarara banywa vino bararya baranezerwa maze igihe cyo kubiba kigeze kubera ko babaga buri gihe bibereye mu munezero,bibagirwa kubiba maze bikanga igihe cyo kubiba cyararenze maze baterwa n’inzara ikomeye cyane batangira guhagarika imitima bibaza aho bazakura ibibatunga.
Nuko maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore uyu munsi wa none ubwoko bwanjye buradamaraye,kugeza ubwo bibagirwa ko ari jye wabahaye umugisha,ndetse habe n’ishimwe ryo kunshima ko nabagiriye neza,niyompamvu ikindi gihe gisa nk’iki,batazabura guhagarika umutima ubwo amahanga yose azabatera umugongo icyo gihe bazamenya ko ari jye Uwiteka Imana yabakiranutsi basuzuguye uko niko Uwiteka avuga.
Maze ndabwirwa ngo,uko ubonye icyo giti cyagiye cyuma gahoro gahoro uko niko ubukungu bw’uRwanda buzagenda bugwa gahoro gahoro kuburyo abaturage bazikanga igihugu cyose cyuzuyemo inzara kuburyo cya kizere bahawe na leta kizarangira nta muntu ugifitebubushobozi bwo kuba yakiza magara ye,uko niko Uwiteka avuga.
Kuwa 09 Nyakanga 2015 nkiri muri iryo yerekwa maze numva ijwi ry’Uwiteka rimbaza ngo,Mwana w’umuntu,ese waba witegereje ibiri kubera mu rwagasabo?
Nanjye ndasubiza nti oya!Umwuka arambwira ati, ntureba ibyo mu Rwanda bakora?Ati dore biyubakiye amazu meza hejuru y’intumbi z’ubwoko bwanjye,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,kuko mwanyimuye mukimika ibindi bigirwamana muri mwe,niyompamvu mutazabura guhora mwibuka abapfuye kuko mwabigize ubucuruzi mwirirwa muhembera inzangano kugirango mu bone uko mutegekesha igitugu ubwoko bwnjye nanjye ndirahiye sinzabura guhora kumunsi wamakuba uko niko Uwiteka avuga.
Dore mwanze kwihana,mwanze guhindukira ngo mureke ingeso zanyu mbi,none mugiye kurimbuka”Maze mpabwa ijambo ry’Uwiteka muri Yeremia 7:17-34