Home Uncategorized Umugambi w’Umwakagara wo kumara abacika cumu bakomeye ukomeje umurego!!!

Umugambi w’Umwakagara wo kumara abacika cumu bakomeye ukomeje umurego!!!

0

Amakuru akomeje kugera ku inyangeNews,aturuka muri za magigiri z’umwakagara,avuga  yuko,ko Umwakagara akomeje umurego udasanzwe mukwirenza abacika cumu ba genocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.Mu gihe ikiriyo cyo kuririra Mucyo Jean de diue,ahise amukurikiza Rwabukamba nyiri hotel DEREVA iherereye mu ntara yuburasira zuba hitwa I Rwamagana.

Rwabukamba yakiriye inkotanyi ubwo zari zimaze gufata ikibungo,abanyapolitike ba FPR,barimo Musoni Prothaise,n’Umwiru mukuru wakoze amahano I Rwanda Dr.Tito Rutaremara,bari muri bamwe babaye muri hotel Dereva mu gihe bari bategereje yuko umurwa mukuru wa Kigali ufatwa ningabo zahoze ar’iza FPR Inkotanyi.

Rwabukamba yishwe  na za magigiri zikoresheje imbunda yo mu bwoko bwa masotera (Pistor) yitwa silence irasa idasohoye urusaku.Amakuru atangwa na za magigiri z’Umwakagara zivuga yuko icyo gikorwa kigayitse cyakozwe n’umwe munshuti za nyakwigendera Rwabukamba twirinze gushyira amazina ahagaragara kumpamvu z’umutekano w’uwaduhaye amakuru ariko tukaba tugitegereje andi makuru arimo gukorwaho iperereza.

Ariko amakuru adashidikanywaho,kandi azwi neza,ni uko Umwakagara yamaze gufata umugambi wo kwica abacika cumu,ngo kuko yamaze kubona intambara ikomeye cyane igiye kuba mu gihugu,kandi yamaze kumenya neza yuko azicwa.Mu rwego rero rwo kugabanya abacika cumu bazayobora urugamba ndetse banafite ubushobozi bwo gushyigikira abatavuga rumwe n’ubwami bwe kugirango ubutegetsi bwe bukurweho!

Uyu mugambi muremure urimo kugabanya abazarwanya ubwami bw’Abakagara bugiye kuyoborwa n’Umuhungu we,LT.IVAN Cyomoro waruteganijwe kuzamusimbura ubwo Umwakagara azaba amaze gucibwa igihanga.Birashoboka yuko hazakurikiraho “RUHAMYAMBUGA Paul” nawe numwe mubacika cumu bakomeye bafashije umwwakagara ubwo yari Nairobi,akaba abarizwa mu bantu bitwa FORTEEN bateranije umucango w’amafaranga yaguze imbunda yitwa “FORTEEN” ifite iminwa [14] isohora umuriro.

  Abacika cumu rero ntabwo twabahoza amarira,kuko nta nakimwe bayobowe kuva Umwakagara yahitana Assinapol Rwigara.Kuva bahitana Rwigara,abasigaye bakagombye guhita bafata icyemezo cyo guhunga ubwami bw’Umwakagara.Ariko nimba bakomeje gutega ijosi ntabwo Umwakagara azabura kubaca ibihanga.

Guhitana abacika cumu bakuru,kandi bafite ubushobozi,nimwe mu migambi yo gushinga ubwami bw’Umwakagara bushingiye ku gitugu.Uyu mugambi w’umwakagara ukomeye urimo no guhitana abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bize kandi b’Ababahanga aho ashaka yuko agiye kubamarira muri gereza kugirango ubwami bw’Umwakagara buteganijwe guhabwa umuhungu we budateze kuzima ingoma.

Umuriro uhenze kuruta Ijuru!

Bene data bakundwa,ntimwibwire yuko Ijuru ryonyine ari ryo rihenze kuryinjiramo.Ahubwo n’umuriro utazima nawo ubwawo urahenze cyane,kuko nta muntu uzapfa kwiwinjiramo atawukoreye!Abantu bibwira yuko Ijuru ari ryo umuntu akwiye gukorera,ariko inkozi z’ibibi nazo umuriro utazima zirawukorera kandi zizi neza yuko zizawinjiramo.

Ntabwo ushobora gupfa kwinjira mu muriro utazima utawukoreye!?Kandi nta nubwo Ijuru wapfa kuryinjiramo naryo utarikoreye.Aha rero mukwiye kwibaza impamvu?Gusa aho bitandukaniye,ni uko abazajya mu ijuru bazababara ahubwo bazabaho iteka ryose!Naho abazajya mu muriro nabo bakazababara iteka ryose!

Irindi tandukaniro,ni uko,abakorera umuriro bahabwa ibihembo by’uburiganya batakoreye,kandi babihabwa babanje kurenganya abantu b’Imana.Barica bararoga,bakora ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi bijyanye no gukiranirwa.Kandi bakaba bazabihanirwa kuko banze gukiranuka bagakurikira inkozi y’ikibi Satani aho gushaka mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo.

Impamvu inteye kwandika iyi nyandiko,nagirango mbibutse yuko,umuriro utazima nawo ubwawo uhenze ntabwo ari ugupfa kuwinjiramo.Kugirango mumenye neza yuko ari nta kintu cy’ubusa Uhoraho Uwiteka Imana yaremye gusa!Nuko rero niba Ijuru udashobora kuryinjiramo nta bikorwa,n’umuriro nawo ukaba udashobora kuwinjiramo kuko imiryango yawo ntabwo akinguye ahubwo uragenda ugakomangira Satani kumuryango we yarangiza akagufungurira ukabona kwinjira.

Impamvu umuriro uhenze kurusha Ijuru,ni uko nta cyintu cya Satani ushobora kubona ku buntu,ariko Ijuru iyo urigiye imbere,ukihana ibyaha byawe byose,ugasaba imbabazi abo wagiriye nabi,nta kabuza uhita ubabarirwa ukaba wahabwa imigisha ituruka ku Mana atar’ituruka kuri Satani.Kandi imigisha ituruka ku Mana ntabwo izamo imibabaro.Ariko imigisha ya Satani ntijya iburamo imibabaro ivanzemo no gutanga ibitambo by’abantu bawe ukunda.

Ariko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo we,yadutangiye igitambo kizahoraho,kugeza na bugingo nubu!Ariko satani ahora ahamagaza ibitambo bya buri mwaka.Mu gihe abantu b’Imana bo,nta byo basabwa!Birababaje ku bona abantu bashobora kugura umuriro utazima,kandi nubundi bazawubamo iteka ryose!

Ibi bintu ushobora kuba utabyumva neza,ariko reka nguhe urugero rwiza kugirango ushobore ku byumva,tekereza umwana w’umusore cyangwa w’umukobwa ushobora gutanga ruswa intonorano zo kugirango yinjire mu gisirikare cy’Umwakagara KDF Kagame defense Force,kandi uzi neza yuko igisirikare cye gihora mu ntambara ari nta rimwe kizigera kibaho mu mahoro.

Ubwo ngirango icyo nshaka kuvuga urabyumva,muyandi magambo,uba utanze intonrano cyangwa bituga ukwaha,cyangwa uba uguze urupfu! Cyangwa utapfa ukazakuramo ubumuga bwa burundu.Kandi nta mategeko umwakagara agira cyangwa yashyizeho yo gufasha abamwitangiye,ariko iyo biza kuba igisirikare cya RDF kiza kuba gishingiye kumwimerere w’amategeko y’gihugu,atari amabwiriza y’umuntu,byaba byumvikana kandi byatanga umusaruro.bivuze ngo,gutanga ruswa yo kwinjira muri KDF,uba uguze urupfu rwihuta kandi rushobora kuzatuma unacirwaho iteka ukazajya mu muriro utazima.

Kuko igihe cyose urenganya abaturage kumategeko y’Umwakagara,ntabwo uzatanga ibisobanuro imbere y’Uhoraho,uvuge ngo,leta niyo yantegetse gukora ibyo wakoze!Ibi mvuga mushobora kuzabibona ubwo umwakagara azaba avuye ku ngoma cyangwa ku butegetsi ubwami bwe burangiye!

Ariko gukiranuka nta mategeko abihana,ariko gukiranirwa,bihanwa n’amategeko!Nubwo abantu bahisemo kwijandika mu byaha kugirango babashe kugera ku butunzi buboneka mu nzira ngufi zamaze udushwiriri.

 

Translate »
Exit mobile version
Skip to toolbar